RFL
Kigali

Mbere yo guhura na Papa Francis, Padiri Uwimana yari kapiteni w’ikipe yanganyije na Pologne-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/07/2016 11:29
12


Tariki ya 27 Nyakanga kugeza 30 Nyakanga nibwo hateganyijwe umuhuro w’urubyiruko rwaturutse hirya no hino ku isi ruzahurira muri Pologne na Papa Francis I. Mbere yo guhura habaye umukino wa gishuti mu rwego rw’ubusabane.



Ni mu gihe urubyiruko rutandukanye rwo muri Kiliziya Gaturika rwaturutse mu bihugu byo ku migabane itandukanye ruri kwitegurira Choron parish kujya guhura na Papa Francis i Cracow. Urubyiruko  rw’u Rwanda ruri kwitwara neza cyane kandi rugahesha u Rwanda ishema rirukwiye, aho rubyina kinyarwanda ab’i Burayi bagahurura.

Kuri uyu wa 24 Nyakanga 2016 ku gicamunsi nyuma ya misa, abo basore n’inkumi baririmbye neza cyane bishimisha abatari bacye. Urubyiruko  rw’u Rwanda ruyobowe na Padiri Leonard na Padiri Zdzislaw (president  et vice president), rwitwaye neza mu mu kino waruhuje n’ikipe ya Pologne.

Nyuma y’indirimbo z’ibihugu biri kwitegurira hamwe n’u Rwanda gukomeza urugendo rwerekeza Cracovie kwakira Papa Francis: Pologne, France India,Rwanda, amakipe  yacakiranye. Ikipe ya Pologne ihura n’ikipe y’u Rwanda irimo n’abahinde 4 bashyizwe mu ikipe imwe n’u Rwanda mu rwego rwo gushimangira ubumwe. Uwo mukino warangiye ari ibitego 2: 2

Dore uko umukino wagenze nuko ibitego byinjijwe

Ku munota  wa 5 Pologne yari ifunguye amazamu ariko ntibyatinze kuko Padiri Jean Francois Uwimana usanzwe uzwi mu muziki, yagaragaje ko na ruhago yayivukanye  kimwe n’abandi bana bose b’i Rubavu ku Gisenyi. Ku mupira yahawe neza na Padiri Victor Amerika, Jean François wari kapiteni, yari wazengereje abakinyi ba Pologne, n’amacenga menshi yishyuriye  ikipe y’u Rwanda n’abahinde umupira  awushyira ku mutwe aho bita muri 90 umuzamu ntiyarabukwa.

Polonye yaje kongera  gutsinda igitego cya 2 n’umwataka  wayo w’umuhanga  ariko ku munota wa nyuma abakinnyi b’u Rwanda bagaruriye ishema ikipe ubwo Padiri Straton yatereraga kure ishoti rikomeye kikaba kiranyoye. Umupira waje kurangira ari  ibitego 2:2 hagati y’abakinnyi b’u Rwanda n’aba Pologne.

Padiri Uwimana Francois

Padiri Uwimana yari yazengereje ikipe ya Pologne

Umuraperi Jean Francois wari kapiteni icyo avuga ku mukino nyuma yuwo mukino, yagize ati: Am proud! We are happy " Ku by’uko yari kapiteni w’ikipe yavuze ko nubwo batari mu marushnwa ariko ko bari bakwiye guharanira intsinzi bagahesha ishema u Rwanda, yagize ati: "uuuuu i am capitain for the team so I ve to be stronger for leading even if its not competition we have to represent as well, THAT ALL"

Ku bijyanye no kuba ikipe yari ayoboye  yari yambaye imyenda isa nk'iy'ikipe ya Barcelona Fc ndetse akaba yari yambaye Nomero ya Messi,Padiri Uwimana yabwiye Inyarwanda ko bamusabye kubanza guhitamo mbere nka kapiteni niko gufata nomero 10 na cyane ko ubusanzwe mu kibuga ngo akina ku 10 cyangwa kuri 7.

ati "Hhaha nta rezo nini ariko niyo nahise mfata, barambwiye ngo mfate nimero mbere nka kapiteni mpita mfata 10 nka Messi cyangwa James Rodriguez. Nkunda 10, 7, 12, 17 ariko nkina kuri nomero 10 mu kibuga cyangwa kuri 7."

Padiri Uwimana Francois

Padiri Uwimana ni umwataka ukomeye

Umukino w’ubusabane wahuje Pologne n’abashyitsi baturutse mu Rwanda, France, India. Ibitego byabonetse ni ibya abanyarwanda aribo Padiri w’umuraperi,n’undi mupadiri bari kumwe mu ikipe. Abafana bishimiye intsinzi y’u Rwanda baririmba intsinzi na cyane ko bavuga ko ikipe inganyirije hanze iba yatsinze. Ikipe inganyirije hanze iba itsinze, kandi mwabonye ko abana b’u Rwanda ishema batarisiga na gato bariharanira hose!

Kuwa gatatu tariki 6 Nyakanga 2016 ku isaha ya saa tanu n’igice z’ijoro nibwo Padiri Uwimana yahagurutse i Kanombe yerekeza mu Budage mu ivugabutumwa ahava ajya muri Pologne ari naho azahurira na Papa Francis I mu muhuro w’urubyiruko rwaturutse hirya no hino ku isi nkuko yabitangarije Inyarwanda.com

Uwimana Jean Francois

Uwimana Jean Francois niwe wari kapiteni

Padiri Uwimana FrancoisPadiri Uwimana Francois

Padiri Uwimana Francois

Uwimana Jean Francois imbere y'abakinnyi ba Pologne

Padiri Uwimana Francois

Padiri Uwimana yari yambaye Nomero 10

Padiri Uwimana Francois

Padiri Uwimana uzamuye ibendera ry'u Rwanda hamwe n'igikombe

Ikipe y'u Rwanda

Ikipe y'u Rwanda n'abandi bari bayisunze bishimiye intsinzi

Padiri Uwimana Francois

Byari ibyishimo bidasanzwe nyuma yo gutsinda abanya Pologne

Padiri Uwimana Jean Francois mu kiganiro aherutse kugirana na Inyarwanda.com akaba aherutse gutangaza ko mu mishinga afite harimo kuba bimukundiye, yakorana indirimbo na bamwe mu bahanzi b'ibyamamare barimo Lil Wayne n'abandi bo mu Rwanda nka Jay Polly, Knowless, Riderman n'abandi.

REBA HANO GUSENGA YA PADIRI UWIMANA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Ariko se ruriya rusatsi, yagiye asokoza koko
  • Dauda7 years ago
    Congzzz padri ndabona na ruhago uri hatari. Ariko ubwo nk uwo muntu utuka capitene w ikipe ihagarariye igihugu yarerewe he koko! Mu kibuga se bajyanamo ibisokozo koko! Bari bari gukina ntago yari salon de coiffure. Mujye nutandukanya ibintu!! Aho urashimye uko u Rwanda abajene ba rwo baruhagarariye ngo ibisokozo . Bahungumwe nuko utari hafi mba nku. ...
  • Fifi7 years ago
    Yego rata dauda congz kuri padri raper. Uwo utukana Weee mu kibuga si muri salon de coiffure. Kdi ajye amenyo ko padri ari umustar. Uwakubwira ukuntu iriya misatsi ariwo nemera!
  • Bebe7 years ago
    Oyeeeeee rwanda jmj fc. Mwaduhagariye neza. Ngo ajye asokozaaa. Wapi sha abastar ntago bagombere ibyo. Uwakubwira ukuntu iyo ndebye uriya misatsi numva namwitwarira. Shahu wee ibyago n uko ari padri nyinee ngire nte se! Padri ugiye kuzadusaza kabisaaa. Abatoto barashizeee!!!
  • Yyy7 years ago
    Uuuu mwimvugira ibintu shaaa uwo mupadiri n uko nyine ari padiri naho ibundiii huuuu reka nicecekere ntiyari kungendana
  • Kezz7 years ago
    Huhuhu uransaza ma baby yooo Hohoo Umusatsi umusatsi umusatsi wawee urandiza In doro in doro yawee irandembya hahah
  • Kkkaaaa7 years ago
    Amacenga amacenga .... aranyemeza Ni wowe mwami ubasumba! wowe ubacenga bakarambarara !!! Ni wowe padre mu raper ii w urwanda
  • Heg7 years ago
    Nibakurekee shahu uranyemejeee
  • Fifi7 years ago
    Jyewe urandiza oh ohhhh
  • Krr7 years ago
    Uuuh m udatuma ndira shaas
  • Kim7 years ago
    Mbe ba kooo egooo ni Mureke uwo mupadiri w abandi diii!!!
  • Ema7 years ago
    Uuu nonese urashaka kubuza abana gukunda!!!





Inyarwanda BACKGROUND