RFL
Kigali

Kuguma mu Rwanda byaba ari amaburakindi kuri Sibomana Patrick

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/07/2017 10:45
0


Sibomana Patrick ukina asatira aciye mu mpande mu ikipe ya APR FC mu giye cy’imyaka ine (4) ishize, kuri ubu abona ko mu gihe umwaka utaha w’imikino yakina mu Rwanda byaba ari amaburakindi kuko ngo ku kigero cya 70 ku ijana yamaze kuba arenga imbibi z’u Rwanda.



Sibomana bivugwa ko ikipe ya Rayon Sports imwifuza, avuga ko kuba ashaka kuva muri APR FC atari uko yabuze umwanya wo gukina ahubwo ko ari igihe cyo gushaka aho yajya akagira urundi rwego akinaho nk’umuntu umaze kugira urugo wese uhora ashaka gutera intambwe ajya imbere.

“Icyo navuga nuko gukina mu Rwanda byaba ari amahitamo ya nyuma mu gihe ibyo ndimo byose byaba byanze ariko ndakeka ko bitazanga kuko bigeze kuri 70%. Baranganiriza (Rayon Sports) ariko nyine umuntu aba ashaka gutera intambwe ajya imbere ntabwo aba ashaka gutera intambwe ajya inyuma cyangwa ngo agume aho ari”. Sibomana Patrick.

Uyu mugabo asoza kuri iyi ngingo avuga ko mu gihe kujya gukina hanze y’u Rwanda byaba binaniranye yagaruka muri shampiyona y’u Rwanda ariko akareba ikipe yamuha ibyo yifuza mu mwaka w’imikino utaha. Gusa ngo birashoboka ko yagaruka mu ikipe ya APR FC.

“Birashoboka cyane…Nabyo birashoboka cyane kuko burya umuntu iyo amaze kugira urugo aba amaze kugira inshingano nyinshi cyane. Mbaye ndi mu Rwanda, aho bampa ibyo nkeneye niho najya”. Sibomana Patrick

Sibomana Patrick bita Pappy cyangwa Petit Ronaldo yakiniye ikipe ya APR FC kuva mu 2013 kugeza muri uyu mwaka w’imikino ari umukinnyi ukunda kwifashishwa n’abatoza batandukanye baciye muri iyi kipe ndetse no mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Gusa kuri ubu akaba ari umukinnyi ufite intumbero zo kujya gukina hanze y’u Rwanda aho bivugwa ko ikipe ya T-Team (Malaysia) yanaciyemo Jimmy Mulisa imwifuza kuba yayikinira umwaka utaha.

Ibi avuga bitandukanye n'amakuru yaramutse avugwa ko kandi uyu mugabo yaba yongereye amezerano mu ikipe ya APR FC n'ubundi yari asanzwe akinira kuva mu 2013.

Sibomana Patrick Pappy avuga ko ubu urwego ariho atari ugukina byo kwishimisha kuko afite umuryango

Sibomana Patrick Pappy avuga ko ubu urwego ariho atari ugukina byo kwishimisha kuko afite umuryango

Sibomana Patrick mu mwambaro w'ikipe y'igihugu Amavubi

Sibomana Patrick mu mwambaro w'ikipe y'igihugu Amavubi 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND