RFL
Kigali

Eyob Metkel ni we utwaye agace ka Musanze-Nyamata muri Tour du Rwanda 2017

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/11/2017 10:17
3


Tour du Rwanda 2017 igeze ku munsi wa Gatanu aho hari gukinwa agace (Etape) ka kane, agace kagomba kuva i Musanze kagana i Nyamata ku ntera ya Km 120.5 (120.5 Km). Eyob Metkel ni we utwaye aka gace akurikirwa na Areruya Joseph.



Muri uru rugendo, abasiganwa bazamutse udusozi tune (4) tubarirwaho amanota. Muri utu harimo agasozi kazamuka KIVURUGA, RWINTARE, GAHANGA na NTARAMA mu Karere ka Bugesera bagana i Nyamata.

Abasiganwa basoreje imbere y’ibiro by’akarere ka Bugesera aho baba bujuje ibilometero 120.5 (120.5 Km) urugendo rujya kungana n’urwa Kigali (Kacyiru) ugana i Huye.

Simon Pelaud, umusuwisi ukinira Tema Illuminate (USA) ni we  wari wambaye “Maillot Jaune” kuko yizigamye umunota umwe (1’) hagati ye na Areruya Joseph umunyarwanda ukinira Team Dimension Data. Isiganwa ry'uyu munsi rirangiye Eyob Metkel ari we uhize abandi.

Twabibutsa ko Areruya Joseph ari we watwaye agace ka Rubavu-Musanze akoresheje amasaha abiri, iminota 22’ n’amasegonda 25”. 

Abakinnyi bitegura isiganwa

Abakinnyi bitegura isiganwa 

Areruya Joseph mbere yo guhaguruka i Musanze yavuze ko nta yindi ntego uretse kugera i Nyamata ari ku isonga

Areruya Joseph mbere yo guhaguruka i Musanze yavuze ko nta yindi ntego uretse kugera i Nyamata ari ku isonga

Abafana i Musanze muri iki gitondo

Abafana i Musanze muri iki gitondo 

Abakinnyi bagimba kubanza kwiyandikisha mbere yo guhaguruka

Abakinnyi bagomba kubanza kwiyandikisha mbere yo guhaguruka

Protole ya Tour du Rwanda 2017

Protocole ya Tour du Rwanda 2017

Les Amis Sportifs de Rwamagana

Les Amis Sportifs de Rwamagana 

Simon Pelaud aracyambaye umwenda n'umuhondo

Simon Pelaud aracyambaye umwenda n'umuhondo

Simon Pelaud yizigamye umunota umwe imbere ya Areruya Joseph

Simon Pelaud yizigamye umunota umwe imbere ya Areruya Joseph

Ikipe ya Ethiopia

Ikipe ya Ethiopia 

DORE UKO BIMEZE MU MUHANDA MUSANZE-NYAMATA:

10h00': Abasiganwa bahagurutse mu mujyi wa Musanze imbere y'isoko biteganyijwe ko bagera i Nyamata saa saba n'iminota 15' (13h15').

 Live Reporting

10h44': Abasiganwa bari gusatira KIVURUGA ahari agasozi k'amanota. Abakinnyi barimo Avila Vanegas Edwin wa Team Illuminate na Piper Cameron bakinana, Eyob Metkel bari gukurura bagana imbere y'igikundi (Peloton) kiganjemo abakinnyi ba BikeAid.

10h49': Simon Pelaud ufite umwenda w'umuhondo ari mu busatirizi bazamuka KIVURUGA cyo kimwe na AVILA Vanegas basa naho batanguranwa kurangiza aka gasozi bari imbere.

11h08': Abasigabwa bari kumanuka BURANGA. Ku kazamuka ka KIVURUGUGA, Natnael Mebrahtom (Erythrea) yahazamutse neza cyo kimwe na Simon Musie (Erythrea), Edward Greene na Tedros Redae (Erythrea) bamuri hafi.

11h16': Mu kumanuka BURANGA imbere y'igikundi hari itsinda rinyaruka (Break-Away) ryiganjemo abakinnyi ba Erythrea ndetse na Van Engelen (BikeAid).

11h20': Iri tsinda ry'abakinnyi 10 bari imbere y'igikundi umunota 1'3".
11h23': Abakinnyi bari muri "Break-Away" harimo abanyarwanda nka; Jimmy Uwingeneye, Mfitumukiza Jean Claude, Jean Claude Uwizeye na Rugamba Janvier.
11h27" Agakundi kihuta (Break-Away) gasigayemo Jimmy Uwingeneye, Ebrahim Redwan, Mfitumukiza Jean Claude na Ephraim Tuyishimire.

11:33': Harabura Km 65 ugana i Nyamata kuko abasiganwa bari kuzamuka TARE. Areruya Joseph, Ndayisenga Valens, Jimmy Uwingeneye , Mfitumukiza Jean Claude na Ephraim Tuyishimire bari muri Break Away ibanziriza igikundi.

11h43': Abasiganwa bari kuzamuka agasozi ka GAKO hafi ya RUSIGA.

11h45' Akazamuko ka GAKO kari ku butumburuke bwa metero 2152. Gako ni agasozi ka Kabiri bazamutse nyuma ya KIVURUGA kandi hose hatanzwe amanota.

11h53': Mu gace ka RUSIGA abakinnyi batandatu bari imbere bakurikiwe n'agakundi kihuta cyane (Chasers) karimo abakinnyi barindwi (7).
11h55': Mu bakinnyi bari mu itsinda ry'imbere harimo; Areruya Joseph, Ndayisenga Valens na Holler Nicodemus

11h59': Nicodemus Holler, Areruya Joseph, Eyob Metkel na Ukiniwabo Rene Jean Paul bari imbere y'igikundi na 1'10"

12:04": Nicodemus Holler, Areruya Joseph, Eyob Metkel na Ukiniwabo Rene Jean Paul bari imbere y'igikundi na 1'24" abasiganwa batangira kumanuka SHYORONGI

12h07': Areruya Joseph na Simon Pelaud bari imbere y'igikundi umunota 1'10".

12:09': Areruya Joseph ari imbere ya Simon Pelaud

12h17': Areruya Joseph ari kumwe na Jean Bosco Nsengimana, Rene Jean Paul Ukiniwabo na Suleiman Kangangi
Inyuma y'aba bakinnyi hari itsinda ririmo; Mathieu Jeannes, Stefan DE BOD, Tamrat Meresa Gebrewahd , Munyaneza Didier, Simon Musie na Ndayisenga Valens.

12h25': Areruya Joseph azamutse Kicukiro Centre akiri umuyobozi w'itsinda rimugaragiye. Aba barigusiga igikundi iminota 2'2".

12h31': Areruya Joseph aracyari kumwe na Simon Pelaud imbere y'igikundi kuko bari kugisiga 2'14".

12h32": Abasiganwa bari kuzamuka kuri Gare ya Nyanza-Kicukiro. Harabura ibilometero 22 ugana i Nyamata.

12:43': Nsengimana Jean Bosco, Eyob Metkel na Kent Main ni bo bazamutse neza agasozi ka Gahanga.

Eyob Metkel ni we utwaye agace ka Musanze-Nyamata muri Tour du Rwanda 2017 mu gihe Areruya Joseph yabaye uwa kabiri.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jerome6 years ago
    Mukomereze aho mutubwira uko bimeze turabakurikiye
  • Jerome6 years ago
    Mukomereze aho mutubwira uko bimeze turabakurikiye
  • 6 years ago
    mugeze he?





Inyarwanda BACKGROUND