RFL
Kigali

TOTALCAFCC: Mukura Victory Sport yageze mu ijonjora rya kabiri ikuyemo Free State Stars-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/12/2018 18:54
2


Ikipe ya Mukura Victory Sport yageze mu ijonjora rya kabiri ry’imikino ya Total CAF Confederation Cup 2018-2019 ikuyemo Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo nyuma yo kuyitsinda igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura waberaga kuri sitade Huye kuri uyu wa Gatatu.



Ni igitego rukumbi cyatsinzwe na Nshimirimana David myugariro wakojeje umutwe ku mupira wari utewe na Cyiza Hussein ku munota wa 56’ w’umukino. Wari umukino wo kwishyura wakinwaga nyuma y'uko umukino ubanza wakiniwe muri Afurika y’Epfo warangiye amakipe yombi anganya 0-0. Mukura VS yabonye igitego yasabwaga kugira ngo yizere gukomeza mu ijonjora rya kabiri.

Nshimirimana David  (Ibumoso) myugariro ukomeye wa Mukura VS

Nshimirimana David (Ibumoso) myugariro ukomeye wa Mukura VS

Abakinnyi ba Mukura VS bishimira igitego

Mukura Victory Sport bishimira igikombe

Abakinnyi ba Mukura VS bishimira igitego

Haringingo Francis Christian umutoza wa Mukura Vs yari afite uburyo n’amahirwe yo gutsinda umukino bitewe n'uko yari mu rugo imbere y’abafana bayo bari bihuje n’aba Rayon Sports ndetse n’aba Kiyovu Sport bari bamanukanye imodoka yuzuye neza bambaye icyatsi n’umweru.

Mukura Victory Sport bishimira igikombe

Nkomezi Alex (30) abuza abakinnyi ba Free State Stars gutambuka

Nkomezi Alex (30) abuza abakinnyi ba Free State Stars gutambuka

Twizerimana Onesme yagiye abona mahirwe y'ibitego bikanga

Twizerimana Onesme yagiye abona amahirwe y'ibitego bikanga

Duhayindavyi  Gael (8) azamukana umupira ashaka amahirwe y'igitego

Duhayindavyi  Gael (8) azamukana umupira ashaka amahirwe y'igitego

Yari Free State Stars yakinnye igice cya mbere ubona nta bushacye bwo gutsinda kuko Rwabugiri Omar umunyezamu wa Mukura Victory Sport nta kazi yahuye nako afata imipira. Mukura VS yakomeje gusatira ari nako abakinnyi nka Ndayshimiye Christophe na Twizerimana Onesme bagiye bahusha ibitego byabazwe.

Mu gice cya kabiri ubwo imvura yari yatangiranye n’umukino yari imaze kugenza gacye, Mukura Victory Sport yatangiye gusatira ari nako ishaka uko yakotsa igitutu abakinnyi ba Free State Stars wabonaga badashaka kurenga umurongo ugabanya ikibuga kabiri. Aha niho havuye igitego cya Mukura Victory Sport kuko Mukura yageze mu rubuga rw’amahina abugarira ba Free State Stars bakabura uko bahagarara. 

Twizerimana Onesme yagerageje uburyo bw'igitego biranga

Twizerimana Onesme agorana na Keita Bangaly (22)

Twizerimana Onesme agorana na Keita Bangaly (22)

Abafana ba Rayon Sports

Rugirayabo Hassan  (5) ku mupira ashaka inzira

Rugirayabo Hassan  (5) ku mupira ashaka inzira

Mu mikinire ya Mukura VS, Rwabugiri Omar yari mu izamu, imbere ye hari Mutijima Janvier wanyuraga ibumoso, Rugirayabo Hassan agaca iburyo. Mu mutima w’ubwugarizi harimo Iragire Saidi na Nshimirimana David nk’ibisanzwe.

Imbere yabo hari Nkomezi Alex akina atabara abugarira (Holding Midfielder), Duhayindavyi Gael amuri hafi cyo kimwe na Cyiza Hussein wacaga iburyo. Ndayishimiye Christophe na Twizerimana Onesme bashakaga ibitego naho Iradukunda Jean Bertrand agaca ibumoso.

Rwabugiri Omar umunyezamu mukuru wa Mukura VS utabonye akazi muri uyu mukino

Rwabugiri Omar umunyezamu mukuru wa Mukura VS utabonye akazi muri uyu mukino

Ku ruhande rwa Free State Stars itozwa na Vilakazi David, yari afite Mbambo Smakelo mu izamu, Mobbie Nyiko, Mbhele Richard, Keita Bangaly na Mbuli Treasure bari mu bwugarizi imbere yabo hari Masehe Leomoha wari kapiteni w’iyi kipe ari inyuma ya Bhengu Linda na Mokhouane Relebogile. Ku ruhande rw’iburyo hanyuraga Masina Sibusiso ku rundi hagaca Dlamini Sthembiso mu gihe Moseamedi Judas yatahaga izamu.

Umukino wakinwe mu mvura

Umukino wakinwe mu mvura ariko ikaza guhita mu gice cya kabiri

Cyiza Hussein (10) imbere y'izamu ashaka igitego

Cyiza Hussein (10) imbere y'izamu ashaka igitego

Dlamini Sthembiso (26)

Dlamini Sthembiso (26) imbere y'abakinnyi ba Mukura VS

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy niwe kapiteni wa APR FC

Abafan ba Kiyovu Sport muri sitade Huye

Abafana ba Kiyovu Sport muri sitade Huye  

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi n'abakapiteni

Rwarutabura na Nkundamatch bari baje gufasha abafana  ba Mukura VS

Rwarutabura na Nkundamatch bari baje gufasha abafana ba Mukura VS

Ndayishimiye Christophe yahushije ibitego byari byabazwe

Ndayishimiye Christophe yahushije ibitego byari byabazwe

11 ba Mukura Victory Sport babanje mu kibuga

11 ba Mukura Victory Sport babanje mu kibuga  

Mukura VS XI: Rwabugiri Omar (GK,1), Rugirayabo Hassan 5, Mutijimana Janvier 25, Nkomezi Alex 30, Duhayindavyi Gael 8, Iragire Saidi 3, Nshimirimana David 16, Iradukunda Bertrand 17, Cyiza Hussein (C, 10), Ndayishimiye Christophe 7 na Twizerimana Onesme 9.

11 ba Free State Stars babanje mu kibuga

11 ba Free State Stars babanje mu kibuga 

Free State Stars XI: Mbambo Samkelo (GK,30), Mobbie Nyiko 2, Mbhele Richard 20, Keita Bangaly 22, Mbuli Treasure 24, Masehe Leamoha (C,5), Mokhouane Relebogile 15, Dlamini Sthembiso 26, Bhengu Linda 14, Moseambi Judas 6 na Masina Sibusiso 13.

Abakinnyi basuhuzanya

Abakinnyi basuhuzanya

Uva ibumoso: Haringing Francis umutoza mukuru, Rwaka Claude umutoza wungirije na Mugabo Alexis umutoza w'abanyezamu

Uva ibumoso: Haringingo Francis umutoza mukuru, Rwaka Claude umutoza wungirije na Mugabo Alexis umutoza w'abanyezamu

Amakipe asohoka mu rwambariro

Amakipe asohoka mu rwambariro

Abasimbura ba Mukura VS

Abasimbura ba Mukura VS

Kwizera Olivier  (1) umunyezamu wa Free State Stars yinjiye asimbuye

Kwizera Olivier (1) umunyezamu wa Free State Stars yinjiye asimbuye

Iradukunda Jean Bertrand yasimbuwe na Iddy Djuma

Iradukunda Jean Bertrand yasimbuwe na Iddy Djuma

Iragire Saidi (3) atera umupira ugana imbere

Iragire Saidi (3) atera umupira ugana imbere 

Twizerimana Onesme yasimbuwe na Asman Moussa Ntahobari

Twizerimana Onesme yasimbuwe na Asman Moussa Ntahobari

Kwizera Olivier (Iburyo) yari mu bakinnyi batatu b'abasimbura Free State Stars yari ifite

Kwizera Olivier (Iburyo) yari mu bakinnyi batatu b'abasimbura Free State Stars yari ifite

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • sam5 years ago
    Conglaturation
  • Mugabe Baba5 years ago
    Congz Mukura,huye,south province especially Butare na abanyabutare mwese aho muherereye uyu munsi nu uwanyu rwose





Inyarwanda BACKGROUND