RFL
Kigali

Manirareba Ambroise agomba kubagwa

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/04/2018 12:18
0


Manirareba Ambroise umukinnyi ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe ya Mukura Victory Sport agomba kubagwa akavurwa ikibazo cy’imvune yagize mu ivi rye ry’ibumoso nk’uko abaganga babyemeje mu kizamini cya MRI yakorewe kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Mata 2018.



Manirareba yagize ikibazo cy’imvune ubwo yari mu myitozo bitegura ikipe ya AS Kigali mu mukino ubanza wa 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro 2018. Nyuma abaganga b’ikipe ya Mukura Victory Sport bakomeje kumwitaho ariko baza gufata umwanzuro ko yaca mu cyuma bakareba niba imvune yagize yoroshye.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Mata 2018 ni bwo yagiye kuri MIDIHE Clinic ku bitaro by’Abahinde basanga afite ikibazo cy'uko udutsi duhuza inyama z’epfo na ruguru mu ivi twaragize ikibazo. Aganira na INYARWANDA, Manirareba yavuze ko abaganga bamubwiye ko agomba kubagwa mu gihe cya vuba kuko ngo bikozwe vuba yazageza muri Nzeli 2018 yaratangiye gukina umupira w’amaguru nk’ibisanzwe.

“Naciye muri MRI (Magnetic Resonance Imaging) bambwira ko ngomba kubagwa. Bambwiye ko mu gihe naba mvuwe kare byazageza mu kwezi kwa cyenda naratangiye gukina bisanzwe”. Manirareba

Manirareba Ambroise Fils w’imyaka 22 yageze muri Mukura Victory Sport mu ntangiriro z’umwaka w’imikino 2016-2017 ubwo yari amaze kunaniranwa na Kiyovu Sport yatozwaga na Kanamugire Aloys.

Uyu muhungu uvuka mu murenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, yagiye agira amahirwe yo kuba umukinnyi ubanza mu kibuga ubwo Mukura VS yatozwaga na Okoko Godefroid cyo kimwe na Ivan Minaert waje amusimbura yakomeje kumugenderaho yewe binaba uko ku ngoma ya Haringinhgo Francis Christian.

Rugirayabo Hasan ahabwa ikarita itukura

Manirareba Ambroise Fils (6) ubwo yatakambiraga umusifuzi ngo adaha ikarita Rugirayabo Hassan  

Manirareba Ambroise Fils wambara nimero gatandatu (6), aje yiyongera kuri Hatungimana Basile Fiston, Gael Duhayindavyi na Kwizera Tresor bafite ibibazo by’imvune. Nkomezi Alex we yatangiye imyitozo ikomeye ku buryo umwanya uwo ariwo wose yakina.

Mu gihe yaba avuriwe igihe, Manirareba Ambroise Fils yazagaruka mu kibugab muri Nzeli

Mu gihe yaba avuriwe igihe, Manirareba Ambroise Fils yazagaruka mu kibugab muri Nzeli 2018






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND