Tariki ya 27 Nyakanga kugeza 30 Nyakanga nibwo hateganyijwe umuhuro w’urubyiruko rwaturutse hirya no hino ku isi ruzahurira muri Pologne na Papa Francis I. Mbere yo guhura habaye umukino wa gishuti mu rwego rw’ubusabane.
Ni mu gihe urubyiruko rutandukanye rwo muri Kiliziya Gaturika rwaturutse mu bihugu byo ku migabane itandukanye ruri kwitegurira Choron parish kujya guhura na Papa Francis i Cracow. Urubyiruko rw’u Rwanda ruri kwitwara neza cyane kandi rugahesha u Rwanda ishema rirukwiye, aho rubyina kinyarwanda ab’i Burayi bagahurura.
Kuri uyu wa 24 Nyakanga 2016 ku gicamunsi nyuma ya misa, abo basore n’inkumi baririmbye neza cyane bishimisha abatari bacye. Urubyiruko rw’u Rwanda ruyobowe na Padiri Leonard na Padiri Zdzislaw (president et vice president), rwitwaye neza mu mu kino waruhuje n’ikipe ya Pologne.
Nyuma y’indirimbo z’ibihugu biri kwitegurira hamwe n’u Rwanda gukomeza urugendo rwerekeza Cracovie kwakira Papa Francis: Pologne, France India,Rwanda, amakipe yacakiranye. Ikipe ya Pologne ihura n’ikipe y’u Rwanda irimo n’abahinde 4 bashyizwe mu ikipe imwe n’u Rwanda mu rwego rwo gushimangira ubumwe. Uwo mukino warangiye ari ibitego 2: 2
Dore uko umukino wagenze nuko ibitego byinjijwe
Ku munota wa 5 Pologne yari ifunguye amazamu ariko ntibyatinze kuko Padiri Jean Francois Uwimana usanzwe uzwi mu muziki, yagaragaje ko na ruhago yayivukanye kimwe n’abandi bana bose b’i Rubavu ku Gisenyi. Ku mupira yahawe neza na Padiri Victor Amerika, Jean François wari kapiteni, yari wazengereje abakinyi ba Pologne, n’amacenga menshi yishyuriye ikipe y’u Rwanda n’abahinde umupira awushyira ku mutwe aho bita muri 90 umuzamu ntiyarabukwa.
Polonye yaje kongera gutsinda igitego cya 2 n’umwataka wayo w’umuhanga ariko ku munota wa nyuma abakinnyi b’u Rwanda bagaruriye ishema ikipe ubwo Padiri Straton yatereraga kure ishoti rikomeye kikaba kiranyoye. Umupira waje kurangira ari ibitego 2:2 hagati y’abakinnyi b’u Rwanda n’aba Pologne.
Padiri Uwimana yari yazengereje ikipe ya Pologne
Umuraperi Jean Francois wari kapiteni icyo avuga ku mukino nyuma yuwo mukino, yagize ati: Am proud! We are happy " Ku by’uko yari kapiteni w’ikipe yavuze ko nubwo batari mu marushnwa ariko ko bari bakwiye guharanira intsinzi bagahesha ishema u Rwanda, yagize ati: "uuuuu i am capitain for the team so I ve to be stronger for leading even if its not competition we have to represent as well, THAT ALL"
Ku bijyanye no kuba ikipe yari ayoboye yari yambaye imyenda isa nk'iy'ikipe ya Barcelona Fc ndetse akaba yari yambaye Nomero ya Messi,Padiri Uwimana yabwiye Inyarwanda ko bamusabye kubanza guhitamo mbere nka kapiteni niko gufata nomero 10 na cyane ko ubusanzwe mu kibuga ngo akina ku 10 cyangwa kuri 7.
ati "Hhaha nta rezo nini ariko niyo nahise mfata, barambwiye ngo mfate nimero mbere nka kapiteni mpita mfata 10 nka Messi cyangwa James Rodriguez. Nkunda 10, 7, 12, 17 ariko nkina kuri nomero 10 mu kibuga cyangwa kuri 7."
Padiri Uwimana ni umwataka ukomeye
Umukino w’ubusabane wahuje Pologne n’abashyitsi baturutse mu Rwanda, France, India. Ibitego byabonetse ni ibya abanyarwanda aribo Padiri w’umuraperi,n’undi mupadiri bari kumwe mu ikipe. Abafana bishimiye intsinzi y’u Rwanda baririmba intsinzi na cyane ko bavuga ko ikipe inganyirije hanze iba yatsinze. Ikipe inganyirije hanze iba itsinze, kandi mwabonye ko abana b’u Rwanda ishema batarisiga na gato bariharanira hose!
Kuwa gatatu tariki 6 Nyakanga 2016 ku isaha ya saa tanu n’igice z’ijoro nibwo Padiri Uwimana yahagurutse i Kanombe yerekeza mu Budage mu ivugabutumwa ahava ajya muri Pologne ari naho azahurira na Papa Francis I mu muhuro w’urubyiruko rwaturutse hirya no hino ku isi nkuko yabitangarije Inyarwanda.com
Uwimana Jean Francois niwe wari kapiteni
Uwimana Jean Francois imbere y'abakinnyi ba Pologne
Padiri Uwimana yari yambaye Nomero 10
Padiri Uwimana uzamuye ibendera ry'u Rwanda hamwe n'igikombe
Ikipe y'u Rwanda n'abandi bari bayisunze bishimiye intsinzi
Byari ibyishimo bidasanzwe nyuma yo gutsinda abanya Pologne
Padiri Uwimana Jean Francois mu kiganiro aherutse kugirana na Inyarwanda.com akaba aherutse gutangaza ko mu mishinga afite harimo kuba bimukundiye, yakorana indirimbo na bamwe mu bahanzi b'ibyamamare barimo Lil Wayne n'abandi bo mu Rwanda nka Jay Polly, Knowless, Riderman n'abandi.
REBA HANO GUSENGA YA PADIRI UWIMANA
TANGA IGITECYEREZO