RFL
Kigali

Kuva ngitangira gukina muri APR FC bavugaga ko bayibira-Jimmy Mulisa

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/02/2017 22:01
0


Jimmy Mulisa umutoza w’ikipe ya APR FC wanayikinnyemo (2002-2005) kuri ubu ngo arakibaza impamvu kuva akiri umukinnyi wayo kugeza ubu abatoza bahura nayo ikabatsinda bahita bavuga ko bibwe ku nyungu zayo.



Ni mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’umukino yatsinzemo Mukura Victory Sport ibitego 3-2 mu mpera z’icyumweru gishize, Ivan Minaert utoza Mukura akabanza kuvuga ko ikipe ya APR FC amakosa ikora abasifuzi bayirengagiza bagamije kuyishakira amanota atatu mu mukino ndetse ko ntaho izajya igera mu mikino mpuzamahanga.

“Wenda ikintu nababwira, kuva igihe natangiye nkina muri APR ibi bintu ntabwo bishobora kurangira. Ibintu byose APR…APR..barayibira, APR bimeze gutya. Ubu se uko mwabonye umukino mwabonye batwibira?” Jimmy Mulisa

“Burya umupira ntabwo ujya wihisha. Ukuntu mwabonye umukino …ikipe igutsindiye iwawe ibitego biatatu (3), icyo ni ikimenyetso cyo kwerekana ko ikipe yakurushije. Ubonye n’ukuntu twakinaga twabarushije umupira. Ariko ntabwo numva ukuntu umutoza agenda kuvuga y'uko APR bayibira. Njyewe kugeza ubu…hari igihe nibaza impamvu. Ugasanga ..APR..APR..APR..ni ukuvuga ko se APR nta bakinnyi beza ifite?”. Jimmy Mulisa asubiza ibyavuzwe na Ivan Jacky Minaert umutoza wa Mukura Victory Sport.

Nyuma y'umukino Minaert yagize ati "Yego, yego APR barayibogamira, navuga ko natwe tutari tumeze neza mu minota 60 ya mbere, mu minota ya 60 na 65, ni bwo twatangiye gukina umupira, tubona amahirwe ducisha imipira ku mpande ni wo mupira nshaka, ariko mu minota ya mbere siko byagenze, ntekereza ko abakinnyi banjye bari bafite ubwoba mu maguru, nyuma baje gukina neza, icyo nababwira ni uko bakomeza gukina nk’uko bakinnye mu minota 25 ya nyuma."

Image result for jimmy mulisa

Jimmy Mulisa yibaza impamvu bamwe mu batoza bakomeza kuvuga ko APR FC ifashwa n'abasifuzi kandi ifite abakinnyi yizera ko bakomeye

Ivan Minaert

Ivan Minaert umutoza wa Mukura Victory Sport yavuze ko APR FC yibiwe n'abasifuzi kuko bayitinya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND