RFL
Kigali

N’golo Kante yatowe nk’umukinnyi w’umwaka mu Bwongereza, Dele Ali na David Beckham nabo barahembwa-AMAFOTO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:24/04/2017 10:39
0


Nyuma yo gutorwa n’ishyirahamwe ry’abakinnyi babigize umwuga mu Bwongereza, umufaransa N'Golo Kante ni we watoranijwe nk’umukinnyi w’umwaka wa 2017 muri shampiyona y’abongereza (English premier league), naho Deli Ali ku nshuro ya kabiri ahigika abakiri bato, David Beckham ahabwa ishimwe ry'icyubahiro ku bw'ibigwi bye.



N’Golo Kante ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Chelsea ni umwe mu nkingi za mwamba uri gufasha iyi kipe mu rugendo rugana ku gikombe cya shampiyona nyuma yo kugurwa mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino miliyoni 32 z’ama-Euro avuye muri Leicester city nayo yari amaze guhesha igikombe cya shampiyona rukumbi mu mateka yayo.

N'golo Kante yegukanye igihembo cya 'PFA Player of the Year 2017' nk'umuknnyi wahize abandi mu mwaka w'imikino 2016/2017

N’Golo Kante w’imyaka 26 yatowe ku bwiganze bw’amajwi aho yaje imbere y’abakinnyi barimo mugenzi we Eden Hazard bakinana Chelsea, Harry Kane wa Tottenham, Zlatan Ibrahimovic wa Manchester United, Romelu Lukaku wa Everton na Alexis Sanchez wa Arsenal.

The France international smiles proudly with his PFA Player of the Year award on Sunday

Muri ibi birori byabereye i London muri Grosvenor Hotel, Kante nyuma yo gushyikirizwa iki gihembo yagize ati “Gutoranywa n’abakinnyi nk’umukinnyi w’umwaka bivuze byinshi kuri njye. Bindutira byose, imyaka ibiri ishize yari myiza cyane kuri njye, umwaka umwe muri Leicester, kandi ubu turi mu bihe byiza muri Chelsea. Kuba umukinnyi w’umwaka ni icyubahiro kirenze.”

He's set to become first player to win successive Premier League titles with two different clubs

N'Golo Kante naramuka atwaranye igikombe cya shampiyona na Chelsea azaba abaye umukinnyi wa mbere wegukanye ibikombe bya shampiyona mu makipe abiri atandukanye mu myaka ibiri ikurikiranye

Abajijwe uko kuva muri Leicester ajya muri Chelsea yabibonye, Kant yagize ati “  Ni uburyo bw’imikinire butandukanye ariko hamwe n’umutoza n’abakinnyi buri kimwe kiroroshye kuko turakora cyane kugirango turusheho kwitwara neza mu mikino yacu. Biragenda neza rwose”

Kante yanabajijwe k’umutoza we Antonio Conte, maze mu gusubiza agira ati “ Azi icyo ashaka mu bakinnyi. Yifuza intsinzi kandi turakora cyane mu myitozo ku bwe, Adushyiramo imyumvire yo guhorana intsinzi kandi buri umwe agerageza gutanga ibyo ashoboye byose ku ikipe kugirango Chelsea izegukane igikombe cya shampiyona.”

Kante, pictured in action during the FA Cup semi-final win over Spurs, has starred this season 

N'Golo Kante na Dele Ali bahanganiye umupira, abakinnyi bombi bahembwe

Kugeza ubu Chelsea iri imbere ho Tottenham amanota ane. Aha Kante avuga ko bazagerageza kwitwara neza mu mikino itandatu ya shampiyona basigaranye, buri mukino bakawukina nka final kugirango begukane iki gikombe.

The 21-year-old has now won the Young Player of the Year for the second consecutive season

Deli Ali w'imyaka 21 y'amavuko yari yasohokanye n'umukunzi we Ruby Mae

Alli attended the award ceremony at London's Grosvenor Hotel with girlfriend Ruby Mae

Bari babukereye

Dele Ali wa Tottenham yatowe nk’umukinnyi muto witwaye neza, igihembo yegukanye ku nshuro ya kabiri yikurikiranije. Mu ijambo rye, yagize ati “ Ntewe ishema bikomeye. Ni icyubahiro gikomeye ku nshuro yanjye ya kabiri, ariko ndacyafite byinshi byo gukora, nzakomeza nkore cyane kugirango ndusheho gutera imbere.”

The England international walks on the stage ahead of collecting his latest award in London

Ubwo yazamukaga imbere agiye gufata igihembo cye

Umukinnyi muto w'umwaka

Mu bandi begukanye ibihembo harimo David Beckham wahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abongereza washimiwe uburyo yafashije ikipe y’igihugu na Manchester United muri rusange mu gihe cye.

Beckham picks up his award which recognises his achievements for club and country

David Beckham was honoured for his contribution to football at the PFA awards on Sunday

David Beckham yashimiwe uruhare yagize mu gufasha ikipe y'igihugu na Manchester United

Naho mu bagore umukinnyi Lucy Bronze wa Manchester City y’abagore niwe wegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka ku nshuro ya kabiri nyuma yo kucyegukana mu 2014, naho mu bakiri bato cyegukanywe Jess Carter wa Birmingham.

England full back Lucy Bronze won the Women's Player of the Year award for the second time

Lucy Bronze yabaye umukinnyi mwiza w'umwaka mu bagore

Birmingham's Jess Carter topped the voting in the Women's Young Player category

Jess Carter yatowe nk'umukinnyi muto mwiza mu bagore

Src: Dailymail






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND