RFL
Kigali

Nyuma yo gutsindwa na Police FC, Kirasa yasobanuye impamvu amakipe akunda gukina na Heroes-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/03/2017 11:28
0


Kirasa Alain umutoza mukuru w’ikipe ya Heroes FC iri mu cyiciro cya kabiri cy’umupira w’amaguru mu Rwanda yasobanuye ko impamvu amenshi mu makipe ya hano mu Rwanda akunda gukina imikino ya gishuti na Heroes FC atoza ari uko abenshi mu batoza biganye bakaba ari n’inshuti ze za hafi.



Ni mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA.COM. Kirasa yavuze ko mu busanzwe ari inshuti n’abatoza batari bake batoza mu cyiciro cya mbere kuko ngo uretse kuba basangiye umwuga banabanye cyane bakiri abakinnyi b’umupira w’amaguru.

“Sinavuga ko ari amakipe yose ashaka gukina natwe, ni umubano mwiza dufitanye n’abatoza kuko abenshi twarakinanye. Ari Eric (Nshimiyimana), ari Masud (Djuma), ari Seninga (Innocent)  cyangwa se na Jimmy (Mulisa), ni generation imwe (urungano)  twarakinanye ni abashuti”. Kirasa umutoza mukuru wa Heroes FC.

Uyu mutoza akomeza avuga ko mu biganiro bagirana bya buri munsi bageraho bakagera aho bamusaba ko bakina umukino wa gishuti bityo bikoroha kubifataho umwanzuro kuko ngo basanzwe ari inshuti magara. Nyuma yo gutsinda AS Kigali igitego 1-0, agatsindwa na APR FC ibitego 4-0 kuwa Gatatu tariki 22 Werurwe 2017, ikipe ya Heroes yatsinzwe na Police FC ibitego 2-1 mu mukino wa gishuti waberaga ku kibuga cya Kicukiro (ku bitaka).

Ni umukino ikipe ya Police FC yakinnye iwushaka cyane muri kimwe mu byayifasha kwitegura neza umukino bazakina na Kirehe FC ku munsi wa 22 wa shampiyona uzabera i Nyakarambi. Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC yari yafashe umwanzuro wo kubanza mu kibuga bamwe mu bakinnyi basanzwe batabona umwanya wo gukina mu rwego rwo kubazamurira urwego.

Muri uyu mukino, Ndayishimiye Celestin yari yabanje mu kibuga anambaye igitambaro cya kapiteni. Abandi bakinnyi barimo; Muhinda Bryan, Ngomirakiza Hegman, Akayezu Jean Bosco, Niyonzima Jean Paul, Ndayishimiye Antoine Dominique, Bwanakweli Emmanuel na Twagirimana Innocent bari babanje mu kibuga.

Hasigayemo abakinnyi bane (4) banarangije iminota 90’ y’umukino barimo; Uwihoreye Jean Paul, Ndayishimiye Celestin, Muhinda Bryan, na Habimana Hussein.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1 dore ko Heroes FC ariyo yafunguye amazamu ku munota wa munani (8’) ku gitego cyatsinzwe na Guillain mbere yuko Songa Isaie yishyura ku munota wa 31’ w’umukino. Igitego cya kabiri cya Police FC cyatsinzwe na Biramahire Christophe Abedy wari winjiye mu mu kibuga asimbuye.

Mu gice cya kabiri, Seninga Innocent yakoze impinduka nyinshi kuko yakuyemo abakinnyi barinswi barimo; Bwanakweli Emmanuel (GK), Ngomirakiza Hegman, Akayezu Jean Bosco, Niyonzima Jean Paul, Songa Isaie, Ndayishimiye Antoine Dominique na Twagirimana Innocent.

Aba basimbuwe na Nzarora Marcel (GK) wahise anambara igitambaro cya kapiteni, Muzerwa Amin, Imurora Japhet, Biramahire Abedy, Mico Justin, Danny Usengimana na Eric Ngendahimana. Nubwo yinjiye mu kibuga, Mico Justin yaje gusimburwa na Mushimiyimana Mohammed wari umaze iminsi arwaye.

Police FC

 11 Seninga Innocent yabanje mu kibuga

Heroes FC

11 ba Heroes FC babanje mu kibuga

Ndayishimiye Celestin3

Ndayishimiye Celestin ni we wari kapiteni wa Police FC

Twagirimana Innocent wa Police FC

Twagirimana Innocent  yigaragaza mu kirere

Umusifuzi

Uyu musifuzi yasifuraga ari umwe kuko ntabungiriza yari afite

vdfsgffcgtfsf

Umukino ikipe ya Heroes FC yagaragaje ko idaciritse 

Diarra

Kirasa Alain

Kirasa Alain umutoza mukuru wa Heroes FC atanga amabwiriza

Danny Usengimana

Danny Usengimana mu gashyamba yishyushya

Heroes FC

Police FC yari ifite ikibazo hagati mu kibuga cyatumye itinda kubona igitego cy'intsinzi

Mico Justin

Micomyiza 'Mico' Justin afunga inkweto neza mbere yo kujya mu kibuga

Muzerwa Amini 15

Muzerwa Amin yaziritswe 

Nzarora Marcel

Nzarora Marcel umunyezamu wa Police FC yishyushya mbere yo kujya mu izamu

Heroes FC

Heroes FC yakinaga umukino nyuma y'amasaha 24 itsinzwe na APR FC ibitego 4-0

Heroes FC

Police FC

Abatoza n'abasimbura ba Police FC

Rwabuhihi

Rwabuhihi Innocent (ubanza) yari yaje kureba umwana we ukinira Heroes FC yicaranye na CIP Mayira Jean de Dieu (hagati) umunyamabanga wa Police FC ndetes na Seninga Innocent (uhera hirya) umutoza wa Police FC

AMAFOTO: IHORINDEBA Lewis






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND