Kuwa Kabiri tariki 21 Ukuboza 2016 ni bwo komite y’igihugu icunga ikanagenzura siporo (CNOSR) ifatanyije na Root Foundation cyo kimwe na Minisiteri y’umuco na siporo, bakoze igikorwa cyo guhuriza hamwe abana batishoboye batagira kivurira barererwa mu bigo icyenda biri imbere mu gihugu , bakora siporo berekana impano zitandukanye bafite.
Mukundiyukuri Jean De Dieu umunyamabanga nshinwabikorwa muri Komite Olempike yabwiye abanyamakuru ko CNOSR yafashe iya mbere mu gushyiraho iki gikorwa mu rwego rwo guhuriza hamwe abana batishoboye mu buryo bw’amafaranga ariko bibera mu bigo bibitaho harebwa cyane impano zabo ngo kuko bituma aba bana barushaho kwibona mu bandi bakanishimana.
Abana barekana ubuhanga bafite muri siporo
Mukundiyukuri kandi avuga ko bitewe n’uburyo Komite Olempike yabonye byatanze umusaruro, iki gikorwa kizajya kiba ngarukamwaka mu rwego rwo gukomeza gukurikirana abana baba bafite impano nka zimwe mu nshingano za CNOSR ndetse ko binakomeje kugenda neza hazabaho gahunda yo kwagura iki gikorwa kikagera mu ntara ku buryo ngo byanashoboka ko hazajya hafatwa abana bafite impano muri siporo zitandukanye bakaba barihirwa amashuli bagakomeza gukora siporo banongera ubumenyi.
Bigendanye n’amikoro CNOR izaba igenda ibona biranashoboka ko imiryango aba bana baturukamo yajya ifashwa mu gutangirwa ubwisungane mu kwivuza. Igikorwa cyo gufasha abana bahoze mu mihanda n’abatagira kivurira barererwa mu bigo icyenda (9), bagakora siporo banigishwa indangagaciro zitandukanye mu rwego rwo kwizihiza iminsi mikuru, cyatangijwe n’akarasisi kahereye ku Gishushu saa tatu za mu gitondo abitabiriye bagana i Remera kuri sitade Amahoro ahabareye imikino, imyidagaduro, indirimbo n’imbyino z’abahanzi zinyuranye.
Abana bari bahuje urugwiro ku munsi wabagenewe wo gukora siporo
Abana bigaragaza mu mbyino z'amahanga
Abana barererwa mu bigo icyenda bitandukanye bari bahurijwe hamwe
Umwana yerekana uburyo bwo kugendesha inda
Rutagengwa Philbert(ibumooso) umunyamabanga mukuru wa CNOSR na Bayigamba Robert umuyobozi mukuru wa CNOSR (iburyo)
King James aririmbira abana bari muri iki gikorwa
Abana bigaragaza muri Basketball
Uhereye iburyo: Mukundiyukuri Jean de Dieu (umunyamabanga nshingwabikorwa muri CNOSR), Nizeyimana Isabelle (umuyobozi mu rugaga nyarwanda rushinzwe guteza imbere siporo y'abagore), Rutagengwa Philbert (Umunyamabanga mukuru muri CNOSR) na Bayigamba Robert umuyobozi wa CNOSR
Ubwo abana bari mu rugendo bagana kuri sitade Amahoro ahabereye igikorwa nyamukuru
Abari mu rugendo basesekara kuri sitade Amahoro
Abitabiriye igikorwa binjira muri sitade Amahoro
Abana bagera imbere muri sitade Amahoro
Abana babyina imbyino za kinyarwanda
PHOTOS: CNOSR
TANGA IGITECYEREZO