RFL
Kigali

Police FC muri ½ nyuma yo gutsinda Atletico penaliti 9-8

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:20/08/2014 6:15
1


Ikipe ya Police FC yanditse amateka yo kugera muri ½ mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup isereye Atletico y’ I Bururndi kuri Penaliti 9-8 muri 11 bateye nyuma y’ uko umukino warangiye ari 0-0.



Amakipe yombi yagerageje gusatira ashaka ibitego ariko biranga, iminota 90 y’ umukino irangira ntakipe n’ imwe ibashije kureba mu izamu ry’ iyindi.

a

a

Moussa wa Police yageragezaga gusatira 

a

Wari umukino urimo ishyaka ryinshi, Jimmy Mbaraga yari akoreye ikosa umukinnyi wa Atletico

Bagiye muri penaliti ikipe ya Atletico niyo yabanje maze iyinjiza neza, hakurikira Tuyisenge Jacques nawe ayinjiza neza.

Umusore wa Atletico yahushije iya 2 maze Sina Jerome ayinjiza neza. Nyuma y’ uko abasore ba Atletico bari bamaze gutera 5 hinjiye 3 byasabaga Mbaraga Jimmy kwinjiza iyari isigaye maze Police ikagenda yemye ariko siko byagenze kuko yahise ayihusha akayitera inyuma y’ izamu.

a

Umuzamu wa Atletico yahushije penaliti ya nyuma yatumye basezererwa

Muri uyu mukino umukinnyi witwaye neza kurusha abandi akaba yabaye umuzamu wa Atletico n' ubwo yahushije penaliti yanatumye ikipe ye isezererwa muri iri rushanwa 

u

Bakomeje gutera imwe imwe bayinjiza ku mpande zombi bigera ku bazamu maze umuza mu wa Atletico ayitera inyuma mu gihe Nzarora Marcel wa Police yayinjije neza Police ikomeza ityo ikaba igomba guhura na APR FC muri 1/2.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    ntimukabeshye





Inyarwanda BACKGROUND