RFL
Kigali

Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona itsinze Mukura-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/05/2017 19:46
1


Ikipe ya Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona nyuma yo gutsinda Mukura Victory Sport ibitego 2-1 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 24 wa shampiyona wakinirwaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Gatatu.



Ibitego bya Rayon Sports byose byatsinzwe na Moussa Camara wari ukubutse mu bihano (12’ na 55’) mu gihe igitego cy’impozamarira cya Rayon Sports cyatsinzwe na Habimana Yussuf wari winjiye asimbuye.

Ni umukino amakipe yombi yakinaga ashaka intsinzi cyane kuri Rayon Sports yifuzaga kurara mu byishimo by’igikombe. Rayon Sports yakoze amakosa 14 yatumye Mukura itera imipira 14 y’imiterekano (Free-Kicks) mu gihe Mukura yo yatewe imipira 13 yavuye mu makosa yakoze.

Ivan Minaert utari ufite Ally Niyonzima ufite amakarita atatu y’umuhondo, yaje kugira ikibazo ku munota 23’ akuramo Manirareba Ambroise wagize imvune amusimbuza Shyaka Philbert wanitwaye neza ku ruhande rw’ibumoso.

Habimana Yussuf (78’) na Samba Cedric (67’) bagiye bahabwa amakarita y’imihondo bitewe n’amakosa atababarirwa bakoze mu gihe ku ruhande rwa Rayon Sports Niyonzima Olivier Sefu yahawe ikarita y’umuhondo ku munota wa 52’ mbere ya Kwizera Pierrot wayihawe ku munota wa 52’.

Ku ruhande rwa Rayon Sports, Nova Bayama yasimbuye Nsengiyumva Moustapha (72’). Ku ruhande rwa Mukura, Shyaka Philbert yasimbuye Manirareba Ambroise (23’), Ibrahim Nshimiyimana asimburwa na Arstide Habihirwe (70’) mu gihe Habimana Yussuf yasimbuye Kwizera Tresor. 

Abamotali babaye bahagaritse akazi

Abamotali babaye bahagaritse akazi

Abafana binjira

Abafana binjira

Umufana wa Rayon Sports agana muri sitade ya Kigali

Umufana wa Rayon Sports agana muri sitade ya Kigali

umufana yisize amabara ya Rayon Sports

Umufana yisize amabara ya Rayon Sports

 Itsinda ry'abafana ba Rayon Sports

Itsinda ry'abafana ba Rayon Sports

Mu nzira zigana kuri sitade ya Kigali

Mu nzira zigana kuri sitade ya Kigali

Amakipe yombi asohoka mu rwambariro

Amakipe yombi asohoka mu rwambariro

11 ba Mukura VS

11 ba Mukura VS babanje mu kibuga

Abatoza bumvikana aho amakipe yabo aribwicare (abasimbura)

Abatoza bumvikana aho amakipe yabo ari bwicare (abasimbura)

 11 ba Rayon Sports bari batumwe igikombe

11 ba Rayon Sports bari batumwe igikombe

 Rwatubyaye Abdul yabanje ku ntebe y'abasimbura

Rwatubyaye Abdul yabanje ku ntebe y'abasimbura

 Abafana ba Rayon Sports

Abafana ba Rayon Sports

Sitade yari yakubise yuzuye

Sitade yari yakubise yuzuye

Ubwo Mukura yakoraga isengesho

Ubwo Mukura yakoraga isengesho

Kwizera Pierrot uwamwita chef wa Coup Franc uyu mwaka ntiyaba akabije

Kwizera Pierrot uwamwita chef wa Coup Franc uyu mwaka ntiyaba akabije

Mazimpaka Andre niwe wari kapiteni wa Mukura VS

Mazimpaka Andre ni we wari kapiteni wa Mukura VS

Skol

Abafana bamanika amagambo yuko batwaye igikombe

Abafana bamanika ibyapa byanditseho amagambo yuko batwaye igikombe

Nahimana Shassir agorana n'abugarira muri Mukura

Nahimana Shassir agorana n'abugarira muri Mukura

Moussa Camara niwe wakoze akazi ko gushimirwa n'abafana ba Rayon Sports

Moussa Camara ni we wakoze akazi ko gushimirwa n'abafana ba Rayon Sports

Moussa Camara yigaragaje nyuma yo kuva mu bihano

Moussa Camara yigaragaje nyuma yo kuva mu bihano

Habimana Yussuf niwe waboneye Mukura VS igitego

Habimana Yussuf ni we waboneye Mukura VS igitego

Abafana bagana aho SKOL yari ibategereje

Abafana bagana aho SKOL yari ibategereje

Abafana bishima

Abafana bishima

Masud Djuma yishimye aryama hasi

Masud Djuma yishimye aryama hasi

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igikombe bazashyikirizwa ku mukino utaha bazakira

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igikombe bazashyikirizwa ku mukino utaha bazakira

AMAFOTO:Saddam MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jeremie Gikundiro6 years ago
    mbega Gikundiro vishimishaweeee!!!!!!!! harabura igikombe kimwe gs weee uy mwaka nkawishimira bikaze weeee





Inyarwanda BACKGROUND