RFL
Kigali

Kiyovu Sports izakoresha angana na miliyoni 230 mu mwaka w’imikino 2017-2018

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/10/2017 12:01
0


Ubuyobozi bw'ikipe ya Kiyovu Sport buravuga ko bwateganyije ingengo y'imali ya miliyoni 230 z’amafaranga y’u Rwanda (230.000.000 FRW) izafasha iyi kipe kwitwara neza mu mwaka w'imikino wa 2017-2018 bamaze gutangira batsinda FC Musanze.



Ni amafaranga arimo miliyoni 60 (60.000.000 FRW) zisanzwe zitangwa n'Akarere ka Nyarugenge nk’umufatanyabikorwa mukuru, andi asigaye agera kuri miliyoni 170 (170.000.000 FRW) azava ku bibuga no ku banyamuryango bagomba gutanga ibihumbi 120 (120.000 FRW) buri kwezi n'abakunzi bashyizwe mu byiciro harimo abatanga ibihumbi 100, abatanga ibihumbi 75, ab'ibihumbi 50, abazabona ibihumbi 25 n'ab'ibihumbi 10 buri kwezi.

Habinshuti Rashid, Umunyamabanga mushya wa Kiyovu Sport, agaragaza ko banagerageje gukora ubukangurambaga muri za ''Fan Club' zimaze kuba 12 ndetse n’abari hanze y'u Rwanda nabo babegeranyije bakabashyira hamwe bafunguza konti yo gushyigikira Kiyovu Sport. Umunyamabanga mukuru wa Kiyovu Sports ahamya ko Kiyovu Sport itazigera ihura n'ibibazo by'amikoro cyane cyane ibyo kudahembera ku gihe.

Mu kiganiro yagiranya na Imvaho Nshya yagize ati:''Iby'imishahara ni byo bya mbere twabanje gushyira ku ruhande. Reka mbibabwire, umukinnyi wa Kiyovu azahemberwa ku gihe kandi akayabona yose''. Umunyamabanga wa Kiyovu Sport yemeza ko intego ya Kiyovu Sports muri uyu mwaka ari iyo kwegukana igikombe muri bibiri bikinirwa mu Rwanda, cyane ko gusubira mu cyiciro cya kabiri byabaye nk'ibibakosora.

Kiyovu Sport mu myitozo ya mbere

Abakinnyi bijejwe ko nta kibazo cy'imishahara bazagira n'ukwezi na kumwe

Ibi biraba nyuma kandi yo gushyiraho ubuyobozi bushya buyobowe na Kayumba Jean Pierre, wungirijwe na Semigabo Eugene na Mvuyekure Francois n'umunyamabaganga mukuru Habinshuti Rachid. Mu kubaka ikipe hanagiyeho ba komiseri ba konti, komisiyo yo gushaka amasoko na komisiyo y'amarushanwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND