RFL
Kigali

Nigeria yigaranzuye Angola yegukana Afrobasket yandikisha amateka mashya – AMAFOTO & VIDEO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:31/08/2015 7:51
0


Ku nshuro ya mbere mu mateka y’umukino wa Basketball muri Afrika, ikipe y’igihugu ya Nigeria yaraye yegukanye igikombe cya Afrobasket itsinze ku mukino wa nyuma amanota 74 kuri 65 Angola yari igisanganywe. Ni mu mukino wa nyuma wabereye Rades muri Tuniziya, ahari hamaze ibyumweru bibiri habera iyi mikino.



Ikipe y’igihugu ya Nigeria ikaba yakinnye umukino wok u rwego rwo hejuru aho yagiye icungira cyane ku makosa yo gutakaza imipira ya Angola. Umukinnyi Chamberlain Oguchi wanatoranijwe nk’umukinnyi mwiza w’irushanwa(MVP), akaba yongeye kwigaragaza cyane ku mukino wa nyuma afasha ikipe ye gutsinda aho yashyizemo amanota 19 wenyine ndetse anakora rebounds 7.

Nigeria

Byari ibyishimo bikomeye kuri Tigers, ikipe ya Nigeria ya Basketball

Nigeria

Nigeria

Bwa mbere mu mateka babashije kubigeraho nyuma y'igihe kinini bagerageza bikanga

Nigeria

NigeriaChamberlain Oguchi yabaye umukinnyi mwiza w'irushanwa(MVP), nyuma yo gufasha Nigeria
Nigeria

Nigeria

Nigeria

Nigeria

Nigeria

Nigeria

Nigeria

Nigeria

Nigeria

Nigeria

Nigeria

Nigeria na Angola wari umukino uryoheye ijisho, wagaragayemo ubuhanga bugiye butandukanye ku bakinnyi ku giti cyabo ariko ikipe ya Angola ikaba itahiriwe cyane n'amanota atatu yagiye igerageza kwinjiza mu gakangara nubwo Carlos Morais yagerageje kubonera ikipe ye amanota agera kuri 15.


All star

Abakinnyi batanu batoranijwe b'ikipe y'irushanwa(All Star):Gorgui Dieng wa Senegal, Makram Ben Romdhane wa Tuniziya, Morais wa Angola, Chamberlain Oguchi na Al-Farouq Aminu ba Nigeria

Nigeria

Ikipe y'igihugu ya Nigeria yahise ibona itike yo kuzitabira imikino olempike izabera Rio de Janeiro muri Brazil 2016

Angola

Angola ntiyabashije kwisubiza iki gikombe

Tunisia

Igihugu cya Tuniziya cyakiriye iyi mikino cyegukanye umwanya wa 3 nyuma yo gutsinda Senegal amanota 82 kuri 73

Reba incamake z'umukino wa Nigeria na Angola

Reba incamake z'umukino wa Tuniziya na Senegal bahatanira umwanya wa 3

Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 16, nyuma y’aya ane ya mbere, Misiri yaje ku mwanya wa 5 nyuma yo gutsinda Algeria amanota 69 kuri 62 yo igahita ifata umwanya wa 6. Mali yaje ku mwanya wa 7 itsinze Gabon amanota 94 kuri 82 yo ihita iba iya 8. Cameroon iri ku mwanya wa 8 nyuma yo gutsinda Cap vert amanota 88 kuri 66. Mozambique yatsinze Cote d’Ivoire amanota 70 kuri 63 iba iya 11, indi iba iya 12. Marocco yegukanye umwanya wa 13 itsinze Repubulika ya centre Afrika 86-74. Uganda iba iya 15 itsinze Zimbambwe yabaye iya nyuma ku manota 72 kuri 64.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND