RFL
Kigali

Mashami Vincent yahamagaye 23 bagomba kwitegura Zambia

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/04/2018 10:37
0


Mashami Vincent umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’abakinnyi batarengeje imyaka 20, yahamagaye abakinnyi 23 bagomba gutangira imyiteguro yo gucakirana na Zambia mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ingimbi kizabera muri Niger mu 2019.



Umukino w’u Rwanda na Zambia uzakinirwa kuri sitade ya Kigali kuwa 11 Gicurasi 2018 mbere yo kugana i Lusaka mu mukino wo kwishyura uzakinwa kuwa 18 Gicurasi 2018.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa FERWAFA, abakinnyi basanzwe bakina hano mu Rwanda bageze mu mwiherero kuri iki Cyumweru tariki 29 Mata 2018 mu gihe abakina hanze y’u Rwanda biteganyijwe ko bazagera mu Rwanda muri iki cyumweru turimo. Iyi kipe irakomeza gucumbika kuri Hoteli Hil Top i Remera.

U Rwanda rwageze muri iki Cyiciro nyuma yo gusezerera Kenya ku giteranyo cy'igitego 1-1 mu mikino ibiri. Umukino ubanza u Rwanda rwanganyije na Kenya i Nairobi mbere kugwa miswi bakanganya 0-0 kuri sitade ya Kigali mu mukino wo kwishyura.

Nshimiyimana Marc Govin acenga Boniface Onyango Opiyo

Amavubi U-20 yageze mu ijonjora rya kabiri akuyemo Kenya U-20

Abakinnyi 23 Mashami Vincent yahamagaye:

Abanyezamu: Cyuzuzo Gael (Unity Fc), Ntwari Fiacre (Intare Fc) na Iratugenera Edouard (Mukura VS)

Abakina inyuma: Uwineza Aime Placide (SC Kiyovu), Songayingabo Shaffy (APR Fc), Buregeya Prince Aldo (APR Fc), Ndayishimiye Thierry (Marines Fc), Ishimwe Christian (Marines Fc), Nshimiyimana Marc Govin (Intare Fc), Hakizimana Felicien (Intare Fc), Nkubana Marc (Unity Fc) na Dylan Maes (Waasland Beveren U-18).

Abo hagati: Nyilinkindi Saleh (APR Fc), Nshimyumuremyi Gilbert (Intare Fc), Bonane Janvier (SC Kiyovu), Ishimwe Saleh (Unity Fc), Byukusenge Jacob (Intare Fc) na  Samuel Gueulette (KAA Gent U-19).

Abataha izamu: Sindambiwe Protais (INtare Fc), Cyitegetse Bogarde (Bugesera Fc), Byiringiro Lague (APR Fc), Tumusiime Aloysious (Intare Fc) na Mugisha Patrick (Marines Fc)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND