RFL
Kigali

Ndayisenga Valens yizeye ko abanyarwanda bashobora gusubirana umwenda w’umuhondo

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/08/2018 20:58
0


Ndayisenga Valens umunyarwanda ukinira ikipe ya POCCL mu Bufaransa avuga ko kuba umwenda w’umuhondo utambawe n’umunyarwanda biteye ikibazo gikomeye ariko ko bishoboka ko bawisubiza mu rugendo rwa Kigali-Huye kuri uyu wa Mbere.



Kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Kanama 2018 nibwo Tour du Rwanda 2018 iraba igeze ku munsi wa kabiri hakinwa agace ka Kigali (Kicukiro Centre)-Huye, urugendo rwa kilometero (120.3 Km).

Muri Tour du Rwanda 2017, Areruya Joseph yegukanye aka gace akoresheje  amasaha atatu, iminota 12 n’amasegonda 12 (3h12m12s).

Areruya Joseph yari yasize abandi bishoboka

Ubwo Areruya Joseph yageraga i Huye mu 2017 tariki 13 Ugushyingo avuye kuri gare ya Kacyiru

Ndayisenga Valens avuga ko kuri uyu wa Mbere iyi ntera ishobora kurangira Umunyarwanda yambaye umwenda w’umuhondo kuko ngo nawe ubwe ntabwo yasizwe ibihe bikabije.

“Icya mbere ntabwo bansize ibihe byinshi kandi mu mizo ya mbere nkunda gusigwa n’umunyarwanda ugasanga atanansiga ibihe binini ugasanga nta n’igitutu dufite. Kugeza ubu niba abantu bane bandi imbere ari abanyamahanga, mfite igitutu n’abanyarwanda baragifite kuko ikiza ni uko umunyarwanda yaba ari imbere ariko twese muri rusange turawushaka.  Icyo nzakora ni ugukuramo ibihe ndimo nibyanga umunyarwanda ashobora kuwutwara”. Ndayisenga Valens

Kuba Kigali-Huye harimo imisozi Ndayisenga Valens abibonamo amahirwe ku banyarwanda

Kuba Kigali-Huye harimo imisozi Ndayisenga Valens abibonamo amahirwe ku banyarwanda

Ndayisenga Valens asoza avuga ko ikipe ya ya POCCL bafite umugambi ukomeye wo gukorera hamwe bashaka umwenda w’umuhondo kuri uyu wa mbere.

“Gahunda ikipe yanjye ifite ni ugukuramo biriya bihe turimo (12”). Imisozi iri imbere niyo miremire nta gihindutse nshobora gufata umwenda w’umuhondo kandi n’abandi banyarwanda ntabwo bari kure bashobora gufata umwenda w’umuhondo”. Ndayisenga

Ndayisenga Valens imbere ya Ukiniwabo Rene Jean Paul

Ndayisenga Valens imbere ya Ukiniwabo Rene Jean Paul 

KANDA HANO USOME RAPORO Y'UKO KIGALI-HUYE YAGENZE MU 2017

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND