RFL
Kigali

Kiyovu Sport yasubiye ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Bugesera FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/02/2018 23:20
0


Ikipe ya Kiyovu Sport yasubiye ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 23 yagize nyuma yo gutsinda Bugesera FC ibitego 2-0 mu mukino wakinirwaga ku Mumena kuri iki Cyumweru. Mugheni Kakule Fabrice na Moustafa Francis nibo batsindiye iyi kipe yambara icyatsi n’umweru.



Muri uyu mukino, Mugheni Kakule Fabrice kapiteni wa Kiyovu Sport niwe wafunguye amazamu ku munota wa 33’ ubwo yahitaga yuzuza ibitego bitanu (5) muri shampiyona y’uyu mwaka w’imikino 2017-2018.

Igitego cya kabiri cya Kiyovu Sport cyatsinzwe na Moustapha Francis ku munota wa 83’ w’umukino wabahesheje amanota yo kwisubiza umwanya wa mbere wari wafashwe na AS Kigali ubwo yatsindaga Kirehe FC ibitego 3-1 kuwa Gatandatu tariki 17 Gashyantare 2018. Moustapha Francis yari yinjiye mu kibuga asimbura Mugheni Kakule Fabrice.

Indi mikino yakinwe kuri iki Cyumweru, Etincelles FC yanyagiye Miroplast FC ibitego 6-0 mu mukino wakiniwe ku kibuga cya sitade Umuganda. Mukura Victory Sport yatsinzwe na Sunrise FC igitego 1-0.

Dore abakinnyi babanje mu kibuga (SC Kiyovu 2-0 Bugesera FC):

Kiyovu Sport: Ndoli Jean Claude, Ngirimana Alexis, Mbogo Ali, Ahoyikuye Jean Paul, Uwihoreye Jean Paul, Habamahoro Vincent, Mugheni Kakule Fabrice ©, Rashid Kalisa, Djuma Nizeyimana, Habyarimana Innocent na Nganou Alexis.

Bugesera FC: Nsabimana Jean de Dieu (GK), Hakizimana Vianney, Uwacu Jean Bosco, Turatsinze Hertier, Ntijyinama Patrick, Rucogoza Aimable Mambo, Ndatimana Robert, Nguindo Abdallah, Ssentongo Saifi Farouk, Dusenge Bertin, Mubyumbi Bernabe.

Dore uko imikino yarangiye:

Kuwa Gatandatu tariki 17 Gashyantare 2018:

-AS Kigali 3-1 Kirehe FC

-Musanze FC 0-0 Gicumbi Fc

-Marines FC 0-1 Police FC

-Amagaju FC 2-2 Espoir Fc

Ku Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2018

-Sunrise FC 1-0 Mukura VS

-SC Kiyovu 2-0 Bugesera FC 

-Etincelles FC 6-0 Miroplast FC  

Kuwa Cyumweru tariki 25 Gashyantare 2018

-Rayon Sports vs APR FC (Stade Amahoro, 15h30’)

Moustapha Francis amaze kugeza ibitego bitatu muri shampiyona, bibiri muri byo aheruka kubitsinda yinjiye asimbjye

Moustapha Francis amaze kugeza ibitego bitatu muri shampiyona, bibiri muri byo aheruka kubitsinda yinjiye asimbjye (Photo/Ububiko)

Dore uko amakipe ahagaze

Dore uko amakipe ahagaze 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND