RFL
Kigali

Peace Cup 2017: AS Kigali yarokowe n’impamba yizigamiye i Huye-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/05/2017 7:22
0


IKipe ya AS Kigali yakomeje mu mikino ya kimwe cya kane cy’irangiza mu mikino y’igikombe cy’Amahoro nyuma yo kugwa miswi na Mukura Victory Sport bakanganya igitego 1-1. AS Kigali yasigaye igendera ku bitego 2-0 yatsinze mu mukino ubanza wakiniwe i Huye.



Umukino watangiye saa mbili z'umugoroba (20h00') kuri sitade ya Kigali, Mukura Victory Sport iwujyamo isabwa gutsinda ibitego 3-0 kugira ngo ibone itike yihuse ariko ntibyayihiriye kuko yaje kwinjizwa igitego ku munota 43’, igitego cya Nsabimana Eric bita Zidane.

Eric Nshimiyimana wari wakoresheje abakinnyi hafi ya bose basanzwe babanzamo, yaje kwishyurwa iki gitego ku munota wa 78’ kuri penaliti yatewe na Ally Niyonzima kapiteni wa Mukura. Byari ikosa Tubane James yakoze ryo kubuza igitego kwinnira akoresheke akaboko. Ibi byanamuviriyrmo guhabwa ikarita y’umutuku.

Mukura Victory yari yatanzwe kwisanga mu mukino, yakomeje kwihagararaho iza no kuzamura umwuka ubwo Habimana Yussuf yari amaze kwinjira asimbura ku munota wa 64’ kuko ari naho hagiye haboneka uburyo bwabyara ibitego ariko umukino urangira nta yindi mpinduka ibaye.

Mu gusimbuza, Eric Nshimiyimana wari mu rugo yatangiye akuramo Mubumbyi Bernabe bita Baloteli ku munota wa  70’, ahita yinjiza Cimanga Pappy mu gihe  Ndayisaba Hamidou yasimbuwe na Bishira Latif kuko AS Kigali yari imaze gutakaza umukinnyi basigaye bakina ari icumi (10), byabaye ngombwa ko binjiza myugariro bagasohora umukino ukina ku wundi mwanya.

Muri AS Kigali kandi Ntamuhanga Thumaine bita Titty yahawe ikarita y’umuhondo ku munota wa 90’+3’ ku ikosa yakoreye kuri Niyonzima Ally.

Ivan Minaert utoza Mukura Victory Sport yakuyemo Hakizimana Kevin yinjiza Habimana Yussuf ku munota wa 64’ nyuma yuko yari yakuyemo Ndikumana Patrick akinjiza Ndayishimiye Christophe ku munota wa 45’ w’umukino. Shyaka Philbert yasimbuye Nshimiyimana Ibrahim ku munota wa 80’.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

AS Kigali: Shamiru Bate (GK), Iradukunda Eric, Kayumba Soter ( C), Uwimana Emmanuel, Ntwali Evode, Mubumbyi Bernabe, Tubane James, Ntamuhanga Thumaine, Ndayisaba Hamidou, Nsabimana Eric na Mutijima Janvier.

Mukura VS: Mazimpaka Andre (GK), Zagabe Jea Claude, Manirareba Ambroise, Fabien Twagirayezu, Mwiseneza Daniel, Ndikumana Patrick, Bukuru Chrsitophe, Niyonzima Ally ©, Kevin Hakizimana, Cedric Samba na Nshimiyimana Ibrahim.

Dore uko imikino ihagaze kugeza ubu

Kuwa Gatandatu tariki 13 Gicurasi 2017

*APR Fc 4-0 Sunrise Fc  
*SC Kiyovu 2-1 Marines Fc  
*Amagaju Fc 3-0 La Jeunesse
*Bugesera Fc vs AS Muhanga ( Wimuriwe kuwa Kabiri)
*Gicumbi Fc 1-1 Police Fc  

 Ku Cyumweru tarikii 14 Girurasi 2017

*Rayon Sports 3-3 Musanze Fc
*Espoir Fc 3-0 Etincelles Fc

 *AS Kigali 1-1 Mukura VS

 

 

Manirareba Ambroise wa Mukura acikana umupira Iradukunda Eric wa AS Kigali

Manirareba Ambroise wa Mukura acikana umupira Iradukunda Eric wa AS Kigali

Iradukunda Eric Radu nawe amaze kuwfata atagenzurngira kuwua

Iradukunda Eric Radu nawe amaze kuwfata atagenzurngira kuwugenzura uko ashaka

Ndayisaba Hamidou yikokora ishoti

Ndayisaba Hamidou yikokora ishoti 

Abakinnyi n'abatoza ba As Kigali bishimira igitego batsindiwe na Nsabimana Eric Zidane

Abakinnyi n'abatoza ba As Kigali bishimira igitego batsindiwe na Nsabimana Eric Zidane

Nsabimana Eric bita Zidane ku mupira

Nsabimana Eric bita Zidane ku mupira

Habimana Yussuf bita Nani yinjiye asimbuye ariko akora impinduka nziza mu mukino

Habimana Yussuf bita Nani yinjiye asimbuye ariko akora impinduka nziza mu mukino

Ivan Jacky Minaert umutoza wa Mukura Victory Sport atanga inama kuri Ndayishimiye Christophe

Ivan Jacky Minaert umutoza wa Mukura Victory Sport atanga inama kuri Ndayishimiye Christophe

Abakinnyi na Mukura VS mu kababaro

Abakinnyi na Mukura VS mu kababaro

Ivan Minaert utoza Mukura VS yavuze ko ikibazo aruko abakinnyi batinze kwibona mu mukino

Ivan Minaert utoza Mukura VS yavuze ko ikibazo aruko abakinnyi batinze kwibona mu mukino

Eric Nshimiyimana umutoza wa AS KIgali yavuze ko ubu icyo areba ari imikino ya 1/2 cy'irangiza ibindi byarangiye

Eric Nshimiyimana umutoza wa AS KIgali yavuze ko ubu icyo areba ari imikino ya 1/2 cy'irangiza ibindi byarangiye

AMAFOTO: IHORINDEBA Lewis /INYARWANDA.COM

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND