RFL
Kigali

Mbere yo gucakirana n’Amavubi yatsinze umukino wayo wa gicuti na Ethiopia, haravugwa ubusambanyi mu ikipe ya Ghana

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:28/08/2015 17:56
1


Mbere gato y’uko ikipe y’igihu y’umupira w’amaguru ya Ghana ihura n’u Rwanda, kuri ubu haravugwa ikibazo cy’umukinnyi Jordan Ayew umaze imyaka 4 aca inyuma mugenzi we bakinana mu ikipe y’igihugu akaryamana n’umugore we.



Nkuko ikinyamakuru The Sun cyo mu Bwongereza dukesha iyi nkuru kibitangaza, ngo ibi byose byatangiye ubwo umuntu utazwi yashyiraga amajwi y’umugore wa Afriyie Acquah ku rubuga rwa Youtube. Uyu mukinnyi asanzwe akina mu kibuga hagati mu ikipe ya Ghana.  Muri aya majwi yashyizwe hanze, Amanda Acquah aba agira ati “ Naryamanye na Jordan imyaka 4 ntabwo ari iminsi ine. Yanyoherereje amafoto yambaye ubusa(Naked pictures). Twaryamanye inshuro nyinshi kurusha Acquah.”

Jordan Ayew ushinjwa gusambanya umugore w'abandi mu gihe cy'imyaka 4

Afriyie Acquah and his wife Amanda

Married . . . Afriyie and Amanda

 Afriyie Acquah and his wife Amanda

Mu bihe bitandukanye:Amanda hamwe n'umugabo we Afriyie


Nubwo bakinana mu ikipe imwe y'igihugu, Jordan Ayew(uri hagati), ngo yamaze imyaka ine aca inyuma Afriyie(uri i buryo, uwambaye numero 6)

Amanda yashakanye na Afriyie Acquah umwaka ushize. Umubano w’uyu mugore na Jordan ngo waba waratangiye mbere y’uko abana na Afriyie. Mu majwi yashyizwe hanze, uyu mugore akomeza kumvikana avuga ururimi rw’icyongereza ndetse n’ururimi rwabo gakondo. Ati “ Jordan nanjye twari inshuti kuva mu bwana. Jordan iteka yahoraga ambaza impamvu nakundanye na Acquah ndetse akamwita umuturage(Villager). Ndarahiye , Afriyie yagize ishyari. Iteka iyo abonye njye na Jordan turi kuvugana(Chat) cyangwa twasohokanye ahita andakarira, ntiyongere kumvugisha kereka nsabye imbabazi.”

Afriyie Acquah playing for Ghana

Afriyie bivugwa ko yasambanyirijwe umugore na mugenzi we bakinana

Mu ijoro ryakeye ngo nibwo Avram Grant, utoza ikipe ya Ghana ndetse akaba yaranatoje Chelsea yahamagaye kuri telefoni aba bombi ngo arebe ko yabunga. Augustine Arhinful wigeze kuba umukinnyi ukomeye wa Ghana yasabye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ghana, FA kuvugana n’aba bakinnyi kugira ngo umwuka mwiza ugaruke mu ikipe. Agize ati “ Niba umutoza abona ko harimo ikibazo, bombi bagomba gusiba umukino kuko ibibazo byabo ntibyakwitambika ikipe y’igihugu.”

Umuvugizi w’ikipe ya Aston Villa, Jordan Ayew akinira yatangaje ko yamenye na we ibivugwa ku mukinnyi  wabo gusa yirinda kugira icyo atangaza kuko ngo ntibajya bavuga ku buzima bwite bw’umukinnyi.

Jordan Ayew kuri ubu ni umukinnyi wa Aston Villa yajemo mu kwezi gushize avuye muri Lorient yo mu Bufaransa aguzwe miliyoni 8 z’Ama Euro.  Yaziye rimwe mu Bwongereza n’umuvandimwe we Andre Ayew Dede kuri ubu ukinira Swansea City yajemo avuye muri Marseille yo mu Bufaransa. Afriyie Acquah bivugwa ko yasambanyirijwe umugore na mugenzi we bakinana, akinira ikipe ya Torino yo mu gihugu cy’Ubutaliyani. Aba bakinnyi bose bavugwa muri iki kibazo bahamagawe n'umutoza wa Ghana mu bazahatana n'Amavubi mu cyumweru gitaha. Acquah yahamagawe nk'umukinnyi wo hagati naho Jordan Ayew akazakina nka Rutahizamu.

Amavubi

Amavubi na Ethiopia ubwo biteguraga gucakirana mu mukino wa gicuti

Aya makuru atari meza mu ikipe ya Ghana avuzwe mu gihe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28/08/2015, Ikipe y'igihugu Amavubi yo yakomeje neza imyiteguro yayo aho yanyagiye ikipe ya Ethiopia ibitego 3 kuri 1 mu mukino wa gicuti wabereye kuri stade Amahoro i Remera.

Ni ibitego byose byabonetse ku mipira yabaga iturutse ku mpande yo hejuru abakinnyi bagatsindisha imitwe. Rutahizamu Sugira Erneste, Tuyisenge Jacques na Mugiraneza Jean Baptiste(Migi) nibo batsindiye Amavubi, mu mukino abakinnyi nka Niyonzima Haruna, Celestin Ndayishimiye, na Yannick Mukunzi bitwayemo neza cyane. Gusa hakaba hagaragaye guhuzagurika mu mutima wa defanse ku ruhande rwa Nshutiyamaga Ismael Kodo utumvikanaga neza na mugenzi we Faustin, irindi kosa rikomeye ryagaragaye ku muzamu Kwizera Olivier wahaye igitego Ethiopia ku burangare bukomeye bwe.

Amavubi

Aha Mugiraneza Jean Baptiste na bagenzi be bishimiraga igitego cya 3 batsine Ethiopia

Nyuma y'uyu mukino, kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi yagize icyo avuga ku mukino na Ghana mu cyumweru gitaha gusa agaragaza impungenge z'ikibuga kitameze neza aho ibyatsi byumye ikibuga kikangirika mu buryo bukomeye asaba ko ababishinzwe bagira icyo bakora mu maguru mashya.

Mu magambo ye yagize ati " Ntabwo ndi umutoza gusa icyo nzi ni uko ibintu bitajya biba byiza ijana ku ijana, abatoza bari bahari niko kazi kabo, nibo bareba, ndacyeka hari ibyo babonye bazagerageza gukosora. Ntabwo mperutse kubona umukino wabo ariko ibyo aribyo byose ntabwo ibyo njye njya mbitindaho cyane kubera ko buri mukino ugira ibyawo, icyo navuga ni uko nidushyira umutima ku mukino, tugakurikiza ibyo umutoza atubwira ndetse n'Imana ikadufasha tukabyuka neza, nta kidashoboka.Ofcorse abantu baravuga Gha Ghana ariko ntabwo bafite amaguru atatukandi ndakeka tuzaba turi mu rugo , imbere y'abafana bacu,...Ni icyizere gusa ubundi ibindi byose ni football. Football ntabwo ari amazina, ntabwo ari amagambo, football ni mu kibuga."

Biteganijwe ko abakinnyi Quintin Rushenguziminega ukinira Lausanne Sport yo mu kiciro cya kabiri mu Busuwisi uzaba ahamagawe bwa mbere mu Mavubi, Salomon Nirisaliki ukina muri Saint Trond mu Bubiligi, Emery Bayisenge na Sibomana Abouba kuwa kabiri w'icyumweru gitaha bazaba bageze inaha aho bazakomezanya imyitozo na bagenzi babo bitegura uyu mukino na Ghana.

Ku itariki 05 Nzeli 2015 nibwo ikipe ya Ghana izahura n’Amavubi y’u Rwanda mu mukino wo gushakisha itike yo kujya mu gikombe cya Afurika(AFCON 2017), aho aya makipe ari kumwe mu itsinda rya H, hamwe na Mozambique n'ibirwa bya Maurice. Ghana na Amavubi akaba arizo ziyoboye iri tsinda n'amanota atatu nyuma yo gutsinda imikino ya mbere bakinnye.

Dore urutonde rw'abakinnyi bahamagawe na Ghana bazaba bari i Kigali mu cyumweru gitaha

Abanyezamu ni Razak Braimah ukinira Cordoba yo muri Espagne, Fatau Dauda ukinira AshGold  na Ernest Sowah ukinira Don Bosco yo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.

Abandi bahamagawe barimo Harrison Afful (Columbus Crew/USA), John Boye (Sivasspor), Jonathan Mensah, Gyimah Edwin (Orlando Pirates), Daniel Amartey (FC Copenhagen), Rabiu Mohammed (Kuban Krasnodar), Emmanuel Agyemang-Badu (Udinese), Afriyie Acquah (Torino), Solomon Asante (T.P. Mazembe), Mubarak Wakaso (Rubin Kazan), Frank Acheampong (Anderlecht), Bernard Mensah (Getafe), Asamoah Gyan (SIPG yo mu Bushinwa) na David Accam ukinira Chicago Fire yo muri Amerika.

Ghana

Ghana ni imwe mu makipe akomeye ku mugabane w'Afrika

Nubwo ifite amazina akomeye, iyi kipe ya Ghana izi neza ko itaje i Kigali mu butembere kuko amateka abereka ko Amavubi kuri stade Amahoro ari ikipe iba yihagazeho dore ko bazirikana neza uburyo ki iyi kipe yakoze mu jisho Ghana mu mwaka wa 2003 ikababuza amahirwe yo kujya mu mikino nk'iyi y'igikombe cya Afrika cyabereye muri Tuniziya mu mwaka wa 2004, ari nayo nshuro rukumbi u Rwanda rwagiyeyo rubikesheje rutahizamu Jimmy Gatete, wabatsinze igitego cy'umutwe yibye umugono ba myugariro bari bakomeye icyo gihe bari bayobowe na Samuel Kuffour.

Ese intsinzi y'Amavubi imbere ya Ethiopia muri uyu mukino wa gicuti mu gihe hasigaye icyumweru kimwe gusa rukambikana hagati yayo na Ghana, bwaba ari ubutumwa bukomeye kuri iyi ikipe ya Black stars ya Ghana yatangiye kuvugwamo ibibazo by'ubuhehesi hagati y'abakinnyi bayo?

Renzaho Christophe & Selemani Nizeyimana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    Byose birashoboka





Inyarwanda BACKGROUND