RFL
Kigali

NIKE yashyize ahagaragara umwambaro wa ‘Hijab’ uzifashishwa n’abakinnyi b'abasilamukazi

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:9/03/2017 18:18
0


Uruganda rwamamaye mu gukora ibikoresho bitandukanye bya siporo rwa NIKE, ubu rwamaze gushyira hanze umwambaro mushya bise ‘Pro Hijab’ ugenewe abakinnyi (athletes) b’igitsinagore bo mu idini ya Islam mu rwego rwo kuborohereza guhuza amategeko y’imyambarire yabo y’idini n’iya siporo.



Muri iki Cyumweru ni bwo Nike yagaragaje amafoto y’uyu mwambaro wabo baheruka gukora. Ibi byafashwe nk’indi ntambwe nziza uru ruganda rwagezeho mu gihe cy’umwaka bamaze bahugiye mu gukora uyu mwambaro ndetse byitezwe ko uzagera ku isoko mu mwaka wa 2018, ukazaba uri mu mabara atatu harimo umukara, ubururu bwijimye, hamwe n’ibara ry’ikijuju(risa nka sima).

Uru ruganda rwagize igitecyerezo cyo gukora uyu mwambaro no kuwucuruza mu 2012 ubwo umunya Arabia Saudite Sarah Attar yitabiraga imikino olempike yabereye i London mu Bwongereza.

Twakoreye hamwe na Amna n’abandi bakinnyi kugira ngo hamenywe icyo bashaka n’icyo bifuza ku mwambaro wabo wa siporo wa Hijab.”, Ibi ni ibyatangajwe n’umuvugizi wa Nike, Megan Saalfed wakomeje avuga ko bari bazi kandi bazirikanaga ko abagore b'abasilamu nabo bakeneye kugira umwambaro utuma bahumeka neza kandi woroshye bakwambara bakora imikino inyuranye ya siporo kandi bikabaha amahoro yo gukina nta mpungenge bafite ko umwambaro wabavamo.

Nike yifashishije ahanini abakinnyi (athletes) b'abasilamukazi aho babiri mu bo biyambaye bakanagira uruhare rukomeye mu kugena uburyo uyu mwambaro waba uteye ari Amna Al Haddad na Zahra Lari bakomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Abarabu bakaba basanzwe ari abasiporitifu bakora imikino imenyerewe cyane mu marushanwa y’imikino olempike yo guterura ibintu bifite ingufu hamwe na siporo ngororamubiri(Patinage artistique). 


cover-nike-pro-hijabUmwambaro wa 'Pro Hijab', wafashwe nk'ikindi gitego Nike yatsinze mu bijyanye no kwamamaza no kwigarurira isoko rya siporo

Src: Trace






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND