RFL
Kigali

Police FC vs AS Kigali: Abakinnyi bagomba kubanza mu kibuga

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:27/02/2018 12:35
0


Saa cyenda n’igice ku masaha ya Kigali (15h30’) ni bwo ikipe ya Police FC igomba kwakira AS Kigali mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona ugomba kubera ku kibuga cya Kicukiro. Eric Nshimiyimana na Seninga Innocent bose bakoze impinduka cyane muri 11 abanzamo.



Iyo urebye mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga ubwo AS Kigali yatsindaga FC Kirehe ku munsi wa 11, usanga abakinnyi barimo; Ngandu Omar, Niyonzima Ally na Mbaraga Jimmy bisanze muri 11 kuko baje mu myanya ya Iradukunda Eric Radou (Urwaye izuru), Ntwali Evode na Ndahinduka Michel.

Bitewe nuko Iradukunda Eric Radou adahari kubera uburwayi, Ngandu Omar araca inyuma iburyo, Benedata Janvier anyure ibumoso. Kayumba Soter na Bishira Latif bafatanye mu mutima w’ubwugarizi.

Ntamuhanga Thumaine Tity na Niyonzima Ally barakina hagati bakingira ikibaba abugarira bityo Ndayisaba Hamidou abajye imbere gato ajye agabura imipira kwa Kalanda Frank uraba ataha izamu. Ndayisenga Fuad araba aca ibumoso asatira, Mbaraga Jimmy ace iburyo agana izamu rya Police FC riraba ririnzwe na Bwanakweli Emmanuel Fils.

Ku ruhande rwa Seninga Innocent umutoza wa Police FC yahinduye uburyo yakinnyemo na Kirehe FC mu mukino uheruka w’igikombe cy’Amahoro. Yafashe gahunda yo gukoresha abakinnyi batatu hagati bituma Mushimiyimana Mohammed na Nzabanita Davida bagaruka muri 11 basohokamo Ngendahimana Eric na Mico Justin urakina noneho aca iburyo asatira.

Songa Isaie arabanza mu kibuga akina nka rutahizamu mu gihe Nsengiyumva Moustapha nawe yagarutse muri 11 araza gutangira aca ibumoso asatira izamu. Mu bwugarizi, Muvandimwe Jean Marie Vianney araca ibumoso nk’ibisanzwe, Manishimwe Yves ace iburyo hanyuma Habimana Hussein na Patrick Umwungeri bakine mu mutima w’ubwugarizi bakingiwe ikibaba na Nizeyimana Mirafa ari nako Bwanakweli Emmanuel Fils araba ari mu izamu.

Mushimiyimana Mohammed (ibumoso) na Ally Niyonzima (iburyo) ubwo bashakaga umupira mu gikombe cy'Intwari 2018...amakipe yaguye miswi (0-0)

Mushimiyimana Mohammed (ibumoso) na Ally Niyonzima (iburyo) ubwo bashakaga umupira mu gikombe cy'Intwari 2018...amakipe yaguye miswi (0-0)

Dore abakinnyi bari bubanze mu kibuga:

Police FC XI: Bwanakweli Emmanuel (GK, 27), Manishimwe Yves (22), Muvandimwe Jean Marie Vianney (12), Patrick Umwungeri (C, 5), Habimana Hussein Eto’o(20), Nizeyimana Mirafa (4), Mushimyimana Mohammed (10), Nzabanita David (16), Songa Isaie (9), Nsengiyumva Moustapha (11) na Mico Justin (8).

AS Kigali FC XI: Hategekimana Bonheur (GK, 18), Benedata Janvier (21), Kayumba Soter (C, 15), Ngandu Omar (2), Bishira Latif (5), Ntamuhanga Thumaine Tity (12), Mbaraga Jimmy Traore (16), Niyonzima Ally (8), Frank Kalanda (9), Ndayisenga Fuad (10) na Ndayisaba Hamidou (22).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND