RFL
Kigali

Ndahinduka Michel yasubiye muri Bugesera FC nyuma y’imyaka ine

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/10/2018 7:26
0


Ndahinduka Michel wari rutahizamu wa AS Kigali mu mwaka w’imikino 2017-2018 na 2016-2017 kuri ubub yasubiye mu ikipe ya Bugesera FC yazamukiyemo ndetse akanayubakiramo izina ryatumye aca agahigo ko gukina mu Mavubi avuye mu cyiciro cya mbere.



2014-2015 na 2015-2016, Ndahinduka Michel yari umukinnyi wa APR FC nyuma yuko yari avuye muri Bugesera FC akanakinira Amavubi nka Rutahizamu wari ukomeye cyane muri uwo mwaka wa 2014.

Ndahinduka Michel uheruka gutsinda ibitego umunani (8) mu mwaka w’imikino 2017-2018 iyo muganira avuga ko atari ashimishijwe n’umwanya muto yahabwaga muri AS Kigali ngo abe yakwigaragaza mu mbaraga zose.

Kuri ubu yasinye igice cy’umwaka w’imikino muri Bugesera FC (Amezi atandatu) ndetse kuri ubu akaba yaratangiye gukina kuko yakinnye iminota 45’ ya nyuma y’umukino ubwo Bugesera FC yanganyaga na FC Marines kuri iki Cyumweru.

Ndahinduka Michel avuga ko gusubira muri Bugesera FC ari umwanzuro yafashe

Ndahinduka Michel avuga ko gusubira muri Bugesera FC ari umwanzuro yafashe  yitonze 

Ndahinduka Michel ku mupira ashaka inzira kwa  Niyigena Clement (3)

Ndahinduka Michel ku mupira ashaka inzira kwa  Niyigena Clement (3)

Ndahinduka Michel yabanje hanze ajya mu kibuga mbere y'itangira ry'igice cya kabiri asimbuye Ntijyinama Patrick bita Mbogamizi

Ndahinduka Michel yabanje hanze ajya mu kibuga mbere y'itangira ry'igice cya kabiri asimbuye Ntijyinama Patrick bita Mbogamizi

Ndahinduka Michel (7) ashaka inzira yanyuzamo umupira

Ndahinduka Michel (7) ashaka inzira yanyuzamo umupira 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND