RFL
Kigali

PEACE CUP 2017: APR FC yatangiye urugendo inyagira Vision FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/04/2017 7:39
0


Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Mata 2017 ni bwo imikino ya 1/16 cy’irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro yatangiye, APR FC inyagira Vision FC ibitego 3-0 mu mukino Mwiseneza Djamal yabonyemo igitego ku munota wa 89’.



Umukino wabereye ku kibuga cya Mumena, ikipe ya APR FC yatangiye irwana no kuganza Vision FC yari ifite umukino wihuta cyane kuko igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 22’ gitsinzwe na Sekaman Maxime.

Igitego cya kabiri cyaje ku munota wa 34’ gishyizwemo na Twizerimana Onesme mbere yuko Mwiseneza Djamal ajya mu kibuga asimbuye Nkezingabo Fiston agahita abona igitego ku munota wa 89’ w’umukino wongeweho iminota ibiri.

APR FC yateye koruneri zirindwi (7)  ku busa bwa Vision FC. Iyi kipe yari yambaye umukara n’umweru kandi yabonye coup francv zirndwi (7) naho Vision FC itera eshatu (3). Umunyezamu Gatsobe Yves, Kwizera Aimable na Muyumbo Osamu ba Vision FC , buri umwe yeretswe ikarita y’umuhondo.

Mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC, byagaragaye ko Rutanga Eric usanwe akina inyuma ku ruhande rw’iburyo yahinduriwe umwanya agakina mu mutima w’ubwugarizi afatanyije na Rugwiro Herve.

Mu gusimbuza, Mwiseneza Djamal yasimbuye Nkezingabo Fiston, Twizerimana Onesme asimburwa na Nshuti Innocent mu gihe Mucyo Ngabo Freddy yasimbuye Benedata Janvier. Umukino wabanjirije uyu kuko wo watangiye saa saba n’igice (13h30’), ikipe ya Espoir FC yanyagiye Esperence FC ibitego 4-1.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

APR FC: Ntaribi Steven (GK), Ngabo Albert ©, Rugwiro Herve, Rutanga Eric, Mukunzi Yannick, Imanishimwe Emmanuel, Sekamana Maxime, Nkwzingabo Fiston, Benedata Janvier, Twizerimana Onesme na Tuyishime Eric.

Vision FC: Gatsobe Yves (GK), Ndikumana Alexis, Muyumbo Osamu, Kwizera Aimable, Munyurangabo Jean Paul, Mugisha Herve, Hakizimana Zubel, Nshimiyimana Issa © na Byiringiro Lagve.

Dore uko indi mikinpo yarangiye:

*Esperance SK 1-4 Espoir FC 
*Vision FC 0-3 APR FcC
*Pepinieres FC 0-1 Marines FC 
*Musanze FC 3-0 Isonga FC

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu:

*Rugende vs Rayon Sports (Stade de Kigali, 15:30)
*Heroes Fc vs AS Kigali (Kicukiro, 15:30)
*Etoile de l’est vs SC Kiyovu (Ngoma, 15:30)
*Akagera Fc vs Amagaju Fc (Rwinkwavu, 15:30)
*Vision JN vs AS Muhanga (Rubavu, 15:30)
*Miroplast Fc vs Gicumbi Fc (Stade Mironko, 15:30)
*United Stars Fc vs Police Fc (Kabagari, 15:30)
*Hope Fc vs Bugesera Fc (Rutsiro, 15:30)
*Aspor Fc vs La Jeunesse Fc (Kicukiro, 13:00)
*Kirehe Fc vs Etincelles Fc (Kirehe, 15:30)
*Intare Fc vs Mukura VS (Kamena, 15:30)
*Rwamagana City Fc vs Sunrise Fc (Rwamagana, 15:30)

Amakipe yombi asohoka mu rwambariro

Amakipe yombi asohoka mu rwambariro

Amakipe yombi asohoka mu rwambariro

Twizerimana Onesme inyuma ya Rutanga Eric

Twizerimana Onesme inyuma ya Rutanga Eric

11 ba APR FC babanje mu kibuga

11 ba APR FC babanje mu kibuga

11 ba Vision FC babanje mu kibuga

11 ba Vision FC babanje mu kibuga

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi n'abakapiteni

Intebe y'abatoza n'abasimbura  ba APR FC

Intebe y'abatoza n'abasimbura  ba APR FC

Intebe y'abatoza n'abasimbura  ba  Vision FC

Intebe y'abatoza n'abasimbura  ba  Vision FC

APR FC bajya inama

APR FC bajya inama 

Isengesho rya Vision FC

Isengesho rya Vision FC

Tuyishime Eric wa APR FC azamukana umupira

Tuyishime Eric wa APR FC azamukana umupira

Vision FC yatangiye igice cya mbere ikora cyane

Vision FC yatangiye igice cya mbere ikora cyane

Yannick Mukunzi yafatanyaga na Benedata Janvier hagati mu kibuga

Yannick Mukunzi yafatanyaga na Benedata Janvier hagati mu kibuga

Urukuta mbere y'iterwa rya coup franc ya APR FC

Urukuta mbere y'iterwa rya coup franc ya APR FC

Namahoro Yves umutoza wa Vision FC

Namahoro Yves umutoza wa Vision FC 

Sekamana Maxime amaze gutsinda igitego

Sekamana Maxime

Sekamana Maxime amaze gutsinda igitego

Imanishimwe Emmanuel ubwo yari agize ikibazo

Imanishimwe Emmanuel ubwo yari agize ikibazo

Ndikumana Alex myugariro wa Vision FC wigaragaje mu mukino

Ndikumana Alex myugariro wa Vision FC wigaragaje mu mukino

APR FC iheruka gutsinda Sunrise FC igitego 1-0 muri shampiyona

APR FC iheruka gutsinda Sunrise FC igitego 1-0 muri shampiyona

Benedata Janvier aha umwanya Mucyo Fredy

Benedata Janvier aha umwanya Mucyo Fredy

Abakuru muri APR FC

 Mwiseneza Djamal yishyushya mbere yo kujya mu kibuga

Mwiseneza Djamal yishyushya mbere yo kujya mu kibuga

Mwiseneza Djamal ajya kwinjizwa mu kibuga

Mwiseneza Djamal ajya kwinjizwa mu kibuga

Ngabo Albert Albert na Nshimiyimana Issa

Ngabo Albert Albert na Nshimiyimana Issa

Ngabo Albert yamanutseee.......

Ngabo Albert yamanutseee.......

..........Bagerana hasi....

..........Bagerana hasi....

Sekamana Maxime mu kirere na Munyurangabo Jean Paul

Sekamana Maxime mu kirere na Munyurangabo Jean Paul

Mwiseneza Djamal

Mwiseneza Djamal yotsa igitutu abugarira ba Vision FC

Ngabo Albert

Ngabo Albert yakinaga ava inyuma n'imbere ahagana ku ruhande rw'ibumoso

AMAFOTO: Saddam MIHIGO

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND