RFL
Kigali

FERWAFA yashyizeho abazungiriza Antoine Hey umutoza w’Amavubi

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/03/2017 18:18
0


Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze kwemeza ko Mashami Vincent usanzwe ari umutoza wa Bugesera FC ndetse na Higiro Thomas umutoza w’abanyezamu ba AS Kigali, bagomba kungiriza Umudage Antoine Hey uheruka guhabwa akazi ko gutoza Amavubi.



Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa FERWAFA, aba batoza bombi bazafatanya na Antoine Hey gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu cya 2019 izabera muri Cameroon ndetse n’itike y’imikino ya CHAN2018 izabera muri Kenya.

Mashami Vincent ufite uburambe bwo kungiriza mu ikipe y’igihugu aherutse kuza ku isonga mu batoza batsindiye impamyabumenyi y’urwego rwa ‘A’ muri Afurika (CAF License A) ubwo abatoza 12 b’abanyarwanda bazihabwaga.

Higiro Thomas yahawe aka kazi bitewe nuko yaciye mu makipe menshi akora aka kazi ndetse akaba yaranatoje abanyezamu b’ikipe y’igihugu yaba mu bato (Amavubi Juniors) n’abakuru (Amavubi Senior).

Mashami Vincent

Mashami Vincent uheruka kuba uwa mbere mu batoza batsindiye License A mu Rwanda

 Higiro Thomas wa AS Kigali

Higiro Thomas umutoza w'abanyezamu ba AS Kigali azaba atoza abazahamagarwa mu ikipe y'igihugu

KANDA HANO UMENYE UKO ABATOZA BUNGIRIJE BAZAKORA MU GIHE BAGIFITE ANDI MAKIPE (CLUBS) BASANZWE BAKORAMO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND