RFL
Kigali

Nyuma yo kunyagira Bugesera FC ni bwo Rayon Sports yakiriwe na Ivan Wulffaert uyobora SKOL mu Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/04/2018 13:49
3


Ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki 28 Mata 2018 ubwo Rayon Sports yari imaze kunyagira Bugesera FC ibitego 5-0 mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona, bakiriwe na Ivan Wulffaert umuyobozi mukuru w’uruganda rwa SKOL mu Rwanda.



Ni ibirori byabereye ku ruganda rwa SKOL Brewery Ltd ruri mu Nzove ahari n’ikibuga Rayon Sports ikoreraho imyitozo kuko n’ubundi bagihawe n’uru ruganda rubatera inkunga.

Shaban Hussein Tchabalala yujuje ibitego bitatu (Hat-trick) mu mukino mu minota 70’ (13’, 18’ na 70’). Ibindi byari bimaze gutsindwa na Ismaila Diarra muri iyo minota (5', 59'). Bugesera FC basoje umukino ari abakinnyi icumi (10) kuko Niyonkuru Radjou yahaboneye ikarita itukura yabyawe n'amakarita abiri y'umuhondo yabonye mu mukino.

Mu ijambo rye, Ivan yavuze ko ikipe ya Rayon Sports ari ikipe nziza buri wese yakwifuza kubamo kuko itanga ibyishimo bihora mu mitima y’abakunzi bayo. Yaje kongeraho ko mu gihe baba bakomeje kwitwara neza mu mikino Nyafurika, nk’uruganda bazabaha ishimwe rikomeye cyane. Ivan Wulffaert yagize ati:

Gikundiro ni ikipe iba mu mitima y’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda kandi na Skol ni uko. Twishimiye uko Rayon Sports yitwaye, ni ishema kuri twe nka Skol, ni ishema ku gihugu. Gusa turifuza ko abakinnyi bakomeza kwitwara neza mu mikino y’amatsinda kandi tuzabashimira byihariye. Abakinnyi mwitware neza muzagere kure mu mikino Nyafurika kandi mugeze ahantu heza.

Ivan Wulffaert umuyobozi wa SKOL Rwanda

Ivan Wulffaert umuyobozi wa SKOL Rwanda aganira n'abanyamakuru

Muri uyu muhango, abayobozi b’amatsinda afana Rayon Sports (Fan Clubs) bari bahari bashyirwa imbere barashimirwa ku ruhare bagira mu iterambere ry’ikipe ya Rayon Sports. Aba bayobozi basabwe ko bakomereza aho bageze mu gukomeza gushyigikira ikipe ya Rayon Sports.

SKOL Brewery Ltd ni uruganda rwubatse mu Rwanda aho rwengera ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye. Kuri ubu bambika ikipe ya Rayon Sports ndetse bakagira n’umubare w’amafaranga bayigenera buri mwaka bityo igakomeza kubaho nta kibazo cy’amikoro bahuye nacyo.

Rayon Sports Fans

Abakunzi ba Rayon Sports 

Rayon Sports Fans

Kwizera Pierrot nubwo atari yakinnye yari ahari

Kwizera Pierrot nubwo atari yakinnye yari ahari

Christ Mbondy (Iburyo) na Claude wa Nyanza (Wisize amarangi) umufana wa Rayon Sports

Christ Mbondy (Iburyo) na Claude wa Nyanza (Wisize amarangi) umufana wa Rayon Sports

Abakuriye "Fan Clubs" basabwe gukomereza aho bageze

Abakuriye "Fan Clubs" basabwe gukomereza aho bageze

Nyandwi Saddam atsura umubano n'ikirayi

Nyandwi Saddam atsura umubano n'ikirayi

Abakinnyi bafata amafunguro

Abakinnyi bafata amafunguro

Claude ushinzwe ibikoresho  bya Rayon Sports (Kit Manager) yiramutsa inyama

Claude ushinzwe ibikoresho bya Rayon Sports (Kit Manager) yiramutsa inyama

Umuziki wari wose

Umuziki wari wose mu buryo bwa "Live"

Kenny umutoza wa Heroes FC nawe yari yaje kwifatanya na Rayon Sports mu byishimo

Kenny Basteleus (Iburyo) umutoza wa Heroes FC nawe yari yaje kwifatanya na Rayon Sports mu byishimo

Abafana bizihiwe

Abafana bizihiwe 

Habimana Yussuf (14) na Ndacyayisenga Jean d'Amour Mayor (22)

Habimana Yussuf (14) na Ndacyayisenga Jean d'Amour Mayor (22)

Shaban Hussein Tchabalala (11) yatsinze "Hat-trick"

Shaban Hussein Tchabalala (11) yatsinze "Hat-trick"

Ivan Minaert yavuze ko ari ibintu byiza kuba bakiriwe na SKOL

Ivan Minaert yavuze ko ari ibintu byiza kuba bakiriwe na SKOL kandi ko Rayon Sports izakomeza kuba ikipe nziza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hi hi5 years ago
    Ntabona abatipe basanzwe banywa Mutzig inzoga zidahiye zabananiye pe.
  • rrqf5 years ago
    fafafa
  • fafa5 years ago
    kkkk





Inyarwanda BACKGROUND