RFL
Kigali

Mputu Tresor yahawe iminsi 30 na FIFA ngo abe yishyuye Kabuscorp miliyoni 2 z’amadolari

Yanditswe na: Samson Iradukunda
Taliki:21/05/2016 21:02
0


Tresor Mputu Mabi umukinnyi mpuzamahanga ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yategetswe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi FIFA kuba yamaze kwishyura ikipe ya Kabuscorp miliyoni ebyiri z’amadolari kubera kutubahiriza amasezerano yagiranye n’iyo kipe.



Urubuga rwa interineti rwa Radio Okapi dukesha iyi nkuru  rwanditse ko Tresor Mputu yasabwe na FIFA kwishyura aka kayabo nyuma y’aho adashoboreye kubahiriza amasezerano yagiranye n’ikipe ya Kabuscorp yo mu gihugu cya Angola.

Nkuko Radio Okapi yakomeje ibyandika, Mputu Tresor Mabi agomba kwishyura ibihumbi Magana atanu by’amadolari ya Amerika (500 000USD) kuko atubahirije amasezerano yagiranye na Kabuscorp ndetse na miliyoni n’igice y’amadolari yo kuba yarangije ibikoresho by’ikipe (degats materiels) nkuko byanditswe na’Ibiro Ntaramakuru (Angop) ibikesha ikinyamakuru 'Bola’cyo ku wa kane tariki ya 15 Gicurasi 2016.

Ikipe ya Kabuscorp yashyikirije FIFA ikirego cyayo mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka ishinja rutahizamu Mputu Mabi Tresor kuba yarataye ikipe mu kwezi kwa Mata k’umwaka wa 2015.

Mu gihe Mputu Tresor yari amaze akorera imyitozo mu ikipe ya Tout Puissant Mazembe yavuyemo mbere yo kujya muri Kabuscorp, Damien Simbi umujyanama w’ikipe ya TP Mazembe yavuze ko TP Mazembe ntaho ihuriye n’icyo kibazo, ko ahubwo ari icya Mputu ndetse na Kabuscorp.

Mputu Tresor Mabi wavutse ku itariki ya 10 Ukuboza mu mwaka wa 1985, yamenyekanye cyane mu ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabereye kapiteni agatwarana na yo irushanwa nyafurika  ry'abakina imbere mu bihugu byabo CHAN yari ikinwe bwa mbere (hari mu mwaka wa 2009) ndetse na TP Mazembe ubwo yatwaranaga na yo igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika muri uwo mwaka.

Mputu Tresor wigeze no kwifuzwa n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza mu mwaka wa 2007 nyuma yo gusoza CAF Champions league ari we utsinze ibitego byinshi (9) yageze muri Kabuscorp mu mwaka wa 2014 avuye muri TP Mazembe na yo yabereye kapiteni.

Si ubwa mbere Mputu Tresor ahanwa na FIFA kuko mu kwezi kwa gatanu mu mwaka wa 2010, yahagaritswe umwaka wose adakina umupira w’amaguru nyuma y’aho we na mugenzi we, Guy Lusadisu  bateraga amahane ndetse bagakubita umusifuzi mu mukino TP Mazembe yakinagamo na APR FC ubwo TP Mazembe yari yatumiwe muri CECAFA KAgame Cup yaberaga mu Rwanda  muri uwo mwaka.

Ni nyuma y’aho abakinnyi ba TP Mazembe basagariye umusifuzi bamushija kubiba igitego; ikintu cyanatumye TP Mazembe yari yaje muri CECAFA Kagame Cup nk’umutumirwa  ihita isezererwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND