RFL
Kigali

Moustapha Francis yabaye umukinnyi wa gatatu umaze gutsinda “Hat-Trick” muri shampiyona ya 2017-2018

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/05/2018 12:12
0


Kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Gicurasi 2018 ni bwo Moustapha Francis Umurundi ukinira Kiyovu Sport yatsindaga ibitego bitatu mu mukino (Hat-Trick) ubwo banyagiraga AS Kigali ibitego 4-1 hakinwa umunsi wa 24 wa shampiyona.



Moustapha Francis yafunguye amazamu ku munota wa 32’ aza kwiyongeza igitego cya kabiri ku munota wa kabiri wiyongeraga ku minota 45’ y’igice cya mbere (45+2’). Igitego cya gatatu yagitsinze ku munota wa 65’ w’umukino. Igitego cya kane cya Kiyovu Sport cyatsinzwe na Mugheni Kakule Fabrice ku munota wa 49’ mu gihe Ndarusanze Jean Claude yatsinze igitego cy’impozamarira cya AS Kigali ku munota wa 52’.

Moustapha Francis yahise yuzuza umubare w’abakinnyi batatu (3) bamaze gutsinda ibitego bitatu (hat-trick) mu mukino wa shampiyona y’uyu mwaka w’imikino 2017-2018 ahita anatahana umupira (Ballon) bakinnye nk’ishimwe. Kuri ubu yahise yuzuza ibitego birindwi (7) muri shampiyona.

Moustapha Francis ahabwa umupira bakinnye

Moustapha Francis yatsinze "Hat-Trick" afasha Kiyovu Sport kunyagira AS Kigali

Songa Isaie Umuyarwanda ukinira ikipe ya Police FC ni we wabimburiye abandi tariki 22 Ukwakira 2017 ubwo yatsindaga ibitego bitatu (Hat-Trick) mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona ubwo Police FC yanyagiraga Amagaju FC ibitego 4-1 ku kibuga cya Kicukiro.

Songa Isaie yafunguye amazamu ku munota wa mbere (1’), ashyiramo ikindi ku munota wa 18’, aza gushyiramo agashinguracumu ku munota wa 54’ w’umukino. Igitego cyabaye icya kabiri mu mukino cyatsinzwe na Mwizerwa Amin ku munota wa 3’ w’umukino.

Songa Isaie yatsinze “hat-trick” afasha Police FC kunyagira Amagaju FC-AMAFOTO

Songa Isaie rutahizamu wa Police FC umwe mu bamaze gutsinda "Hat-Trick"

Iki gitego cyatumye akomeza guhagarara neza kuko kugeza ubu, Mwizerwa Amin amaze gutanga imipira ibiri ibyara ibitego ndetse akagira n’igitego kimwe. Igitego cy’impozamarira cy'Amagaju FC cyatsinzwe na Ndizeye Dieudonne ku munota wa 75’ bivuye mu ishoti rikomeye yateye Nzarora Marcel akabura uko abyifatamo.

Shaban Hussein Tchabalala rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports nawe yakoze aka gahigo ubwo banyagiraga Bugesera FC ibitego 5-0 mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona wakiniwe kuri sitade ya Kigali tariki 28 Mata 2018.

Shaban Hussein Tchabalala yujuje ibitego bitatu (Hat-trick) mu mukino mu minota 70’ (13’, 18’ na 70’). Ibindi byari bimaze gutsindwa na Ismaila Diarra muri iyo minota (5', 59'). Bugesera FC basoje umukino ari abakinnyi icumi (10) kuko Niyonkuru Radjou yahaboneye ikarita itukura yabyawe n'amakarita abiri y'umuhondo yabonye mu mukino.

Shaban Hussein Tchabalala yatahanye umupira bakinnye

Shaban Hussein Tchabalala nawe yamaze gutsinda "Hat-Trick"

Iyo urebye iyi mikino yose yabonetsemo umukinnyi watsinze ibitego bitatu ari umwe, usanga yose yaraberaga mu mujyi wa Kigali yewe bikaba ku mukinnyi w’ikipe yakiriye umukino. Mu bakinnyi batatu (3) bamaze kugera kuri aka gahigo, babiri muri bo ni Abarundi (Shaban Hussein Tchabalala na Francis Moustapha) n’Umunyarwanda umwe (Songa Isaie).

Dore abakinnyi bafite ibitego byinshi muri shampiyona 2017-2018:

1.Ndarusanze J. Claude (AS Kigali) 11

2.Orotomal Alex (Sunrise Fc) 10

3.Wayi Yeka (Musanze Fc) 10

4.Songa Isaie (Police Fc) 9

5.Uwimbabazi Jean Paul (Kirehe) 8

6.Mutebi Rashid (Mukura VS) 7

7.Bahame Arafat (Marines Fc) 7

8.Ndayishimiye Antoine Dominique (Police Fc) 7

9. Shaban Hussein Shaban (Rayon Sports) 7

10.Moustafa Francis (SC Kiyovu) 7

11.Hakizimana Muhadjiri (APR Fc) 7

12.Bigirimana Issa (APR FC) 7






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND