RFL
Kigali

Ndayishimiye Eric yasabye imbabazi nyuma yo gukora ikosa ryatumye bagwa miswi na AS Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:1/10/2017 22:02
3


Ndayishimiye Eric Bakame kapiteni akaba n’umunyezamu wa Rayon Sports yasabye imbabazi abafana, abayobozi n’abakunzi ba Rayon Sports muri rusange ku ikosa yakoze ryo gufata umupira bikarangira Kayumba Soter abaye maso akamutsinda igitego cyaje kishyura icyo Bimenyimana Bonfils Caleb yari yatsinze ku munota wa 43’.



Nyuma y’umukino, Ndayishimiye Eric Bakame yabwiye abanyamakuru ko asabye imbabazi aba-Rayon Sports ku ikosa yakoze rikabahombya amanota abiri habura iminota ibiri (2’). “Ni amakosa yabaye, ni amakosa agomba gukosorwa, nongera kubasaba imbabazi mbabwira ko nabo bazishima byibuze mu yindi mikino. Kandi navuga ko mu  mikino maze gukina cyangwa mu byishimo maze guhereza abakunzi ba Rayon Sports navuga ko ari bwo wenda nakora amakosa nk’aya”. Ndayishimiye Eric Bakame.

Ndayishimiye yavuze ko umupira waje agashaka kuwufata aworoheje bikarangira umucitse gato. “Icyo nashakaga gukora nashatse gufata umupira mu buryo bworoshye mu maboko yanjye ariko bibaye ngombwa ko ubwo wari ungeze imbere usa naho ukata gato ujya mu kuboko kumwe. Ntabwo navuga ko umupira wari uremereye ahubwo nuko nashatse kuwufata byoroshye”. Ndayishimiye Eric Bakame.

Muri uyu mukino Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 43’ kuri penaliti yatewe na Bimenyimana Bonfils Caleb. Iki gitego cyaje kwishyurwa na Kayumba Soter kapiteni wa AS Kigali ku munota wa 88’. Ikipe ya AS Kigali yari yakaniye umukino bitewe nuko umwaka ushize w’imikino amakipe yombi yagiye ahura hakabamo imvururu no gutsindwa na Rayon Sports.

Mu gusimbuza, Ntwali Evode yasimbuwe na Ntamuhanga Thumaine Tity, Ndahinduka Michel asimbura Benedata Janvier naho Frank Kalanda asimburwa na Ndarusanze Jean Claude ku ruhande rwa AS Kigali mu gihe kur ruhande rwa Rayon Sports, Nova Bayama yinjiye mu kibuga ku munota wa 73'

Imibare yaranze umukino:

Rayon Sports yihariye umupira ku kigero cya 59% mu gihe AS Kigali yafashe ikigero cya 41%. AS Kigali yahawe amakarita abiri (2) y’umuhondo arimo iyahawe Ngandu Omar ku ikosa yakoreye kuri Tidiane Kone ku munota wa karindwi (7’) indi ihabwa Mutijima Janvier ku munota wa 13’ ateze Kwizera Pierrot.

Rayon Sports yahabonye amakarita atanu (5) y’umuhondo arimo iyahawe; Nyandwi Sadam ku munota wa 19’ ateze Nshuti Dominique Savio, Irambona Eric Gisa ku munota wa 22’ ateze Iradukunda Eric Radou, Niyonzima Olivier Sefu ku ikosa yakoreye kuri Nshuti Dominique Savio ku munota wa 45’, iyahawe Bimenyimana Bonfils Caleb ku munota wa 73’ azira gutinda mu kibuga nyamara bamanitse ko agomba gusimburwa na Nova Bayama. Indi karita yahawe Ndayishimiye Eric Bakame ku munota wa 84’ azira gutinza umukino.

Rayon Sports bakoze ikosa ryo kurarira inshuro ebyiri (2) cyo kimwe na AS Kigali yahigaga igitego. Rayon Sports yakoze amakosa icumi (10) ku icyenda (9) ya AS Kigali. Buri kipe yateye koruneri eshatu (3). Rayon Sports yateye imipira umunani (8) ica kure y’izamu mu gihe AS Kigali babikoze inshuro ebyiri (2). Ku mashoti agana mu izamu, AS Kigali yabikoze inshuro zirindwi (7) naho rayon Sports babigerageza inshuro esheshatu (6).

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Rayon Sports XI: Ndayishimiye Eric Bakame (GK,1, C), Nyandwi Sadam 16, Irambona Eric Gisa 17, Mugabo Gabriel 2, Manzi Thierry 4, Niyonzima Olivier Sefu 21, Mukunzi Yannick 6, Kwizera Pierrot 23, Bimenyimana Bonfils Caleb 7 na Tidiane Kone 19.

AS Kigali XI: Bate Shamiru (21, GK), Iradukunda Eric Radou 4, Mutijima Janvier 3, Kayumba Soter (C15), Ngandu Omar 2, Ally Niyonzima 8, Ntwali Evode 13, Murengezi Rodrigue 7, Benedata Janvier 18, Frank Kalanda 9 na Nshuti Dominique Savio 27.

Uko imikino y'umunsi wa mbere yarangiye:

Ku Cyumweru tariki ya 1 Ukwakira 2017

-Bugesera FC 1-3 Amagaju FC  

-Miroplast FC 1-2 FC Marines  

-SC Kiyovu 1-0 FC Musanze  

-Rayon Sports 1-1 AS Kigali  

Kuwa Gatandatu tariki 30 Nzeli 2017

-APR FC 2-0Sunrise FC   

-Etincelles FC 3-1 Police FC  

-Gicumbi FC 2-1 Espoir FC  

-Kirehe FC 0-1 Mukura Victory Sport

Abasimbura ba Rayon Sports

Abasimbura ba Rayon Sports

Amakipe yombi asohoka mu rwambariro

Amakipe yombi asohoka mu rwambariro

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi n'abakapiteni

11 ba AS Kigali babanje mu kibuga

11 ba AS Kigali babanje mu kibuga

Mu myanya y'icyubahiro

Mu myanya y'icyubahiro

Mutijima Janvier (3) wa AS Kigali ashaka inzira yahungiramo Nyandwi Sadam

Mutijima Janvier (3) wa AS Kigali ashaka inzira yahungiramo Nyandwi Sadam

Mutijima Janvier na Nyandwi Sadam bajya hasi

Mutijima Janvier na Nyandwi Sadam bajya hasi

Bate Shamir amaze kwemeza ko ari umunyezamu mwiza

Bate Shamir amaze kwemeza ko ari umunyezamu mwiza 

Habonetsemo amakarita y'umuhondo arindwi (7)

Habonetsemo amakarita y'umuhondo arindwi (7)

Bimenyimana Bonfils Khaleb ku mupira agana imbere

Bimenyimana Bonfils Khaleb ku mupira agana imbere 

 Tidiane Kone

 Tidiane Kone 

Rayon Sports bishimira igitego

Abafana

Rayon Sports bishimira igitego

Shamir Bate bamuteye penaliti ayikuramo bamwongeza ishoti

 Shamiru Bate bamuteye penaliti ayikuramo bamwongeza ishoti

Bimenyimana Bonfils

Bimenyimana Bonfils

Eric Rutanga ntiyakinnye uyu mukino

Eric Rutanga ntiyakinnye uyu mukino

AS Kigali bishimira igitego

AS Kigali bishimira igitego

Kayumba Soter watsinze igitego

Kayumba Soter watsinze igitego

Ndayishimiye Eric Bakame arasaba imbabazi aba-Rayon Sports

Eric Bakame arasaba imbabazi aba Rayon Sports

AMAFOTO: Sadam MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Se76 years ago
    BAKAME Natashye nababaye nakwanze ariko nibutse ibyishimo umaze iminsi uduha ukuramo imipira yabazwemo igitego ndakubabarira,gusa wahemetse cyane wababane benshi nabakinnyi bari bavunitse cyane abatoza nabo bage bamenya gusimbuza kinyamwuga,Caleb naganirizwe arahusha cyane
  • BlackAndWhite6 years ago
    Nyakubahwa Bakame, Ubundi gutamporiza byo bizagukoraho. Ntiwagombaga gusaba imbabazi abafana ba Gasenyi gusa, wibuke ko n'isezererwa ry'amavubi muri qualifications za CHAN wabigizeno uruhare. Ndabyibuka kuri match na Tanzania i Nyamirambo wihesheje ikarita y'umuhondo y'ubugoryi (wa mugani wa Karekezi) bituma usiba umukino ubanza na Uganda ari nabwo twaririyeyo tatu bila. Uzabidusabire imbabazi nabyo kuko twari kuri stade twarabibonye ndetse n'ingaruka zabyo twarazibonye. Ku rundi ruhande ariko wagize neza kuri kiriya gitego cya AS Kigali (Ndi igikona nawe urabyumva).
  • tura6 years ago
    yashatse kuwufata ngwahite aryama nkibisanzwe hahhh. ikica abazamu bacu niki kbsa umuntu agatamporeza hafi match yose bikarangira bamukubise igitego kumunota wanyuma ayiwe!





Inyarwanda BACKGROUND