RFL
Kigali

Manzi Thierry yongereye amasezerano y'imyaka 2 muri Rayon Sports

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/07/2017 7:18
2


Myugariro w'ikipe y'igihugu akaba umukinnyi w'inkingi ya mwamba muri Rayon Sports ni we wari utahiwe kongera amasezerano, magingo aya amakuru ahari ni uko Rayon Sports yamaze kumwongerera amasezerano y'imyaka ibiri.



Manzi Thierry ni umusore wari umaze imyaka ibiri akinira Rayon Sports yari yaramukuye muri Marine Fc aho yari asimbuye Usengimana Faustin wari werekeje muri APR Fc, kuri ubu uyu musore yari arangije amasezerano icyakora Rayons Sports ntiyahwemye gukomeza kugaragaza ko igikeneye uyu myugariro dore yatangiye ibiganiro nawe cyera nubwo we yabyitarutsaga, gusa birangiye yongereye amasezerano muri iyi kipe yambara ubururu n'umweru.

Uyu musore washakishwaga n'amakipe akomeye mu Rwanda arimo na APR FC ndetse havugwaga ko yashakishwaga n'andi makipe yo mu karere yongereye amasezerano muri Rayon Sports ahawe miliyoni cumi n'ebyiri (12000000frw) nk'uko amakuru agera ku Inyarwanda.com abihamya. Aya mafaranga yayemeye mu gihe yari yateye utwatsi miliyoni icumi bamuhaga agashaka ko bamuha miliyoni cumi n'eshanu.

manziManzi Thierry ubwo yongeraga amasezerano muri Rayon Sports

Ibi bivuga ko uyu musore agomba guhita atangirana n'abandi imyitozo bagafatanya kubaka ikipe dore ko ifite abatoza bashya aribo; Karekezi Olivier,Hamad Katauti, Nkunzingoma Ramadhan na Romami Marcel usanzwemo. Manzi Thierry akaba asanzemo abandi bakinnyi bashya cyo kimwe na bagenzi be bongereye amasezerano barimo; Sefu, Muhire Kevin, Nova Bayama,Bakame nabandi benshi iyi kipe izakinisha uyu mwaka w'imikino.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • prosper from s u z afripue6 years ago
    mukomerezaho
  • Kasongo 6 years ago
    Courage musore turakwemera





Inyarwanda BACKGROUND