Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 9 Nyakanga 2017 ni bwo ikipe ya AS Kigali yakiraga Bugesera FC ikayitsinda ibitego 4-0 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa gatanu waberaga kuri sitade ya Kigali iri I Nyamirambo.
Nk’ibisanzwe mu mupira w’abali n’abategarugoli, biba inkuru n’ikibazo gikomeye kumva ngo AS Kigali yatsinzwe cyangwa yanganyije kuko bibaho inshuro zitakwibagirana mu bakunzi b’umupira w’amaguru. Ku munota wa munani (8’) gusa, Umwizerwa Angelique yari yamaze guterekamo igitego cya mbere akoresheje umutwe ku mupira wari uturutse muri koruneri utewe na Didja Umwariwase ukina aca hagati ugana ku ruhande rw’iburyo.
Kayitesi Alodie umwe mu bakinnyi bafite impano AS Kigali ifite muri iyi minsi yaje kugira ikibazo cyatumye adakomeza umukino kuko yakinnye igice cya mbere gusa. Kayitesi ni myugariro ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo. Igitego cya kabiri cy’abanyamujyi cyabonetse ku munota wa 23’ w’umukino gitsinzwe na Mukamana Clementine. Nyuma y’iminota icyenda (32’) , Iradukunda Ujeneza Kanyamihigo Callixte usanzwe afite ibitego byinshi muri iyi kipe (13) yababoneye igitego yari yahize kuva mu minota ya mbere.
Mu mikino itandatu AS Kigali imaze gukina, rutahizamu Iradukunda Ujeneza Kanyamihigo Callixte niwe ufite ibitego byinshi kuko igitego yatsinze Bugesera FFC cyatumye agwiza ibitego 13 amaze gutsindira iyi kipe iri ku mwanya wa mbere n’amanota 18. Kalimba Alice kapiteni w’iyi kipe ni we watsinze igitego cya kane ku munota wa 50’ w’umukino ubwo bari bavuye kuruhuka.
Mu gusimbuza, Mbarushimana Shabani umutoza wa AS Kigali yakuyemo Mukamwiza Marthe wagize akabazo k’imvune amusimbuza Uwimana Nathalie. Kayitesi Alodie yasimbuwe na Mukeshimana Jeannette mbere yuko igice cya kabiri kinikiza. Ku ruhande rwa Bugesera FC itozwa na Mukasine Aissa, batangiye igice cya kabiri bakuramo Muhawenimana Hadidja asimburwa na Mukankundiye Betty.
Abakinnyi babanje mu kibuga:
AS Kigali: Nyirabashyitsi Judith (GK), Umwizerwa Angelique, Uwamahoro Marie Claire, Mukamana Claudine, Kayitesi Alodie, Kalimba Alice (C), Nyiramwiza Marthe, Umwariwase Didja, Ntagisanimana Sauda, Iradukunda Ujeneza Kanyamihigo Callixte na Imanizabayo Florence.
Bugesera FC: Nyirabatoni Diane (GK), Musabyemariya Christine, Nyiramanzi Sarah, Nishimwe Francoise, Nyirabizeyimana Immacule, Jeannette Ukwinkunda, Muhawenimana Hadidja, Uwiduhaye Jeanne, Dukuzumuremyi Yvonne, Nyiramana Eugenie na Umuhoza Liliane.
Bugesera FC yishyushya kuri sitade ya Kigali
Abasifuzi b'umukino bishyushya
AS Kigali bishyushya
Iradukunda Ujeneza Kanyamihigo Callixte ufite ibitego byinshi (13) yishyushya
Mbarushimana Shaban umutoza w'ikipe ya AS Kigali
Komiseri w'umukino avugana n'abasifuzi
Komiseri ati"Yemwe mugire dutangire amasaha aragiye"
Nyirabashyitsi Judith umunyezamu wa AS Kigali yishyushya
Mbarushimana Shaban umutoza w'ikipe ya AS Kigali aganira n'abakinnyi mbere gato yo gutangira umukino
Bugesera FC barangije kwishyushya
AS Kigali Women FC ikipe itsindwa gacye
Bugesera FC
Abakinnyi basuhuzanya
Abakapiteni bajya gutombola ibibuga
Abasifuzi n'abakapiteni
11 ba Bugesera FC babanje mu kibuga
11 ba AS Kigali babanje mu kibuga
Mbarushimana Shaban umutoza w'ikipe ya AS Kigali n'abamwungirije
Abasimbura ba AS Kigali
Ntagisanimana Saida (15) wa AS Kigali
Bugesera FC yagiye ihusha ibitego byabazwe
Nyiramanzi Sarah (14) wa Bugesera FC azamukana umupira
Umwariwase mbere yo gutera koruneri
Umwizerwa Angelique nyuma yo gufungura amazamu
Kayitesi Alodie myugariro wa AS Kigali azamukana umupira
Nubwo Bugesera FC yagowe n'ikibuga itamenyereye wabonaga ko umupira bawuzi....Muhawenimana Hadidja (9) asiga umuntu hasi
Bugesera FC ibitego yatsinzwe byaturukaga ku burangare bw'abugarira
Kalimba Alice kapiteni wa As Kigali acenga agana izamu
...bamushyira hasi
AS Kigali Women yakomeje gusatira haba hasi no mu kirere
Umwariwase atambuka Muahawenimana Hadidja wa Bugesera FC
Abakinnyi ba AS Kigali bishimira igitego batsindiwe na Iradukunda Ujeneza Kanyamihigo Callixte
Iradukunda Ujeneza Kanyamihigo Callixte ufite ibitego byinshi (13)
Mukasine Aissa umutoza mukuru wa Bugesera FC atanga amabwiriza
Bugesera FC bakomeje kuyisatira bikomeye
Imanizabayo Florence umwe mu bakinnyi ba AS Kigali bazonze Bugesera FC mu gukina aca mu mpande
Nyirabatoni Diane umunyezamu wa Bugesera FC yirwanaho
Imanizabayo Florence 12
Bugesera FC bagiye kuruhuka bamaze kurya ibitego 3-0
Sitade ya Kigali yarimo isukurwa
Abafana
Kalimba Alice kapiteni wa As Kigali arekura ishoti rigana izamu
...Gooaaaaaaaaaaaaaaaaaaallllllllllllllllllll 4-0
Bishimira igitego
AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO