Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Mata 2017 ni bwo imikino ya 1/16 cy’irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro yatangiye, APR FC inyagira Vision FC ibitego 3-0 mu mukino Mwiseneza Djamal yabonyemo igitego ku munota wa 89’.
Umukino wabereye ku kibuga cya Mumena, ikipe ya APR FC yatangiye irwana no kuganza Vision FC yari ifite umukino wihuta cyane kuko igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 22’ gitsinzwe na Sekaman Maxime.
Igitego cya kabiri cyaje ku munota wa 34’ gishyizwemo na Twizerimana Onesme mbere yuko Mwiseneza Djamal ajya mu kibuga asimbuye Nkezingabo Fiston agahita abona igitego ku munota wa 89’ w’umukino wongeweho iminota ibiri.
APR FC yateye koruneri zirindwi (7) ku busa bwa Vision FC. Iyi kipe yari yambaye umukara n’umweru kandi yabonye coup francv zirndwi (7) naho Vision FC itera eshatu (3). Umunyezamu Gatsobe Yves, Kwizera Aimable na Muyumbo Osamu ba Vision FC , buri umwe yeretswe ikarita y’umuhondo.
Mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC, byagaragaye ko Rutanga Eric usanwe akina inyuma ku ruhande rw’iburyo yahinduriwe umwanya agakina mu mutima w’ubwugarizi afatanyije na Rugwiro Herve.
Mu gusimbuza, Mwiseneza Djamal yasimbuye Nkezingabo Fiston, Twizerimana Onesme asimburwa na Nshuti Innocent mu gihe Mucyo Ngabo Freddy yasimbuye Benedata Janvier. Umukino wabanjirije uyu kuko wo watangiye saa saba n’igice (13h30’), ikipe ya Espoir FC yanyagiye Esperence FC ibitego 4-1.
Abakinnyi babanje mu kibuga:
APR FC: Ntaribi Steven (GK), Ngabo Albert ©, Rugwiro Herve, Rutanga Eric, Mukunzi Yannick, Imanishimwe Emmanuel, Sekamana Maxime, Nkwzingabo Fiston, Benedata Janvier, Twizerimana Onesme na Tuyishime Eric.
Vision FC: Gatsobe Yves (GK), Ndikumana Alexis, Muyumbo Osamu, Kwizera Aimable, Munyurangabo Jean Paul, Mugisha Herve, Hakizimana Zubel, Nshimiyimana Issa © na Byiringiro Lagve.
Dore uko indi mikinpo yarangiye:
*Esperance SK 1-4 Espoir FC
*Vision FC 0-3 APR FcC
*Pepinieres FC 0-1 Marines FC
*Musanze FC 3-0 Isonga FC
Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu:
*Rugende vs Rayon Sports (Stade de Kigali, 15:30)
*Heroes Fc vs AS Kigali (Kicukiro, 15:30)
*Etoile de l’est vs SC Kiyovu (Ngoma, 15:30)
*Akagera Fc vs Amagaju Fc (Rwinkwavu, 15:30)
*Vision JN vs AS Muhanga (Rubavu, 15:30)
*Miroplast Fc vs Gicumbi Fc (Stade Mironko, 15:30)
*United Stars Fc vs Police Fc (Kabagari, 15:30)
*Hope Fc vs Bugesera Fc (Rutsiro, 15:30)
*Aspor Fc vs La Jeunesse Fc (Kicukiro, 13:00)
*Kirehe Fc vs Etincelles Fc (Kirehe, 15:30)
*Intare Fc vs Mukura VS (Kamena, 15:30)
*Rwamagana City Fc vs Sunrise Fc (Rwamagana, 15:30)
Amakipe yombi asohoka mu rwambariro
Twizerimana Onesme inyuma ya Rutanga Eric
11 ba APR FC babanje mu kibuga
11 ba Vision FC babanje mu kibuga
Abasifuzi n'abakapiteni
Intebe y'abatoza n'abasimbura ba APR FC
Intebe y'abatoza n'abasimbura ba Vision FC
APR FC bajya inama
Isengesho rya Vision FC
Tuyishime Eric wa APR FC azamukana umupira
Vision FC yatangiye igice cya mbere ikora cyane
Yannick Mukunzi yafatanyaga na Benedata Janvier hagati mu kibuga
Urukuta mbere y'iterwa rya coup franc ya APR FC
Namahoro Yves umutoza wa Vision FC
Sekamana Maxime amaze gutsinda igitego
Imanishimwe Emmanuel ubwo yari agize ikibazo
Ndikumana Alex myugariro wa Vision FC wigaragaje mu mukino
APR FC iheruka gutsinda Sunrise FC igitego 1-0 muri shampiyona
Benedata Janvier aha umwanya Mucyo Fredy
Mwiseneza Djamal yishyushya mbere yo kujya mu kibuga
Mwiseneza Djamal ajya kwinjizwa mu kibuga
Ngabo Albert Albert na Nshimiyimana Issa
Ngabo Albert yamanutseee.......
..........Bagerana hasi....
Sekamana Maxime mu kirere na Munyurangabo Jean Paul
Mwiseneza Djamal yotsa igitutu abugarira ba Vision FC
Ngabo Albert yakinaga ava inyuma n'imbere ahagana ku ruhande rw'ibumoso
AMAFOTO: Saddam MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO