RFL
Kigali

Mugiraneza Jean Baptiste mu bakinnyi 9 batemerewe gukina umukino wa nyuma wa shampiyona

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:27/06/2018 11:31
0


Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC ntabwo akina umukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona cyo kimwe n’abandi baminnyi umunani bafite ibibazo by’amakarita bagiye babona mu mikino itambutse.



Ikipe ya APR FC irakina na Espoir FC ku kibuga cya sitade Amahoro ku gica munsi cy’uyu wa Gatatu tariki 27 Kamena 2018 basabwa nibura kunganya kugira ngo batware igikombe cya 17 cya shampiyona.

Hagati mu kibuga h’iyi kipe yambara umweru n’umukara, haraba hatarimo Mugiraneza Jean Baptiste Miggy umwe mu bagize uruhare rwo kuba kuri uyu munsi APR FC iri aho ihagaze.

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC akurikiwe na Muganga Kaliba Joakim ukina hagati muir Etincelles FC

Mugiraneza Jean Baptiste ntabwo akina umunsi wa nyuma wa shampiyona

Andi makipe arakina adafite abakinnyi bayo bakomeye harimo; Police FC ikina idafite Muvandimwe Jean Marie Vianney ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso, SC Kiyovu idafite Uwihoreye Jean Paul iraba ikina n’Amagaju FC i Nyamagabe naho Mukura VS idafite NdayishimiyeChristophe ikine na Bugesera FC i Huye.

Muvandimwe

Muvandimwe JMV (12) nawe yujuje amakarita atatu y'umuhondo

Ndayishimiye Celestin  atera koruneri

Ndaysihimiye Celestin arabanza muri 11 ba Police FC kuko Muvandimwe JMV afite amakarita 

Dore abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 30:

1. Ngiriyeze Abdoul (Espoir FC)    

2. Uwihoreye Jean Paul (SC Kiyovu)      

3. Ndayishimiye Christophe (Mukura VS)

4. Muvandimwe Jean Marie Vianney (Police FC)    

5. Ndahinduka Michel (AS Kigali)  

6. Bisangwa Jean Luc (Amagaju FC)       

7. Masudi Abdallah (Kirehe FC)    

8. Mugiraneza Jean Baptiste (APR FC)   

9. Ndarabu Hussein (Gicumbi FC

Dore uko umunsi wa 30 uteye:

Kuwa Gatatu tariki ya 27 Kamena 2018 (15h30’):

-Gicumbi FC vs Etincelles FC (Gicumbi)

-Police FC vs Kirehe FC (Stade de Kigali)

-Mukura VS vs Bugesera (Stade Huye)

-Espoir FC vs APR FC (Stade Amahoro)

-Sunrise FC vs Miroplast FC (Nyagatare)

-Amagaju FC vs SC Kiyovu (Nyagisenyi)

-Marines FC vs Rayon Sports FC (Stade Umuganda)

-Musanze FC vs AS Kigali (Stade Ubworoherane)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND