Nyuma yaho hajemo ubwumvikane bucye hagati ya Rayon Sports n’umuterankunga wayo SKOL ku mikoreshereze n’amabwiriza agenga ikibuga cya Nzove, Rayon Sports yabanje gukorera imyitozo ku kibuga kizwi nko kuri Maralia naho kuri ubu yatangiye gukorera i Remera kuri FERWAFA.
Rayon Sports iri kwitegura Kirehe FC mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona uzakinwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ukwakira 2017 ku kibuga cya sitade ya Kigali saa cyenda n’igice (15h30’). Rayon Sports itarabona ikibuga gihamye cyo gukoreraho imyitozo, iri kwitegura idafite Mukunzi Yannck ufite ikibazo cy’imvune na Mugisha Gilbert wakandagiwe kuri uyu wa Gatatu mu myitozo.
Abandi bakinnyi batari kwitegura umukino wa Kirehe FC, ni Ndacyayisenga Jean d’Amour bita Mayor, Mugisha Francois bita Master na Habimana Yussuf umaze igihe mu kibazo cy’imvune. Imyitozo yo kuri uyu wa Kane wabonaga Karekezi Olivier ashaka gupima ubusatirizi bwe abuhanganisha n’abakinnyi bigaragara ko bazaba bakina mu bwugarizi.
Karekezi Olivier yafashe ikipe ya mbere ayishyiramo; Kassim Ndayisenga (GK), Eric Rutanga, Nyandwi Saddam, Manzi Thierry, Usengimana Faustin, Kwizera Pierrot, Niyonzima Olivier Sefu, Sinamenye Cyprien, Nsengiyumva Idrissa, Manishimwe Djabel na Bimenyimana Bonfils Caleb.
Ikipe ya kabiri yarimo; Mutsinze Ange Jimmy, Nabil, Nahimana Shassir, Irambona Eric Gissa, Tidiane Kone, Ismaila Diarra, Mugabo Gabriel na Nova Bayama nk’abakinnyi iyi kipe isanzwe ikoresha mu gihe abandi bari abana bakorera imyitozo muri iyi kipe.
Mu gukina hagati yabo wabonaga ikipe ya kabiri bayishyizemo abakinnyi bakina bashaka ibitego kugira ngo bajye gusatira ubwugarizi bukomeye bwa Nyandwi Saddam, Eric Rutanga, Usengimana Faustin na Manzi Thierry bashobora kuzabanza mu kibuga. Abakinnyi wabonaga bafite akazi ko gushaka uko babona igitego muri ubu bwugarizi ni; Nahimana Shassir, Tidiane Kone na Bimenyimana Bonfils Caleb dore ko ari nabo bari gukoreshwa muri izi ntango za shampiyona.
Muri iyi myitozo umuntu yavuga ko abakinnyi bashobora kuzabanza mu kibuga ari; Ndayishimiye Eric Bakame (GK, C-1), Nyandwi Saddam 16, Eric Rutanga 3, Manzi Thierry 4, Usengimana Faustin 15, Niyonzima Olivier Sefu 21, Kwizera Pierrot 23, Nova Bayama 24, Manishimwe Djabel 8, Nahimana Shassir 10 na Tidiane Kone 19.
Yannick Mukunzi yageze ku kibuga azananye na Mugemana Charles umuganga wa Rayon Sports
Mbere y'imyitozo
Rwarutabura yari yahageze
Mugisha Francois Master nawe afite ikibazo mu rutugu rw'iburyo
Ndikumana Hamadi Katauti hagati ya Mukunzi Yannick na Mugisha Francois
Nyandwi Saddam myugariro w'iburyo muri Rayon Sports
Abafana ba Rayon Sports
Rayon Sports izi neza ko Kirehe FC iheruka kubona amanota 3
Mutsinzi Ange Jimmy
Nahimana Shassir mu myitozo
Sinamenye Cyprien ubu nyuma yo kuva muri APR FC yagannye muri Rayon Sports
Ndayishimiye Eric Bakame kapiteni akaba n'umunyezamu wa Rayon Sports
Nkunzingoma Ramadhan umutoza w'abanyezamu ba Rayon Sports
Irambona Eric na Nova Bayama biruka
Irambona Eric Gisa ukina inyuma ibumoso muri Rayon Sports
Olivier Karekezi areba uko abakinnyi bahagaze
Bahunga Abouba undi munyezamu wa Rayon Sports
Abamotali baba bazindutse
Ahishakiye Nabil ku mupira
Mutsinzi Ange Jimmy yihambira kuri Nyandwi Saddam
Usengimana Faustin myugariro wa Rayon Sports
Manzi Thierry
Kwizera Pierrot
Lomami Marcel umutoza wongera ingufu z'abakinnyi
AMAFOTO: Saddam MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO