RFL
Kigali

Muri Komite Olempike bafite gahunda yo gukomeza gutegura abagize ibihe byiza mu mikino ya CommonWealth 2018

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/04/2018 16:39
0


Komite Olempike nk’urwego rubarizwamo amashyirahamwe yose y’imikino mu Rwanda (CNOSR) nyuma yo kuva mu mikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza, kuri ubu nubwo nta midali u Rwanda rwabonye, abakinnyi bagerageje kwitwara neza bazajya bitabwaho.



Ambasaderi Munyabagisha Valens perezida wa Komite Olempike na siporo mu Rwanda avuga ko bitewe n'uko abakinnyi baba bagaragaza ubuhanga atizera ko amashyirahamwe y’imikino yajya abafasha 100% yaba yibeshye, avuga ko nka komite Olempike bagiye kujya bagerageza bashake amarushanwa abo bakinnyi bakina kugira ngo bagume mu bihe byiza. Amb.Munyabagisha ati:

Abafite ibihe bya hafi bazafashwa kugira ngo bazamure urwego (Salome Nyirarukunko, Alice Ishimwe). Komite Olempike tugiye kubafasha cyane hanarebwa federasiyo baturukamo, ariko tuzabategura ni ko gahunda iteguye. Ni byo n’amashyirahamwe y’imikino babamo yabategura, gusa twiringiye amarushanwa ategurwa n’amashyirahamwe ntabwo twazitwara neza kuko usanga bafite amarushanwa macye. Ni yo mpamvu rero nka komite olempike tuzabashakira amarushanwa yabafasha kuzamura urwego.

Amb.Munyabagisha Valens perezida wa Komite Olempike

Amb.Munyabagisha Valens perezida wa Komite Olempike

Byari mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Mata 2018 muri gahunda yo kurebera hamwe uko imikino ya CommonWealth 2018 yagendekeye u Rwanda.

Amasomo u Rwanda rwakuye muri iyi mikino:

Muri iki kiganiro, Amb.Munyabagisha yavuze ko nubwo u Rwanda rutatahanye umudali hari amasomo menshi u Rwanda rwize n’ayo rwasize muri Australia. Mu masomo u Rwanda rwakuye mu mikino ya CommonWealth 2018 ni uko itsinda ry’abanyarwanda bari bari i Goald Coast bagize umwanya wo gusura Livingstone Christian College bahura n’abanyeshuli bahiga babasangiza ku mateka y’u Rwanda muri gahunda yo kubasobanurira uko u Rwanda rumeze nabo bakarugiraho amakuru nyayo.

Kuba igice kinini cy’iyi mikino cyarabaye mu gihe cy’icyumweru cyo kwibuka, Amb.Munyabagisha avuga ko byabaye umwanya mwiza ku banyarwanda kugira ngo batange ubutumwa n’amasomo ku byerekeye amateka y’u Rwanda bityo kugira ngo abantu bagire amakuru ahagije kubiba bivugwa. Muri iyi mikino, Kuwa 7 Mata 2018 hafashwe umunota umwe wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside yabakorewe mu 1994.

Amb.Munyabagisha ati: Dukomeje gutya nk'uko twitwaye muri GCCW2018, nta mudali twazabona muri Tokyo 2020. Turasabwa gutegura abakiri bato, duhere hasi kugira ngo tuzabaze umusaruro dufite aho duhera."

Ubusesenguzi bwa Komite Olempike ku musaruro udahagije babonye:

Amb.Munyabagisha Valens yaje gusanga ko kugira ngo igihugu kitware neza ahanini binagendana n’umubare wabo (Ubwinshi). Gusa ngo kugira benshi sibyo bituma batsinda ahubwo kuba ufite abakinnyi benshi beza. Ikindi kintu cyavuye ku isuzuma rya Commonwealth 2018, Amb.Munyabagisha avuga ko yaje gusanga uko igihugu cyajyanye abakinnyi b’imikino myinshi itandukanye, bitanga amahirwe yo kuza igihugu cyakwigwizaho umunani (8).

Ibintu byabaye bitari biteganyijwe muri gahunda zajyanye u Rwanda muri Australia

Muri iyi mikino, u Rwanda rwagiye mu bihugu byaburiyeyo abakinnyi kuko Mutatsimpundu Denyse na Nsengiyumva Jean Paul babuze habura iminsi micye ngo irushanwa rirangire. Abantu 40 baratorotse nk’uko raporo ya Guverinoma ya Australia yabitangaje. Agaruka ku ngingo yo gutiroka, Amb.Munyagagisha yatangiye agira ati”Umutoza wa Para-Powerlefting (Nsengiyumva Jean Paul) yaraducitse ariko twaranabikekaga kuko twanashatse kumwohereza batubwira ko n’ubundi yaducika. Denyse ni we watubabaje cyane kuko yari ahagaze neza ariko twahugiye mu kureba uko yitwara aducika atyo”

Nzayisenga Charlotte yagarutse wenyine kuko Mutatsimpundu bakinanaga Beach-Volleyball yarasigaye

Nzayisenga Charlotte yagarutse wenyine kuko Mutatsimpundu bakinanaga Beach-Volleyball yarasigaye

Mudahinyuka Christophe umutoza w'ikipe y'igihugu ya Beach-Volleyball

Mudahinyuka Christophe umutoza w'ikipe y'igihugu ya Beach-Volleyball

Tuyishimire Christophe wahatanye mu gusiganwa ku maguru

Tuyishimire Christophe wahatanye mu gusiganwa ku maguru

Ishimwe Beatha wahatanye mu mukino w'amagare

Ishimwe Beatha wahatanye mu mukino w'amagare

 Magnifique nawe yahatanye mu mukino w'amagare

Magnifique Manizabayo nawe yahatanye mu mukino w'amagare 

Dore uko u Rwanda rwagiye rwitwara mu mikino itandukanye:

1.BEACH- VOLLEYBALL

Ikipe y’u Rwanda yari igizwe na Mutatsimpundu Denyse na Nzayisenga Charlotte ntabwo yahiriwe kuko yabanje kuviramo mu matsinda ariko iza guhabwa amahirwe ya nyuma nk’ikipe yari yatsinzwe mu buryo budakabije (Best-looser), ni bwo yaje gukurwamo burundu na Australia ibatsinze amaseti 2-0.

Mbere y’umukino u Rwanda rwakinnye na New Zealand kuwa 7 Mata 2018, hafashwe umunota wo kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Uyu mukino, New Zealand yatsinze u Rwanda amaseti 2-0 (21-14 na 21-16).

Rwemarika Felicite vice-Presidente muri Komite Olempike

Rwemarika Felicite vice-Presidente muri Komite Olempike

Nyirarukundo Salome umwe mu bakinnyi bari bitezweho umudali

Nyirarukundo Salome umwe mu bakinnyi bari bitezweho umudali

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) Ntigengwa John, Amb.Munyabagisha Valens uyobora komite Olempike n’umwungiriza we Mme Rwemalika Félicité bari baje gushyigikira Team Rwanda Beach Volleyball n'ubwo umunsi wa mbere utabaye mwiza. Umukino wa kabiri, u Rwanda rwakinnye na Vanuatu. Vanuatu yatinze u Rwanda amaseti 2-0 (21-15 na 21-10). Umukino wa nyuma mu itsinda, u Rwanda rwatsinze Singapore amaseti 2-0 (21-11 na 22-20).

2.ATHLETICS

Mu mukino ngororamubiri wo gusiganwa ku maguru, u Rwanda rwatangiye inzira yo gushaka imidali ubwo Sugira James na Tuyishimire Christophe baserukaga mu ntera ya metero 5000 (5000m), abasiganwe bose bari 17.

Muri iyi ntera, Sugira James yari afite ibihe by’iminota 13, amasegonda 46 n’ibice 69 (13m46s69) mu gihe Christophe Tuyishimire yari afite 14m27s04 mu gihe umuhigo w’isi wari ufitwe na Kenenisa Bekele (Ethiopia) wari ufite ibihe bya 12m37s35. Mu bakinnyi bagombaga kwitabira iri siganwa, Joshua Kiprui (Uganda) ni we wari imbere kuko yagiye muri Commonwealth Games 2018 afite ibihe bya 12m59s83.

Baje gusiganwa, Joshua Kiprui Cheptegei yabaye uwa mbere akoresheje 13m50s83 mu gihe Sugira James yarangije ari uwa karindwi (7) akoresheje 14m03s51 naho Tuyishimire Christophe yabaye uwa 14 akoresheje 14m14s29.

Mu cyiciro cy’abali n’abatega rugoli u Rwanda rwongeye guhatana mu ntera ya metero 1500 (1500m) aho Nishimwe Beatha wari ufite ibihe bya 4m08s75 yagombaga gushaka uko yabijya munsi kuko umuhigo w’isi ufitwe na Dibaba Genzebe (Ethiopia 3m50s07) n'ubwo ataje mu irushanwa. Gusa Mageen Ciara (Northern Ireland) wari ufite ibihe bya 4m01s46 yari ahari.

Nishimwe Beatha ntabwo yabashije kwitwara neza kuko yabaye uwa cyenda (9) mu gihe abagombaga gukomeza ari abaje mu myanya ine ya mbere (4). Nishimwe yagenze urugendo rwa m1500 mu gihe kingana na 4m14s96. Mu ntera ya metero 800, Ishimwe Alice yabaye uwa cyenda (9) ntiyanabona itike yo gukomeza kuko harebwa abakinnyi bane ba mbere (Top 4).

Mu ntera ndende mu bakobwa, bagombaga gusiganwa mu ntera ya metero ibihumbi 10 (10.000m). Aha Abanyarwanda bari bateze amaso Nyirarukundo Salome wari wajyanye ibihe by’iminota 31 n’amasegonda 45 (31m45s82). Umuhigo w’isi ufitwe na Almaz Ayana (Ethiopia/29m17s45) utaraje muri iri rushanwa. Mu bakinnyi 19 basiganwe, Eloise Wellings (Australia) ni we wari ufite ibihe byiza kuko yari afite 31m14s94.

Mu gusiganwa, Nyirarukundo yabaye uwa 11 akoresheje 32m13s74 mu gihe Chesang Stella (Uganda) yabaye uwa mbere akoresheje 31m45s30 agakurikirwa na Ndiwa Stocy (Kenya) wakoresheje 31m46s36.

Nizeyimana Alex wasiganwe muri marato (42Km)

Nizeyimana Alex wasiganwe muri marato (42Km)

Nyuma y'uko aba bose bari bamaze kurangiza amarushanwa bari bategerejwemo, abanyarwanda basigaye bahanze amaso Nizeyimana Alex wagombaga gusiganwa mu ntera ya Km 42. Gusa ntabwo byabaye amahire kuko ntabwo yabashije gusoza isiganwa. Mu bakinnyi 25 batangiye isiganwa hasoje 17 abandi umunani (8) barimo na Nizeyimana bananairwa gusoza.

3.PARA-POWERLIFTING

Mu mukino wo guterura ibiremereye mu cyiciro cy’abafite ubumuga, u Rwanda rwaserukiwe na Niyonzima Vedaste watahanye umwanya wa cyenda (9) mu bakinnyi 11. Umudali wa Zahabu watwawe na Roland Ezuruike (Nigeria). Nyuma y'uko Niyonzima Vedaste amaze gukina ni bwo kuri uyu wa Kane tariki 12 Mata 2018 byaje kumenyekana ko Nsengiyumva Jean Paul wari umutoza yatorotse.

4.CYCLING

Mu mukino wo gusiganwa ku magare, u Rwanda rwatangiye guhiga imidali kuwa 10 Mata 2018 ubwo hakinwaga igice cy’aho abakinnyi basiganwa n’ibihe umuntu ku giti cye (Individual Time Trial). Ndayisenga Valens na Areruya Joseph ni bo bahatanye muri iri siganwa ryari ririmo abakinnyi 56. Ndayisenga Valens yahagurutse ari nimero ya 27 mu gihe Areruya Joseph yaherukiye abandi mu guhaguruka kuko yari nimero 56.

Muri iri rushanwa, Areruya Joseph yaje ku mwanya wa 13 akoresheje iminota 52 n’amasegonda 24 (52’24”) naho Ndayisenga Valens aza ari uwa 24 akoresheje iminota 54 n’amasegonda atandatu 6 (54’06”) mu bakinnyi 56 bakoze intera ya kilometero 38.5.

Kuwa Gatanu hashyirwa kuwa Gatandatu ni bwo habaye amarushanwa ku rwego rw’amakipe (Road Race), ikipe y’u Rwanda irimo abakinnyi nka Areruya Joseph, Bonaventure Uwizeyimana, Ndayisenga Valens n’abandi, byari byitezwe ko yakora ibitandukanye n’ibyo abo mu yindi mikino bakoze.

Mu nzira yari ku ntera ya Km 168.3, ntabwo Ndayisenga Valens yabashije gusoza kuko yavuye mu isiganwa rigikomeje. Nyuma gato ya Ndayisenga, Jean Paul Ukiniwabo yaje kuvamo hasigaye kuzenguruka inshuro ebyiri (2 Laps).

Muri iri siganwa, Steele Von Hoff (Australia) ni we waje imbere akoresheje amasaha atatu, iminota 57 n’isegonda rimwe (3h75’01”) anatwara umudali wa Zahabu. Uyu mugabo yaje akurikiwe na Jonathan Mould (Wales) wakoresheje 3h57’01” kuko bakoresheje ibihe bingana ariko ipine ya Von Hoff abahanga bemeza ko yageze ku murongo mbere. Umwanya wa gatatu wajeho Clint Hendricks (South Africa) wakoresheje 3h57’01” anahabwa umudali wa Bronze mu gihe Jonathan Mould yambitswe umudali wa Silver.

Uwizeye Jean Claude ni we munyarwanda waje hafi kuko yaje ari uwa 21 akoresheje 3h57’58”, Munyaneza Didier aza ku mwanya wa 23 akoresheje 3h58’, Bonaventure Uwizeyimana aba uwa 24 (3h58’1”). Areruya Joseph yaje ku mwanya wa 37 akoresheje 3h59’39” mu isiganwa ryatangiwe n’abakinnyi 116 hagasoza abasiganwa 50. Mu cyiciro cy’abakobwa, u Rwanda rwari rwaserukiwe na Manizabayo Magnifique na Beatha Ingabire ariko bose ntawabashije gusoza isiganwa kuko bavuyemo hasigaye kuzenguruka inshuro ebyiri (2 laps).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND