RFL
Kigali

Nduwayo Valeur mu bakinnyi 29 b’Amavubi U23 bagomba kwitegura DR Congo

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:27/10/2018 17:10
3


Nduwayo Valeur umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Musanze FC yahamagawe mu bakinnyi 29 b’Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 bagomba kwitegura umukino w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uteganyijwe tariki 14 Ugushyingo 2018 kuri sitade Umuganda.



Nduwayo Valeur ni umwe mu bakinnyi beza bakina hagati rimwe na rimwe akaba yakwitabazwa mu mutima w’ubwugarizi. Uyu musore akenshi bikunze kwibazwaho ukuntu aba atanaboneka mu bakinnyi baba bahamagariwe gushaka amahirwe mu ikipe nkuru ariko kuri ubu igihe cye cyo kwigaragaza kikaba cyageze.

Nduwayo Valeur ukina hagati muri FC Musanze

Nduwayo Valeur ukina hagati muri Musanze FC yahamagawe mu bakinnyi b'Amavubi U-23

Andi mazina akomeye ari muri iyi kipe arimo; Muhire Kevin wa Rayon Sports uheruka guhabwa igihembo cy’umukinnyi muto utanga icyizere, Nshuti Dominique Savio (APR FC), Buregeya Prince Aldo (APR FC) wari kapiteni w’Amavubi U-20 na Manishimwe Djabel (Rayon Sports).

Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 kizabera mu Misiri kuva tariki 8-22 Ugushyingo 2019, irushanwa rizakinwa n’ibihugu umunani (8) bizaba byabonye itike. Nyuma nibwo amakipe atatu ya mbere azahita ahabwa itike igana mu mikino Olempike ya 2020 izabera mu Buyapani.

Muhire Kevin afite amahirwe menshi yo gutwara igihembo cy'umukinnyi mwiza

Muhire Kevin umwe mu bakinnyi beza bari mu ikipe yahamagawe

Dore abakinnyi 23 bahamagariwe kwitegura DR Congo:

Abanyezamu: Cyuzuzo Gael (Gasogi Utd), Ntwali Fiacre (APR Fc), Nzeyirwanda Djihad (SC Kiyovu) na Hakizimana Adolphe (Isonga Academy)

Abugarira: Rwabuhihi Aime Placide (SC Kiyovu), Buregeya Prince (APR FC), Ishimwe Christian (Marines FC), Mutsinzi Ange (Rayon Sports FC), Niyomugabo Claude (AS Kigali), Niyigena Clement (Marines FC), Nkubana Marc (Gasogi Utd), Nshimiyimana Marc (AS Kigali), Runanira Amza (Marines FC), Aimable Nsabimana (Minerva Punjab FC, India) na Ndahiro Derrick (SC Villa, Uganda)

Abakina hagati: Bonane Janvier (SC Kiyovu), Nduwayo Valeur (Musanze FC), Ishimwe Saleh (SC Kiyovu), Manishimwe Djabel (Rayon Sports FC), Cyitegetse Bogarde (AS Kigali), Niyonkuru Sadjati (Marines FC), Byumvuhore Tresor (Gasogi Utd), Rugambwa Jean Baptiste (Gasogi Utd), Nshuti Savio Dominique (APR FC), Muhire Kevin (Rayon Sports FC), Mugisha Patrick (Marines FC) na Muhozi Freddy (AS Kigali)

Abataha izamu: Nshuti Innocent (Stade Tunisien, Tunisia), Byiringiro Lague, APR FC), Mugisha Patrick (Marines) na Biramahire Abeddy (CS Sfaxien, Tunisia).

Intebe ya tekinike: Mulisa Jimmy (Head Coach), Mutarambirwa Djabil (Assistant Coach), Mugabo Alexis (Goalkeeper Coach), Hategekimana Corneille (Fitness Coach), Tuyishime Jean Claude (Physiotherapist), Ntarengwa Aimable (Team Administrator) na Tuyisenge Eric (Kit Manager)

Manishimwe Djabel nawe n'undi mukinnyi wo kwitega mu bihembo bya SKOL

Manishimwe Djabel wa Rayon Sports nawe yahamagawe 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Alain5 years ago
    Courage kuri Valeur. ..arashoboye !
  • Elvis5 years ago
    Uwo musore Valeur arashoboye kandi ikinicyo gihe tumurinyuma Cong's!!!!
  • Me 5 years ago
    Ko mperuka Djihad na Rwatubyaye bose biyita ko bavutse 1996 ko ntabo mbona aho? reka tubyite ko wenda badaashoboye kuburyo bahamagarwa hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh cg ninjye ubara nabi uwavutse 1996 aba yararengeje imyaka?





Inyarwanda BACKGROUND