Umukinnyi w’umupira w’amaguru Ndikumana Hamad Katauti yagize icyo avuga ku kwamburwa ubwenegihigu bw’ubunyarwanda akitwa umurundi ndetse akanashyirwa ku rutonde rw’abanyamahanga bakina mu Rwanda, anasobanura ukuri ku by’urukundo n’umubano we na Irene Uwoya uzwi nka Oprah.
Ndikumana Hamad Katauti yakiniye ikipe y’igihugu cy’u Rwanda Amavubi imyaka myinshi ndetse yanayibereye Kapiteni igihe kirekire, aza no gukinira amwe mu makipe yo mu Rwanda akomeye harimo na Rayon Sports, gusa ubu yamaze gushyirwa ku rutonde rw’abakinnyi b’abanyamahanga bakina mu Rwanda, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rikaba ryaramushyize mu bakinnyi 28 bakina mu makipe yo mu Rwanda ari abanyamahanga, bivuga ko ubu afatwa nk’umurundi ukinira ikipe ya Espoir FC y’i Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba.
Katauti ubu akina muri Espoir FC y'i Rusizi ariko yamaze gushyirwa ku rutonde rw'abakinnyi 28 bakina mu Rwanda ari abanyamahanga
Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Ndikumana Hamad Katauti yasobanuye uburyo yababajwe no kumva yitwa ko ari umunyamahanga kandi afite indangamuntu na Passport by’u Rwanda, akaba avuga ikinyarwanda kandi afite ibyangombwa byose by’abanyarwanda, ibirenze kuri ibyo akaba ari umwe mu bakinnyi bagiye bakinira igihugu bakabikora babikunze, dore ko igihe yari Kapiteni yajyaga anaha abakinnyi yari ayoboye agahimbazamusyi (Prime) kandi akabaha ku mafaranga ye bwite, ibyo byose akaba yarabikoraga kubera gukunda igihugu cye ndetse no kongera ishyaka mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu.
Mu gihe yakiniraga ikipe y'igihugu, ni umwe mu bakinnyi bashimwaga ko bitanga cyane
Ndikumana Hamad Katauti kandi ashimangira ko atazigera yemera kwitwa umunyamahanga ukina mu Rwanda kuko we ari umunyarwanda, akanahamya ko FERWAFA nta burenganzira na bucye ifite bwo kumwambura ubwenegihugu bwe nk’umunyarwanda cyane ko atari yo yabumuhaye, akumva ko yazabwamburwa mu gihe inzego zibishinzwe zazamutumiza zikamwambura irangamuntu, Passport ndetse n’ibindi byangombwa bye nk’umunyarwanda, akumva bidakwiye ko FERWAFA ari yo yatinyuka kumwita umunyamahanga kandi ari bamwe mu bantu bamuzi neza bazi n’akazi yagiye akora nk’umunyagihugu, bakaba kandi bazi neza ko atigeze arangwa no guhinduranya amazina cyangwa andi manyanga.
Mu makipe akomeye Katauti yakiniye harimo na Vital'o FC yo mu Burundi
Uretse n’ibyo kandi, Ndikumana Katauti ushimangira ko yiyumva nk’umunyarwanda kandi ibyakozwe na FERWAFA bikaba bitabimwambura, ahamya ko atazigera na rimwe yemera gukina mu ikipe yo mu Rwanda yitwa umunyamahanga kuko yumva byaba bikabije, mu gihe hakomeza kubahirizwa icyo cyemezo cyo kumufata nk’umunyamahanga akaba yumva yazashaka ibindi ajya gukora ariko ntakine mu gihugu cye yitwa ko ari umunyamahanga. Twabibutsa kandi ko kuri uru rutonde hariho n'abandi bakinnyi bafashije ikipe y'igihugu nka Saidi Abed wakiniye Amavubi imikino myinshi ndetse na Ntaganda Elias, uyu akaba yari yaraniswe umukoranabushake kubera ubwitange yagiraga mu gukinira u Rwanda.
Ndikumana Hamad Katauti yafashije byinshi ikipe y'u Rwanda
Ese iby'umubano, gushwana bya hato na hato no gutandukana n'umugore we Katauti abivugaho iki?
Uretse ibi bijyanye no kwamburwa ubwenegihugu, Ndikumana Hamad Katauti yanasobanuriye byinshi Inyarwanda.com ku bijyanye n’umubano n’urukundo rwe na Irene Uwoya uzwi nka Oprah, ashimangira ko n’ubwo aba i Rusizi umugore akaba muri Tanzaniya bakiri kumwe kandi amakuru yagiye avugwa ko batandukanye yabayemo ikabyankuru ry’ibitangazamakuru byo muri Tanzaniya, kuko n’ubwo nk’umugore n’umugabo batabura kugirana akabazo we abifata nk’ibisanzwe ku bashakanye kuburyo baganira bakabikemura.
Amakuru yo gushwana no gutandukana niyo yavuzwe kenshi kuri uyu muryango
Mu mwaka wa 2011 nibwo ibitangazamakuru byo muri Tanzaniya byasobanuye ko Ndikumana Hamad Katauti atakiri kumwe na Irene Uwoya ndetse uyu mugore anavugwaho kuba yarikomye umugabo we akavuga ko atigeze anamukunda, ibyo bikaba byarabanjirijwe n’amakuru menshi yavugaga ko bajyaga bashwana bagasubirana bapfa ibintu bitandukanye birimo no gucana inyuma, nyamara Katauti we yahamirije Inyarwanda.com ko byinshi mu byavuzwe ku rukundo n’umubano we na Oprah byari ibinyoma kuko ubu bari kumwe nta kibazo, akaba ajya akunda kujya muri Tanzaniya kureba umuryango we.
Ndikumana Hamad Katauti n'umugore we ndetse n'umwana babyaranye
Abajijwe na Inyarwanda.com iby’amakuru yavuzwe mu gihe cyashije y’uko umugore we yararanye muri Hotel n’umuhanzi Diamond, Katauti yagize ati: “Biriya nabyo n’ubwo hagaragaye amafoto byarimo kubeshya, ubundi ukuntu byagenze; umugore wanjye yari asanzwe yanga Diamond kuburyo yavugaga ko atanasohokana nawe, hanyuma rero Diamond ashaka kuryoshya inkuru kuko hariya babikuramo amafaranga, aza gupanga n’abantu b’inshuti ze ngo batumire Oprah muri iyo hotel bajyayo ari benshi maze abo bari bahanye gahunda baza gufata amafoto Diamond na Oprah bari kwinjira muri Hotel bahita bashyushya inkuru ngo bari bagiye kurarana muri hoteli kandi bari kumwe n’abandi bantu benshi, ikindi kandi barabeshye ngo bararanye muri iyo hoteli kandi njye icyo gihe nari ndi muri Tanzaniya yaratashye turararana”.
Katauti avuga ko Diamond ari we waba warapanze umugambi wo kuvuga ko bararanye muri Hoteli
Inkuru y'uko Diamond yararanye muri Hoteli na Uwoya uzwi nka Oprah yaravuzwe cyane mu bitangazamakuru byo muri Tanzaniya
Ndikumana Hamad Katauti avuga ko atahamya ko umugore we atigeze amuca inyuma na rimwe, ariko kandi akanavuga ko ataramufata uretse ibyo abantu baba bavuga nawe azi ko baba babeshya. Aha kandi yanakomoje ku kuba uyu mugore we ajya asomana byimbitse n’abagabo mu gihe barimo gukinana filime, avuga ko we nta kibazo abibonamo kuko biba ari akazi, ndetse Katauti nawe ubwe akaba yarigeze gukina filime agasomana n’umukobwa ariko ntibigire ikibazo biteza kuko byari mu rwego rw’akazi.
Kuba umugore we yasomana byimbitse n'abandi bagabo muri filime yumva ntacyo bimutwaye
Umwaka ushize Oprah na Katauti bahuriye mu gitaramo cya Knowless, aha Oprah yicaranye na Vicent Kigosi naho Katauti ari inyuma yabo
Kugeza ubu Katauti avuga ko nta kibazo kiri hagati ye n’umugore we n’ubwo batabana kuko aba ari mu Rwanda kubera akazi, ariko ibyo bikaba bitamubuza ko ajya anyaruka akajya muri Tanzaniya kureba umuryango we, na Irene Uwoya uzwi nka Oprah nawe akaba ashobora kuzamusanga i Rusizi mu minsi iri imbere nibiba ngombwa ko akomeza gukina muri Espoir FC.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO