RFL
Kigali

Kirehe FC, Mukura Victory Sport na Miroplast amakipe amaze amezi arenga abiri adahemba abakinnyi

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/02/2018 8:19
0


Kirehe FC ikipe ibarizwa mu Karere ka Kirehe, Mukura Victory Sport iba mu maboko y’Akarere ka Huye na Miroplast FC ibarizwa i Gikondo mu mujyi wa Kigali, ntabwo abakinnyi bayakinamo bishimiye kuba bamaze amezi atari munsi y’abiri batabona imishahara baba bagomba kugenerwa buri kwezi.



1.Kirehe Football Club.

Kirehe FC

Kirehe FC

Kirehe FC ikipe ibarizwa mu Karere ka Kirehe mu murenge wa Nyakarambi, amakuru ayirimo nuko abakinnyi baheruka kubona imishahara mu mezi atatu ashize, bivuze ko ubuyobozi bw’ikipe bubarimo ibirarane by’amezi atatu.

Umwe mu bakinnyi bashya muri iyi kipe (tutari buvuge amazina ye) waganiriye na INYARWANDA ubwo bari bamaze gutsindwa na AS Kigali ibitego 3-1 yavuze ko yumva yahita yitahira kuko ngo umupira yumva utangiye kumugora bitewe no kubona ibintu atari amenyereye.

“Muvandi umpaye n’igihumbi kimwe (1000 FRW) nagifata kabisa wareba uko ungenza kuko simperuka amafaranga ya Kirehe rwose. Ubu ndumva nataha nkaba mbaretse, ubu se umugore ntazajya agira ngo nanze urugo?”. Umukinnyi wa Kirehe FC

Ikipe ya Kirehe FC iheruka gutsindwa na AS Kigali, yari yabanje gutsindwa na Police FC ibitego 2-1 mu gikombe cy’Amahoro mu mukino wabereye i Nyakarambi.

Icyo gihe aganira na INYARWANDA, Nduhirabandi Abdulkalim bita Coka ubwo yari abajijwe uko ubuzima bumeze mu ikipe ya Kirehe FC , yasubije ko bisa naho nta gisubizo cyo kwerura ngo avuge uko bimeze.

Mu magambo yagize ati” aaaa…Ubuzima…Ubuzima…Ubuzima navuga ko bumeze bute ubu..?...Ubuzima…Ubuzima busa naho buri hagati na hagati (Moyenne)”.

Nduhirabandi Abdulkalim bita Coka umutoza wa Kirehe FC nyuma y'umukino ntabwo yavuganye n'abanyamakuru ahubwo yahisemo ko Habimana Peacemaker ariwe wavuga

Nyuma y'umukino wa AS Kigali 3-1 Kirehe FC ntabwo Nduhirabandi Abdulkalim Coka yabonye imbaraga zo kuvugana n'abanyamakuru

Kirehe FC barakomeza kwitegura Police FC mu mukino wo kwishyura mu gikombe cy’Amahoro uzakinwa kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2018 ku kibuga cya Kicukiro. Muri shampiyona, Kirehe FC iri ku mwanya wa 13 n’amanota 10 mu mikino 11 bamaze gukina.

2.Miroplast Football Club.

Abakinnyi baruhuka

Ntabwo ibintu bimeze neza kwa Mironko

Ikipe ya Miroplast FC ni ikipe yazamutse mu cyiciro cya mbere kugira ngo itangire umwaka w’imikino 2017-2018 ihatana mu cyiciro cya mbere cya shampiyona ya Azam Rwanda Premier League ifitwe na Rayon Sports. Gusa ubu abakinnyi bafite izi ntego mu ntekerezo zabo ntabwo ari bose kuko bamwe batangiye no kwanga gukina imikino imwe n’imwe harimo n’uwo banyagiwemo na Etincelles FC ibitego 6-0 ku Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2018 hakinwa umunsi wa 11 wa shampiyona.

Umwe mu bakinnyi baganiriye na INYARWANDA mbere yuko hakinwa umukino wa Etincelles FC, yavuze ko bagiye babahemba ibice ku buryo magingo aya bari babarimo ibirarane by’amezi atatu batarahembwa imishahara.

Abajijwe aho bakuye imbaraga zo kunganya 0-0 na Sunrise FC mu gikombe cy’Amahoro mu mukino ubanza, uyu mukinnyi yavuze ko bari babahaye ibihumbi icumi by’amafaranga y’u Rwanda (10.000 FRW) kugira ngo babatere imbaraga banabumvisha ko nyuma y’umukino bazabahemba.

“ Sha twe Mironko aratwambuye kabisa. Kuri match ya Sunrise twagiye ari nk’ikiraka kuko baduhaye ibihumbi icumi (10.000 FRW). Uzi ko kuva shampiyona yatangira nta kwezi kuzuye baraduha…..ni ibice bice gusa. Ubu abaye atatu (amezi), kandi ikibazo ahemba macye. Gusa uko bigaragara nta mafaranga afite ni ugukina nk’ibiraka ni byo ashaka”. Umukinnyi wa Miroplast FC

Ku Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2018 ubwo bajyaga gukina na Etincelles FC i Rubavu, buri mukinnyi wari wa Miroplast FC wahamagawe muri 18 babanje kumuha ibihumbi icumi by’amafaranga y’u Rwanda (10.000 FRW) kugira ngo bagende bafite imbaraga nubwo byanze bagatsindwa ibitego 6-0.

Miroplast FC irakomeza kwitegura umukino wo kwishyura w’igikombe cy’Amahoro bafitanye na Sunrise FC kuri uyu wa Kane tariki 22 Gashyantare 2018 ku kibuga cya Nyagatare. Umukino ubanza banganyije 0-0 kwa Mironko. Muri shampiyona, Miroplast FC bahagaze ku mwanya wa nyuma (16) n’amanota umunani (8) mu mikino icumi (10) bamaze gukina.

3.Mukura Victory Sport.

Mukura Victory Sport idahagaze neza bigendannye n'ayo bashoye bagura abakinnyi

Mukura Victory Sport idahagaze neza bigendannye n'ayo bashoye bagura abakinnyi

Ikipe ya Mukura Victory Sport nubwo ku myenda bambara mu kibuga iba iriho abaterankunga, ntabwo muri iyi minsi bahagaze neza mu bijyanye no guhemba abakinnyi kuko barabura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo buzuze amezi abiri badahemba.

Umukinnyi wa mbere twaganiriye yavuze ko batarabahemba ukwezi kwa Mutarama 2018 ariko ko ngo bababwiye ko bazayabahera rimwe n’ukwezi kwa Gashyantare 2018 kurangiye. “Mwana bayaturimo kweli. Noneho reba ejo (Ku Cyumweru) twaratsinzwe, ntiduheruka gukina ngo basi dutsinde naga-prime kaboneke”. Umukinnyi wa Mukura VS

Uyu mukinnyi yakomeje avuga ko ubwo uku kwezi kwa Gashyantare 2018 kuzaba kurangiye ari bwo bazaba bamaze kuzuza amezi abiri badahembwa. “Uku kwezi nikurangira nibwo bizaba byuzuye abiri. Perezida buriya arashaka kuyaduha uku kurangiye. Ubu biba byayoberanye sana kuko n’umusaza ari kumbaza iposho nabuze igisubizo”. Umukinnyi wa Mukura VS

Mukura Victory Sport yatsinzwe na Sunrise FC igitego 1-0 ku munsi wa 11 wa shampiyona i Nyagatare nyuma yo kuba yaraguye miswi na Hope FC mu gikombe cy’Amahoro i Rutsiro. Umukino wo kwishyura uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2018 kuri sitade Huye. Mukura Victory Sport bari ku mwanya wa munani (8) n’amanota 15 muri shampiyona y’umwaka w’imikino 2017-2018.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND