Ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki 28 Mata 2018 ubwo Rayon Sports yari imaze kunyagira Bugesera FC ibitego 5-0 mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona, bakiriwe na Ivan Wulffaert umuyobozi mukuru w’uruganda rwa SKOL mu Rwanda.
Ni ibirori byabereye ku ruganda rwa SKOL Brewery Ltd ruri mu Nzove ahari n’ikibuga Rayon Sports ikoreraho imyitozo kuko n’ubundi bagihawe n’uru ruganda rubatera inkunga.
Shaban Hussein Tchabalala yujuje ibitego bitatu (Hat-trick) mu mukino mu minota 70’ (13’, 18’ na 70’). Ibindi byari bimaze gutsindwa na Ismaila Diarra muri iyo minota (5', 59'). Bugesera FC basoje umukino ari abakinnyi icumi (10) kuko Niyonkuru Radjou yahaboneye ikarita itukura yabyawe n'amakarita abiri y'umuhondo yabonye mu mukino.
Mu ijambo rye, Ivan yavuze ko ikipe ya Rayon Sports ari ikipe nziza buri wese yakwifuza kubamo kuko itanga ibyishimo bihora mu mitima y’abakunzi bayo. Yaje kongeraho ko mu gihe baba bakomeje kwitwara neza mu mikino Nyafurika, nk’uruganda bazabaha ishimwe rikomeye cyane. Ivan Wulffaert yagize ati:
Gikundiro ni ikipe iba mu mitima y’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda kandi na Skol ni uko. Twishimiye uko Rayon Sports yitwaye, ni ishema kuri twe nka Skol, ni ishema ku gihugu. Gusa turifuza ko abakinnyi bakomeza kwitwara neza mu mikino y’amatsinda kandi tuzabashimira byihariye. Abakinnyi mwitware neza muzagere kure mu mikino Nyafurika kandi mugeze ahantu heza.
Ivan Wulffaert umuyobozi wa SKOL Rwanda aganira n'abanyamakuru
Muri uyu muhango, abayobozi b’amatsinda afana Rayon Sports (Fan Clubs) bari bahari bashyirwa imbere barashimirwa ku ruhare bagira mu iterambere ry’ikipe ya Rayon Sports. Aba bayobozi basabwe ko bakomereza aho bageze mu gukomeza gushyigikira ikipe ya Rayon Sports.
SKOL Brewery Ltd ni uruganda rwubatse mu Rwanda aho rwengera ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye. Kuri ubu bambika ikipe ya Rayon Sports ndetse bakagira n’umubare w’amafaranga bayigenera buri mwaka bityo igakomeza kubaho nta kibazo cy’amikoro bahuye nacyo.
Abakunzi ba Rayon Sports
Kwizera Pierrot nubwo atari yakinnye yari ahari
Christ Mbondy (Iburyo) na Claude wa Nyanza (Wisize amarangi) umufana wa Rayon Sports
Abakuriye "Fan Clubs" basabwe gukomereza aho bageze
Nyandwi Saddam atsura umubano n'ikirayi
Abakinnyi bafata amafunguro
Claude ushinzwe ibikoresho bya Rayon Sports (Kit Manager) yiramutsa inyama
Umuziki wari wose mu buryo bwa "Live"
Kenny Basteleus (Iburyo) umutoza wa Heroes FC nawe yari yaje kwifatanya na Rayon Sports mu byishimo
Abafana bizihiwe
Habimana Yussuf (14) na Ndacyayisenga Jean d'Amour Mayor (22)
Shaban Hussein Tchabalala (11) yatsinze "Hat-trick"
Ivan Minaert yavuze ko ari ibintu byiza kuba bakiriwe na SKOL kandi ko Rayon Sports izakomeza kuba ikipe nziza
TANGA IGITECYEREZO