Kuwa Kabiri tariki 18 Mata 2017 nibwo hatangiraga imikino ya 1/16 cy’irangiza mu irushanwa ngaruka mwaka ry’igikombe cy’Amahoro, imikino yarangiye hajemo inenge yo kuba umukino wa Espoir FC na Esperence FC waratinze gutangira bitewe n’ibura rya bimwe mu bikoresho nkenerwa.
Ku masaha FERWAFA yari yageneye uyu mukino, wagombaga gutangira saa saba z’amanywa (13h00’) ariko umukino nyirizina watangiye saa saba n’iminota 30’ (13h30’).
Abari ku kibuga cya Mumena bakomeje kwibaza impamvu umukino watinze gutangira ariko komiseri w’umukino yatinze aganira n’abasifuzi ku kibazo cyo kuba hari habuze ikibaho bakoresha basimbuza ndetse bongeraho iminota (Tableau d’Affichage Sportif).
Uretse ibura ry’iki kibaho, komiseri yakomeje kubaza impamvu nta modoka yakwitabazwa bajyana abakinnyi kwa muganga mu gihe haba hagize ugira ikibazo (Ambulance).
Ikipe ya Esperence FC yari yakiriye umukino, yaje kwibutswa ko ariyo yakabaye yateguye ibyo bikoresho byose nubwo baje gusa nabaguye mu kantu kuko icyashobokaga ako kanya byari ukujya gushaka ikibaho cyo kwifashisha basimbuza. Iki kibaho cyahageze umukino wamaze gutangira ariko ‘Ambulance’ yo ntiyabonetse kuko komiseri w’umukino yaciye inkoni izamba yemerera abasifuzi gutangiza umukino mu gihe abakinnyi bari bamaze iminota 13’ bahagaze mu kibuga bategereje.
Ikipe ya Espoir FC ifashwa n’akarere ka Rusizi yatahanye amanota atatu nyuma yo gutsinda Esperence FC ibitego 4-1. Mulungula Albert (4’), Habyarimana Faustin (12’, 33’) na Wilondja Jacques (67’) nibo babonye Espoir FC ibitego mu gihe igitego cy’impozamarira cya Esperence cyabonetse ku munota wa 50’.
Amakipe yombi asohoka mu rwambariro
Abasifuzi baba bari imbere
Sozera Enselme umunyezamu wa Espoir FC imbere ya myugariro Hatungimana Basile
Amakipe Yombi asuhuzanya bazi ko umukino ugiye kwanzika
Abasifuzi n'abakapiteni
11 ba Espoir FC babanje mu kibuga
11 ba Esperence FC babanje mu kibuga
Intebe y'abatoza n'abasimbura ba Espoir FC
Nyandwi Saddam wa Espoir FC yabanje ku ntebe y'abasimbura
Abasifuzi bagiye gutangiza umukino basanze hari ibibura
Antoine Hey umutoza w'Amavubi asesekara ku kibuga
Antoine Hey amaze kwicara
Komiseri w'umukino (Wambaye umupira w'umweru) yamanutse mu kibuga
Umukino ugiye gutangira ariko hari hagitegerejwe ikibaho
Ikibaho kihageze
'Tableau d'affiche sporif' ishyikirizwa umusifuzi wa kane
Umusifuzi wo hagati arebye ku isaha asanga amasaha yatangiye kuyoyoka
....................Bumvikana ibya nyuma............
Amwereka igihe umukino ugiye gutangirira
......................................................................................................................................................................
ANDI MAFOTO Y'UMUKINO
Hamad wa Espoir FC azamukana umupira
Mulungula Albert arekura ishoti ku munota wa kane
Igitego kiraryoha
Wilondja Jacques Kapiteni wa Espoir FC yanayiboneye igitego ku munota wa 67'
Hatungimana Basile (ESpoir FC) agorana n'abakinnyi ba Esperence FC
Bugingo Samson (10) wari wakinnye mu mwanya wa Ndikumana Bodo utari waje mu bakinnyi 18
Bugingo Samson yari yafashwe
...............amaze kumucika......
Habyarimana Faustin amaze gutsinda igitego
Habyarimana Faustin
Esperence Fc yacishagamo nayo ikitanga
Abakinnyi ba Esperence FC bashaka icyo bakoresha umupira
Dukuzimana Antoine umunyamabanga wa Gicumbi FC asoma ku mazi nyuma yo kuba yari yaje kureba umukino
Wilondja Jacques Kapiteni wa Espoir FC aguruka mu kirere
APR FC ihasesekara kuko yari ifite umukino na Vision FC 15h30'
Ubwo Nkurunziza Felicien umwe mu bakinnyi bakomeye ba Espoir FC yari agiye kwinjira mu kibuga
Nkurunziza Felicien
Ubwo Mbogo Ali yari agiye kujya mu kibuga
Nyandwi Saddam yitera amazi mbere yo kujya mu kibuga
Nyandwi Saddam yiteguye kujya mu kibuga
..................Akigezemo ..............
Nzeyurwanda Djihad umuzamu wa SC Kiyovu (ibumoso) na Niyitegeka Idrissa (ibryo) ukina hagati muri iyi kipe yo ku Mumena bareba umukino
APR FC yabonye umukino utinze batangira kwishyuhiriza inyuma y'ikibuga
Ntaribi Steven asimbuka
Twizerimana Onesme
Mukunzi Yannick ashakisha ubushyuhe
Rugwiro Herve yimenyereza gutera umupira
Benedata Janvier bita Djidjia yishyushya mbere yuko bagombaga kwisobanura na Vision FC baje gutsinda ibitego 3-0.
AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO