Nizeyimana Alexis umukinnyi w’ikipe ya APR AC nyuma yo kuba yari yitwaye neza akegukana irushanwa riheruka kubera i Ntarama (20 KM de Bigesera) yongeye kwitwara neza muri shampiyona y’umukino wo gusiganwa ku maguru aba uwa mbere muri metero ibihumbi bitanu (5000m) ndetse anaba uwa kabiri muri metero ibihumbi icumi (10000m).
Muri metero ibihumbi bitanu (5000m), Nizeyimana Alexis yahize abandi akoresheje iminota 14, amasegonda 41 n’ibice 63”’ (1’41”63”’) akurikirwa na Tuyishimire Christophe bakinana muri APR AC we wakoresheje iminota 14, amasegonda 42’’ n’ibice 94”’. Niyirora Primitive ukinira New Athletic Stars (NAS) we yabaye uwa mbere muri iki cyiciro akoresheje iminota 16’, amasegonda 21” n’ibice 60”’.
Muri metero ibihumbi icumi (1000m), Hitimana Noel wa APR AC yahize abandi akoresheje iminota 29’, amasegonda 58” n’ibice 68”’ (29’58”68”’) mu gihe Nizeyimana Alexis yabaye uwa kabiri akoresheje 30’ 01”53”’.
Nyuma y’umukino, Nizeyimana Alexis avuga ko icyamufashije kwitwara neza mu ntera ya metero ibihumbi bitanu ari ubunararibonye amaze kugira kuko ngo muri metero ibihumbi icumi yari yatakaje imbaraga nyinshi bityo biza kumusaba kwizigama mu gukoresha imibare cyane.
“Ikigaragara mu irushanwa hagati nta mbaraga nari mfite nari naniwe bitewe nuko nabanje gukina metero ibihumbi icumi kandi ho harimo abakinnyi bakuze bafite ubunararibonye bakinnye amarushanwa akomeye abandi bakaba bavuye mu myitozo i Nairobi, urumva yari inkomereye cyane. Nakoresheje imbaraga zose biranga mba uwa kabiri”. Nizeyimana Alexis
“Muri metero ibihumbi icumi nari nakoresheje imbaraga z’umubiri cyane biza kunsaba gukoresha imbaraga z’ubwonko cyane muri metero ibihumbi bitanu kuko nabaraga nkareba inshuro dusigaje kuzenguruka ngasanga niniha kwiruka ku muntu biri burangire ntarangije irushanwa ariko nkomeza gucungana n’imbaraga zanjye. Nakoresheje mu mutwe cyane kuko we yakoresheje imbaraga z’ubusore, nza guhita nkoresha imbaraga nyinshi mu gace ka nyuma”. Nizeyimana Alexis.
Nizeyimana Alexis ubwo yari atangiye kuza imbere (N0: 2133)
Igikundi cyari inyuma ye
Tuyishimire Christophe yakunze kuza imbere mu duce twa mbere baza kumusiga mu gace ka nyuma
Nizeyimana Alexis aseruka imbere
Uko abakinnyi bakurikiranye muri Shampiyona y’imikino ngororamubiri
Kwiruka 10,00M
Abagabo
1. Hitimana Noel (APR) (29min 58sec, 68)
2. Nizeyimana Alexis (APR) (30min 01, 53)
3. Gakuru David (NAS) (30min 25, 50).
Abagore
1. Yankurije Marthe (NAS) (36min 46, 69)
2. Uwambajimana Jeanette (Nyamasheke) (38min 1, 03)
3. Niragire Vivine (APR) (38min 52, 69)
Kwiruka metero ibihumbi 5
Abagabo
1. Nizeyimana Alexis (APR) 14min 41, 63
2. Tuyishime Christophe (APR) (14min 42, 94)
3. Bigirimana Theophil (NAS) 15min 16, 46)
Aagore
Metero 1500
Abagabo
1.Nimubona Yves (Nyamasheke) 3min 49, 37
Abagore
Metero 800
Abagore
Abagabo
1.Nimubona Yves (Nyamasheke) 1min 49, 54
400m
Abagore
1. Ishimwe Alice (Nyamasheke) 58Sec, 28
Abagabo
1. Nsengiyumva Justin (Vision Jeuness Nouvelle) 48min 43.
2OOM
Abagore
Abagabo
1. Nshimiyimana Pascal (Vision Jeuness Nouvelle) 22Sec, 90
100M
Abagore
1. Iribagiza Aunorine (NAS) 13sec, 24
2. Mukashyaka Placide (Mountain Classic Athletics Club) 13sec, 46
3. Umukundwa (Nyamasheke) 13sec, 63.
Abagabo
1. Manzi Jonathan (Nyamasheke) 11Sec, 64
2. Nsabimana Placide (APR) 11sec, 92)
3. Ndagijimana Hakim (Vision Jeunesse Nouvelle) yakoresheje amasegonda 12 n’ibice 40.
-Habaye no gusiganwa mu bindi byiciro by’imikino ngororamubiri (Athletics) nko gusimbuka urukiramende, gusimbuka gatatu (Triple Saut), gusimbuka umurambararo, gutera intosho (javelot), gutera ingasire (Disc), guhererekanya agate n’ibindi.
Hakizimana John (iburyo) ntiyakinnye kuko ngo ari kwitegura marato izabera muri Tanzania
Sebahire Eric (ari kumwe n'umufasha) kapiteni wa APR AC nawe ntiyakinnye
Nyirarukundo Salome ntiyakinnye shampiyona kuko afite ikibazo cy'imvune
Muvunyi Hermas Cliff nawe yaje gusiganwa aba uwa gatatu muri metero ibihumbi bitanu
Ikipe ya Vision Jeunesse Nouvelle y'i Rubavu yitwaye neza mu gihe Police AC yatahanye umwanya wa 3
Rwabuhihi Innocent umutoza wa APR AC ikipe yitwaye neza muri iyi shampiyona ikagenda ibona imidali
AMAFOTO: Saddam MIHIGO-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO