RFL
Kigali

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy azatangira imyitozo mu mpera z’iki Cyumweru

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/05/2018 14:31
0


Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni akaba n’umukinnyi wo hagati mu ikipe ya APR FC yijejwe n’abaganga ko yatangira imyitozo yoroheje kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Gicurasi 2018. Ni nyuma y'uko kuwa Kabiri tariki 22 Gicurasi 2018 yari yabazwe ku musaya w’iburyo.



Mugiraneza yagize ikibazo kuri uyu musaya w’iburyo ubwo APR FC yatsindaga Mukura Victory Sport igitego 1-0 tariki 17 Gicurasi 2018. Icyo gihe yagonganye na Rugirayabo Hassan myugariro wa Mukura Victory Sport.

Nyuma y'uko ibagwa ry’uyu mugabo rigenze neza, yemereye INYARWANDA ko kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Gicurasi 2018 afite gahunda yo gutangira imyitozo yoroheje harimo nko kwiruka no kuba yakubaka umubiri akoresheje ibyuma byabugenewe (Gym). “Byagenze neza nta kibazo. Bambwiye ko guhera kuwa Gatanu nshobora gutangira imyitozo yoroheje”. Mugiraneza

Ubwo Mugiraneza yari amaze kubagwa

Ubwo Mugiraneza yari amaze kubagwa 

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy niwe kapiteni wa APR FC

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy niwe kapiteni wa APR FC

Mugiraneza  Jean Baptiste Miggy abanya-Tanzania bita Mzee Blocker yatangiye gukuza izina ubwo yari muri Kiyovu Sport  ariko akaza kuyivamo mu 2007 asinyira ikipe ya APR FC yakinnyemo kugeza mu mwaka w’imikino wa 2014-2015 mbere yo gusiya muri Azam FC kuwa 14 Nyakanga 2015.

Gusa mu 2009 yigeze tariki ya 9 Gashyantare ni bwo uyu mugabo yagiranye gahunda na Stade Rennais FC yo mu Bufaransa ajyayo ariko ntibyakunda ko bahuza ahita agaruka muri APR FC. Nyuma yo kugera muri Azam FC, yaje kongera gufata indi kipe niko kujya muri Gormahia FC yasinyiye amasezerano amasezerano y’imyaka ibiri (2) mu Ukuboza 2016 . Yabakiniye umwaka w’imikino 2016-2017 biba ngombwa ko badakomezanya 2017-2018 ni ko kugaruka muri APR FC.

Iranzi Jean Claude ku mupira akaba ari nawe wari kapiteni

Iranzi Jean Claude arakomeza kuba kapiteni mu gihe Mugiraneza Jean Baptiste adahari






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND