RFL
Kigali

MINISPOC yashyikirije ibendera abana bazaserukira u Rwanda mu mikino Olempike-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:2/10/2018 18:51
0


Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Ukwakira 2018 ni bwo Minisiteri y’Umuco na Siporo mu Rwanda (MINISPOC) ifatanyije na Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR) bashyikirije ibendera ikipe y’abakinnyi batatu bagomba guhagararira u Rwanda mu mikino Olempike y’abato igomba kubera muri Argentine, Buenos Aires kuva kuwa 6-18 Ukwakira 2018.



U Rwanda ruzahagararirwa n’abakinnyi batatu (3) barimo babiri (2) bazahatana mu mukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga (Beach Volleyball) mu cyiciro cy’abakobwa ndetse n’umukinnyi umwe (1) uzahatana mu mukino ngororamubiri wo gusiganwa ku maguru.

Ikipe y’u Rwanda mu mukino wa Beach Volleyball mu bakobwa igizwe na  Munezero Valentine (Kapiteni) ufatanya na Musabyimana Penelope na Aimé Phraditte Bakunzi uzahatana mu gusiganwa ku maguru mu ntera metero ibihumbi bitatu (3000 m).

Mu ijoro ry’uyu munsi tariki 02 Ukwakira 2018 rishyira ejo tariki 03 Ukwakira 2018 (01h00) irahaguruka mu Rwanda yerekeza i Buenos Aires muri Argentine aho igiye kwitabira imikino Olempike y’urubyiruko “Youth Olympic Games 2018” izatangira tariki 06 isozwe 18 Ukwakira 2018. 

Ikipe y'u Rwanda yahawe ibendera hari abayobozi batandukanye muri CNOSR na MINISPOC

Uva ibumoso mu bahagaze: Bizimana Festus visi perezida muri komite Olempike, Rurangayire Guy umuyobozi wa siporo muri MINISPOC, Munezero Valentine kapiteni w'ikipe y'u Rwanda, Mme Rwemarika Felicite visi perezida wa 2 muri CNOSR na Sharangabo Alexis umunyamabanga mukuru muri Komite Olempike 

Amakipe 25 ni yo biteganyijwe ko azitabira ari yo Argentina, Russia, Australia,  New Zealand, Guatemala, Thailand, Puerto Rico, USA, Italy, Norway, Poland,  Spain, Netherlands, Dominica, Brazil,  Bolivia, Paraguay,  Peru, Venezuela, Aruba, Mozambique, Rwanda,  Egypt, Vanuatu  na  Canada.

Muri Nyakanga 2017, iyi kipe yegukanye umudari wa Bronze mu mikino  y’urubyiruko  ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza “Commonwealth Youth Games 2017” yabereye  Nassau muri Bahamas.

Muri Nyakanga 2018, iyi kipe yegukanye umudari wa Feza mu mikino y’Afurika  y’urubyiruko “Youth African Games  2018” yabereye Alger muri Algeria ari naho iyi  kipe  yaboneye itike y’imikino Olempike y’urubyiruko itsinzwe na Mozambique ku mukino wa nyuma amaseti 2-1.

Uva ibumoso: Mudahinyuka Christophe umutoza wa Beach Volleyball, Munezero Penelope, Aimé Phraditte Bakunzi uzasiganwa ku maguru na Karasira Eric umutoza we

Munezero Valentine kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Beach-Volleyball izaba ihagararira u Rwanda muri iyi mikino, avuga ko afite icyizere ko bazitwara neza kuko ngo we na Musabyimana Penelope buzuzanya cyane bityo ko bijyanye n’imyiteguro bakoze bisaba ko bazakosora udukosa ducye bakaba bazana umudali.

“Twariteguye neza kuko tumaze igihe kitari gito twitegura, dukosora amakosa amwe namwe twagiye duhura nayo mu marushanwa twakinnye n’ibindi bihugu bitandukanye. Tujya muri Algeria twakinnye na Mozambique ni yo gusa yadutsinze, twabonye ko hari amakosa menshi twakoze bigatuma dutsindwa”. Munezero

Munezero Valentine (Ibumoso) na Musabyimana Penelope (Iburyo) bazafatanya muri Beacg Volleyball

Aimé Phraditte Bakunzi uzaba akina mu mukino ngororamubiri mu ntera ya 3000 m

Munezero yakomeje agira ati” Uretse n’imyiteguro twakoze twanakinnye irushanwa ry’i Gisenyi (shampiyona ya Beach Volleyball), naryo ryadufashije kuzamura urwego. Ikindi njyewe na Penelope turuzuzanya kuko uwukoze ikosa yihanganisha undi. Iyo wagiye gukina irushanwa rirenze urwego rwa Afurika ntabwo biba byoroshye, ariko nidukosora amakosa n’umudali twawuzana”.

Mudahinyuka Christophe avuga ko n'ubwo irushanwa riba rikomeye ahanini ari n’abana baryitabira, bityo ngo ntiyahita avuga umwanya cyangwa imidali bazazana. Gusa ngo u Rwanda nirumara kurenga amajonjora ari bwo bazatangira kumenya uko bahagaze ariko ngo kugera muri kimwe cya kane byaba bihagije.

“Ku rwego rw’isi harimo ibihugu bikomeye ariko ntabwo twagenda tudashaka gutsinda. Intego ya mbere ni ukurenga imikino y’ijonjora ry’ibanze, nitumara kurirenga nibwo tuzamenya uko bihagaze kuko tuzaba twanamaze kubona uburyo ibihugu bikomeye ku buryo tuzaba twanavuga umwanya twahatanira. Ni byiza kwipima n’ibihugu bikomeye ariko tuzahatana turenge ijonjora ry’ibanze tugeze mu mikino ya kimwe cya kane bizaba ari ibyo”. Mudahinyuka

Mudahinyuka avuga ko ikipe ye afite asanga abana atoza bahuza cyane kandi bubahana bityo bikamufasha kubona uko abategura. Intego ngo ni ukureba uko u Rwanda rwahatana rugatahana umwanya mwiza.

Rurangayire Guy Didier (Ibumoso) na Mme Rwemarika Felicite (Iburyo) mu itangwa ry'impanuro ku bana bagiye muri Argentine 

PHOTOS: CNOSR






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND