Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yatwaye igikombe cy’isi cya 2018 itsinze Croatia ibitego 4-2 ku mukino wa nyuma wakinirwaga Luzhniki Stadium yarimo abafana barenga ibihumbi 78 (78011). Abafaransa baherukaga iki gikombe mu 1998 Didier Deschamps ari umukino none yagitwaye ari umutoza.
Abafaransa ni bo bafunguye amazamu hakiri kare ku munota wa 18’ ubwo Mario Mandzukic wa Croatia yitsindaga igitego agerageza gukiza izamu. Ivan Persic yaje kwishyurira Croatia ku munota wa 28’ mbere y'uko Antoine Griezman yungamo igitego cya kabiri cy’Abafaransa ku munota wa 38’ kuri penaliti.
Penaliti yahawe Abafaransa habanje kwitabazwa ikoranabuhanga ry’amashusho (VAR) kugira ngo barebe neza niba koko Ivan Persic wa Croatia yakoze umupira. VAR yaje kwerekana ko yakoze umupira ni ko guhita haterwa penaliti byihuse.
Paul Pogba nawe yaje gutsindira Abafaransa igitego ku munota wa 59’ mbere y'uko Kylian Mbappe areba mu izamu ku munota wa 64’. Igitego cya kabiri cya Croatia cyatsinzwe na Mario Mandzukic ku munota wa 69’ w’umukino ubwo Hugo Lloris umunyezamu akaba na kapiteni w’u Bufaransa yashakaga kumucenga bikanga ahubwo Mario agahita asunikira umupira mu izamu. Umukino urangira utyo.
Abafaransa bishimira igikombe kiruta ibindi ku isi gitwarwa n'umugabo kigasiba undi
Ni umukino amakipe yombi wabonaga yafunguye agakina nta kugarira mu buryo bukabije kuko amakipe yombi yageraga nibura hafi y’izamu ashaka igitego.
Nyuma gato ubwo Ng’Olo Kante ukina hagati mu Bufaransa yari amaze kubona ikarita y’umuhondo byatumye atongera gukina uko bikwiriye bityo abakinnyi nka Luka Modric na Ivan Rakitic bakomeza kumucaho bagerageza ngo barebe ko yabakoreraho ikosa akaba yahabwa ikarita itukura.
Didier Deschamps umutoza mukuru w’u Bufaransa yaje kumukuramo ashyiramo Christian Nzozi ndetse bahita banatangira gukina bacungira mu mpande ari nabyo byatumye Croatia batangira gukinira inyuma byanabyaye igitego cya Kylian Mbappe wateye umupira arebana na Luka Modric cyo kimwe n’igitego cya Paul Pogba.
Umuhango wo gutanga igikombe imvura yari yakamejeje
Uretse kuba ikipe y’u Bufaransa yatwaye igikombe bakanambikwa imidali ya Zahabu, Croatia nabo bahawe imidali ya Feza nk’ikipe yabaye iya kabiri mu gihe Belgium bahawe imidali y’umwanya wa gatatu.
Harry Kane kapiteni w’Abongereza yahawe igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu gikombe cy’isi (Golden Boot Winner). Luka Modric w’imyaka 32 kapiteni akaba n’umukinnyi wo hagati muri Croatia na Real Madrid ni we wahawe igihembo cy’umukinnyi wahize abandi mu kwitwara neza muri iri rushanwa riba buri myaka ine.
Kylian Mbappe umukinnyi ukina ashaka ibitego mu ikipe y’Abafaransa na Paris Saint Germain n’ubundi mu Bufaransa, yahawe igihembo nk’umukinnyi ukiri muto witwaye neza (Best Young Player of the Tournament Award).
Didier Deschamps wari kapiteni w’u Bufaransa mu 1998 batwara igikombe cy’isi baherukaga kuri ubu akaba ari umutoza wanatwaye iki gikombe, yahakuye igihembo cy’umutoza w’irushanwa. Tibault Courtois umunyezamu wa Belgium yahembwe nk’umunyezamu wahize abandi mu gukuramo imipira igana mu izamu.
Didier Deschamps abakinnyi bamutumye mu bicu bamwishyura akazi yakoze
Abakinnyi ba France bashimira abafana nyuma y'umukino
Umukino wa nyuma amakipe yari yagezeho abikwiye
Uburyo Ivan Persic yakoze umupira hakavamo penaliti y'Abafaransa yatewe na Antoine Griezman
Antoine Griezman atera penaliti
Paul Pogba nawe yaje kwihesha agaciro atsinda igitego ku ishoti rikomeye
Kylian Mbappe atsinda igitego cyo ku mukino wa nyuma
Ikosa Hugo Lloris yakoze rikavamo igitego cya Mario Mandzukic
Abakinnyi babanje mu kibuga:
France: Lloris, Pavard, Varane, Umtiti, Lucas, Mbappe, Pogba, Kante, Matuidi, Griezmann, Giroud.
Croatia: Subasic, Vrsaljko, Lovren, Vida, Strinic, Rebic, Rakitic, Brozovic, Perisic, Modric, Mandzukic.
Ikibuga cya Luzhniki Stadium cyakiriye umukino
Mario Mandzukic ashaka igitego
Subasic umunyezamu wa Croatia yinjijwe ibitego bine mu mukino
France bishimira igitego
Igitego Ivan Persic yatsinze France
Ubwo Croatia bishimiraga igitego cya Ivan Persic
PHOTOS: DailMailOnline
TANGA IGITECYEREZO