RFL
Kigali

Mugheni Fabrice ntazakina ariko RAYON ikomeje imyitozo, MASUDI DJUMA yasobanuye uko azabigenza- AMAFOTO Y'IMYITOZO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/03/2017 9:23
1


IKipe ya Rayon Sports igomba kwakira Onze Createurs kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Werurwe 2017 mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri ry’imikino Nyafurika ihuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu, umukino uzabera kuri sitade Amahoro i Remera.



Kuri uyu wa Kane tariki 16 Werurwe 2016 ubwo Rayon Sports yari isoje imyitozo ku kibuga cya sitade Amahoro ahazabera umukino, Masud Djuma yabwiye abanyamakuru ko uyu mukino Rayon Sports izawukina idafite Kakule Mugheni Fabrice ukina hagati nyuma yo kuba yaragize imvune ndetse akaba anafite amakarita abiri y’imihondo yakuye mu mikino iheruka.

Masud Djuma uzaba akina umukino imbere y’abafana ba Rayon Sports nyma yo kuba yaratsinzwe igitego 1-0, avuga ko mu mukino bazakina nta gahunda yo kugarira bafite ahubwo ko bazakina u ukino usatira cyane (Attacking Football) banirinda kuba bakinjizwa ikindi gitego (Defensive Game).

“Ikintu cya mbere ni uko tuzakora ibintu bibiri bizaba byoroshye. Kurinda izamu ntibadutsinde igitego kandi tugashaka igitego. Mbere ntabwo twari tuzi uburyo ikipe ikina (Onze Createurs) ariko ikina imipira miremire, ntabwo bakomeza inyuma. Ni ukuba inyuma turi tayali”. Masud Djuma.

Uretse kuba Rayon Sports izaba idafite Kakule Mugheni Fabrice, Sibomana Abouba Bakary nawe amaze iminsi afite ikibazo cy’imvune. Mutsinzi Ange Jimmy nawe Masud yavuze ko atazakina uyu mukino ngo kuko ikarita y’umutuku yabonye bakina na Wau Al Salaam itamwerera gukina. Kuri aba bakinnyi hiyongeraho umunyezamu Mutuyimana Evariste wafashwe n’uburwayi kuri uyu wa Kane bigatuma adakora imyitozo.

“Abouba ararwaye, Fabrice (Mugheni) nawe ararwaye ariko afite amakarita abiri y’umuhondo ntabwo azakina. Ange (Mutsinzi) afite ikarita y’umutuku yabonye ku mukino wa Wau Al salaam, abandi barahari. Evariste ntabwo nzi icyo yarwaye kuko nari ndi mu rugo bambwira ko ameze nabi ariko ntabwo bikanganye , abaganga bari kumureba….niba atazakina Abouba (Bashunga ) arahari”. Masud Djuma aganira n’abanyamakuru nyuma y’imyitozo.

Masud asoza avuga ko asaba abafana ba Rayon Sports kuzitabira umukino bagatiza umurindi abakinnyi nyuma nabo bagakora icyo basabwa kandi ngo icyizere kirahari. Onze Createurs izakina na Rayon Sports yageze i Kigali ku gicamunsi cy’uyu wa Kane mbere yo kujya kuri Hill View Hotel aho icumbitse.

 Rayon

Imyitozo yatangiye mu mvura idakanganye

Lomami Frank

Lomami Frank imbere akurikiwe na Mutsinzi Ange Jimmy

Mugabo Gabriel

Myugariro Mugabo Gabriel wahoze muri Police FC kuri ubu yugarira muri Rayon Sports

Moussa Camara

Rutahizamu Moussa Camara mu myitozo

Nsengiyumva Moustapha

Nsengiyumva Moustapha imbere ya Ndayishimiye Eric Bakame umunyezamu akaba na kapiteni wa Rayon Sports

Savio Nshuti Dominique

Savio Nshuti Domonique imbere ya Manishimwe Djabel

nahimana shassir

Nahimana Shassir mu myitozo

Masud Djuma

Masud Djuma Irambona nawe aba akora imyitozo imwe n'iyo abakinnyi bakora

Manzi Thierry

Manzi Thierry yigaragaza mu myitozo

11 ba Rayon Sports

Masud Djuma

Masud Djuma yereka abakinnyi uburyo bwo guhagarara mu kibuga

AMAFOTO:Saddam MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Abatoza baragwira arigamba ngo ntabwo bakomeye inyuma none ko nta gitego yabinjije kandi yivugira ko badakomeye mu bugarira bayo? Abatoza bo mu rwanda bazareka kuba abamateurs ryali koko? Mulisa yivugiye ko abasifuzi batamubaniye yari gutsindira muri Zambia ibyo bamukoreye ntawe utarabibonye? None nundi nawe ngo ntabwo ikomeye inyuma kandi nta gitego binjijwe nuko nyine batazakina ngo turebe ukuri kwabyo. Les Maliens ( Djoliba et Onze Createurs) condoleances





Inyarwanda BACKGROUND