RFL
Kigali

Kwegura kwa Hamdan byabaye imbarutso y’isezera rya Nizeyimana Olivier wari perezida wa Mukura VS

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/09/2016 9:51
0


Mu gitondo cyo kuwa Kabiri tariki 27 Nzeli 2016 nibwo inkuru yasakaye imisozi y’u Rwanda ivuga ko Sheikh Habimana Hamdan wari umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Mukura VS yamaze gusezera kuri iyi mirimo nkuko nawe ubwe yabyivugiraga.



Mu masaha adatinze abakinnyi b’ikipe ya Mukura VS ntibatinze kugaragaza ko batishimiye igenda ry’uyu mugabo kuko bahise bandika ibaruwa rusange banasinyaho mu rwego rwo kugaragaza ko batishimiye ibyabaye ndetse ko batanumva ukuntu Habimana Hamdan yakwegura.

Image result for Hamdan Habimana

Nizeyimana Olivier wari perezida w'ikipe ya Mukura VS (photo:Internet)

Nyuma y’ibi, Nizeyimana Olivier wari perezida wa Mukura Victory Sport nawe yahise yandika ibaruwa ndende avuga ko yeguye mu rwego rwo kubahiriza icyifuzo cy’abafana, umutoza n’abakinnyi bakomeje kumusaba gukora ibishoboka akagarura Hamdan Habimana muri Mukura kuko bo bamusabaga kutemera ubwegure bwe.

Ubwegure bwa Nizeyimana Olivier ntabwo bwatumye akura amaboko kuri Mukura VS kuko imodoka yatwaraga abakinnyi yabaye ayibarecyeye mu gihe cy’umwaka w’imikino 2016-2017. Gusa avuga ko yeguye mu rwego rwo kugira ngo muri iyi kipe habemo impinduka ziyiganisha aheza.

 

Ibaruwa Nizeyimana Olivier yandikiye visi-perezida wa Mukura VS amumenyesha ko yeguye ku mwanya wo kuba perezida w'iyi kipe

Urutonde rw'abakinnyi batigeze bemera ubwegura bwa Sheikh Hamdan Habimana wari umunyamabanga mukuru wa Mukura VS

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND