Ku gicamunsi cy’uyu wa Mbere tariki 26 Kamena 2017 nibwo ikipe ya APR FC ifite umukino igomba kwisobanuramo n’Amagaju FC mu mikino ya kimwe cya kabiri cy’igikombe cy’Amahoro, umukino Imanishimwe Emmanuel atari bukine bitewe n’imvune yagize bakina na Bugesera FC.
Mu bakinnyi Jimmy Mulisa utoza APR FC yagiriye ikizere cyo kubanza mu kibuga kuri uyu mukino, umushya winjiyemo ni myugariro Eric Rutanga waje asimburwa Imanishimwe Emmanuel.
Ugereranyinje n’abakinnyi 11 bakinnye na Bugesera FC mu mukino usoza iya ¼ cy’irangiza, ikipe ya APR FC yakoze impinduka imwe.
Uyu mukino uraza gutanga ikizere ku ikipe ibasha kuhakura amanota atatu kuko yatangira kwizera ko yazagera ku mukino bitewe nuko yaba isabwa akazi katagoye mu mikino yo kwishyura.
Umukino wafunguye iya ½ cy’irangiza, ikipe ya Espoir FC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-0 mu mukino wakiniwe i Rusizi kuri iki Cyumweru.
11 babanza mu kibuga ku ruhande rwa APR FC:
Mu izamu: Kimenyi Yves
Abakina inyuma: Ngabonziza Albert ©, Eric Rutanga, Nsabimana Aimable na Rusheshangoga Michel.
Abakina hagati: Yannick Mukunzi, Nshimiyimana Imran na Bizimana Djihad.
Abakina basatira izamu: Issa Bigirimana, Hakizimana Muhadjili na Nshuti Innocent.
Abasimbura: Mvuyekure Emery (GK), Benedata Janvier, Tuyishime Eric, Sekamana Maxime, Patrick Sibomana, Twizerimana Onesme na Nininahazwe Fabrice.
Twizerimana Onesme inyuma ya Rutanga Eric
Myugariro Imanishimwe Emmanuel afite ikibazo cy'imvune yakuye ku mukino APR FC iheruka gukina na Bugesera FC
Umukino APR FC yanyagiyemo Bugesera FC ibitego 3-1 Imanishimwe Emmanuel yari yabonyemo igitego
Dore uko imikino ya ½ iteye:
Ku Cyumweru tariki 25 Kamena 2017
-Espoir FC 2-0 Rayon Sports
Kuwa Mbere tariki 26 Kamena 2017
-Amagaju FC vs APR FC (Nyamagabe, 15h30’)
TANGA IGITECYEREZO