RFL
Kigali

Mugisha Samuel atwaye agace ka Kigali-Huye muri Tour du Rwanda 2018

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/08/2018 10:57
0


Kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Kanama 2018, urugendo rwa Kigali-Huye muri Tour du Rwanda rwatangiriye Kicukiro (Centre), Mugisha Samuel yegukana aka gace kari ku ntera ya Kilometero (120.3Km).



Azedine Lagab ni we wamanutse yambaye umwenda w’umuhondo anizigamye amasegonda 12” yakuye i Rwamagana kuri iki Cyumweru. Mugisha Samuel ni we waje kwegukana aka gace kari ku ntera ya Kilometero (120.3Km). Uwizeye Jean Claude yaje ku mwanya wa kabiri mu gihe umwanya wa 3 wafashwe na Michael Melu. Barasiga abinyuma iminota ine (4').

Kurikira uko isiganwa ryari rihagaze mu muhanda wa Kigali-Huye (120.3 Km):

09h58’: Abasiganwa bahagurutse ku isoko rya Kicukiro mu mujyi wa Kigali. Abasiganwa basabwaga kumanuka bakagera ku Gitikinyoni aho abatekinisiye batangiriye kubara amanota.

10h23’: Abasiganwa bari barimo kumanuka umuhanda wa Muhima bagenda gacye barindana banacunganwa kuko amanota atangira kubarwa bageze ku Gitikicyoni

10h44': Manizabayo Eric (Rwanda) ni we wegukanye amanota y'akazamuka ka mbere ko ku Ruyenzi.  Aka gasozi kari ku butumburuke bwa kilometero (5.8 Km).

10h59': Imanizabayo Eric (Team Rwanda) niwe wari uri imbere mu kuzamuka ku Kamonyi.

11h03': Imanizabayo Eric (Team Rwanda) n'abamukurikiye basigaga batatu (Break away) bagasiga igikundi amasegonda 21". Isiganwa ryari rikiri muri Kamonyi.

11h13': Voss Arnaud ukinira POC Cote de la Lumiere ni we wari uri imbere mbere y’uko binjira i Musambira. Uyu Voss akinana na Ndayisenga Valens Umunyarwanda ufite Tour du Rwanda ebyiri (2014 & 2016).

11h21': Mugisha Samuel (Team Rwanda) na Voss Arnaud (POCCL) bari bari imbere y'abandi mu gusohoka muri Musambira.

11h29': 85 km ni zo zaburaga ngo isiganwa rigere i Huye, James Fourie,  Calvin Beneke bari barimo gutwara bashaka gufata Mugisha Samuel (Team Rwanda) wari uri imbere cyo kimwe na Voss Arnaud.

Abasiganwa bari bageze mu karere ka Muhanga ariko ntabwo bari bakageze mu mujyi neza. Mugisha Samuel n'abari bamuri inyuma gato basigaga igikundi (Peloton) iminota ibiri n'amasegonda atanu (2'5").

11h59': Uwizeye Jean Claude, Mugisha Samuel na Hailemichael Mulu (Ethiopia), bari bari imbere y'igikundi. Isiganwa ryari ririmo gusatira i Buhanda muri Muhanga.

12h25': Samuel Mugisha, Hailemichael Mulu na Uwizeye Jean Claude bari bakiri imbere y'igikundi iminota itatu n'amasegonda 20' (3'20").

Isiganwa ryari rigeze mu Karere ka Ruhango. Aba basore kandi banageze ku mbaduko (Sprint Point) iri kuri sitasiyo SP mbere y'uko bagera kuri Saint André (Buhoro, Ruhango) bari imbere bayobowe na Mugisha Samuel wa Dimension Data ariko kuri ubu akaba yarahamagawe mu ikipe y'igihugu (Team Rwanda).

12h47': Uwizeye Jean Claude, Mugisha Samuel na Hailemichael Mulu (Ethiopia), bari bari imbere y'igikundi. Isiganwa ryari riri mu Karere ka Nyanza mu bilometero 7 Km ngo winjire muri Huye.

12h53': Uwizeye Jean Claude, Mugisha Samuel na Hailemichael Mulu (Ethiopia), bari bari imbere y'igikundi. Isiganwa ryari ryinjiye muri Huye, aba basore bari bageze muri Gahana.

Aha muri Gahana hari ikirere cyiza ku buryo nta bushyuhe bwari buhari binagendanya n'uko ari mu ishyamba ry'inturusu, ni agace kamanuka ku buryo wabonaga ko iyo baramuka baharangije batarafatwa n'igikundi byaba bigoranye ko hari uwatsinda aka gace atavuye muri aba.

13h02': Haburaga ibilometero (15Km) ngo isiganwa risozwe. Gusa Uwizeye Jean Claude, Mugisha Samuel na HaileMichael Mulu (Ethiopia) bari bari imbere y'igikundi (Peloton) iminota itatu n'amasegonda 18" (3'18").

13h28': Haburaga (7Km) ngo abasiganwa bagere ku murongo usoza. Mugisha Samuel, Uwizeye Jean Claude na Mulu basigaga igikundi (Peloton) iminota ine (4').

Muri uru rugendo rwigeze gutwarwa na Areruya Joseph mu 2017, hari harimo udusozi tune dutangirwaho amanota. Agasozi ka mbere bakazamutse bari ku Ruyenzi, agasozi kari ku butumburuke bwa kilometero 5.8 (5.8 Km). Bazamutse akandi ubwo bari bageze ku Kamonyi, aka kari ku butumburuke bwa kilometero 18.6 (18.6 Km).

Azedine Lagab mu mwenda w'umuhondo

Azedine Lagab mu mwenda w'umuhondo mu rugendo rwa Kigali-Huye

Akazamuka kabanziriza aka nyuma bakazamutse mbere y'uko binjira muri Muhanga aho bari bari ku butumburuke bwa kilometero 38.4 (38.4 Km). Ni mbere y'uko bazamuka agasozi ka nyuma i Huye mbere y'uko bagera ku nzu ndangamurage hepfo gato ya gare ya Huye ku butumburuke bwa kilometero 119.1 (119.1 Km).

Bitewe n'uko muri iyi Tour du Rwanda 2018 harimo gutangwa igihembo cy’umukinnyi urusha abandi gutungurana agacomoka agasiga abandi Best Sprinter), muri uru rugendo rwa Huye naho baratanga ubwoko bw’iki gihembo kuko bafitemo ahantu habiri hatangirwa aya manota bitewe n’umukinnnyi watanze abandi kuhagera.

Imbaduko ya mbere bayibaze ku ntera ya Kilometero 41.0 (41.0 Km), aha ni aho basa naho basohoka mu mujyi wa Muhanga mu gihe akandi kacomoko bakabarira amanota ubwo uwagatwaye aba yatanze abandi gusohoka muri Ruhango agana muri Gasoro kuri sitasiyo SP.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND