Nkubana Adrien wari umukozi wa Rayon Sports ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe ya Rayon Sports, yasezerewe kuri iyi mirimo azira ibirimo kuba yatanze igitecyerezo ku mukino Rayon Sports yatsinzwemo na Mukura Victory Sport ibitego 2-1.
Nkubana wari umaze imyaka icumi (10) mu ikipe ya Rayon Sports avuga ko kuri uyu wa Mbere tariki 29 Ukwakira 2018 aribwo yakiriye ibaruwa imusezerera muri Rayon Sports.
Mu kiganiro kigufi yagiranye na Radio Flash FM, Nkubana yavuze ko yasezerewe kandi ko yemera ko yagiye ku rukuta rwa Facebook agata igitecyerezo ko Rayon Sports inganya na Mukura Victory Sport 0-0.
“Nibyo nahawe ibaruwa ariko nibaza ko kuba naranditse kuriya byabaye imbarutso kuko nari nsanzwe mbizi ko nzirukanwa. Narabyanditse nk’uko abandi bandika ariko nemera ko byancitse”. Nkubana
Nkubana Adrien wari ushinzwe ibikorwa n'ubuzimam bwa Rayon Sports (Photo:Renzaho Christophe)
Guhanwa ka Nkubana Adrien kuje gusanga Rayon Sports iri mu kibazo cyo kuba bagishakisha impamvu zatumye batakaza umukino wa Mukura Victory Sport. Kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Ugushyingo 2018 baraba basura Sunrise FC i Nyagatare.
TANGA IGITECYEREZO