RFL
Kigali

Kigali: Hagiye kubera amarushanwa yo gutwara imodoka aho buri wese ufite imodoka yemerewe

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/03/2017 16:36
0


‘Slalom de Kigali’ ni irushanwa rigiye kuba bwa mbere muri uyu mwaka wa 2017, rikaba rigiye kuba bwa gatatu mu mateka y’irushanwa ry’isiganwa ry’amamodoka mu Rwanda. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Werurwe 2017 nibwo iri rushanwa riteganyijwe kubera kuri Stade Amahoro i Remera.



Iri rushanwa riteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatandatu nyuma y’umuganda aho amamodoka yose azaba ashaka kurushanwa azahabwa umwanya. Iri ni irushanwa ryateguwe n’ishyirahamwe ry’amamodoka mu Rwanda ariryo Rwanda Automobile Club. Usibye isiganwa ry’izi modoka ahazabera isiganwa hateganyijwe kubera n’imyiyereko ya za moto aho abazitabira iri rushanwa batazicwa n’irungu nkuko Fabrice uri mu bategura iri rushanwa yabitangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com. Nyuma y'iri rushanwa hakazahembwa batatu bazakoresha ibihe bito mu kuzenguruka ahaba habugenewe.

Fabrice mu kiganiro na Inyarwanda yagize ati" Urumva imodoka zose ziremerewe buri wese ufite imodoka yaza kurushanwa nta numwe uzakumirwa ni irushanwa rifunguye aho buri wese yaza agakina apfa kuba imodoka ye yujuje ibyangombwa."

carAmarushanwa y'imodoka agiye kubera muri Kigali

sekaSeka Lee Emmanuel uherutse gusinyisha Bull Dogg nk'umujyanama we nawe ari mu bazitabira iri rushanwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND