RFL
Kigali

RUBAVU: Katauti yagaragaje icyo Etincelles FC ibura anavuga ku mukino uzahuza Rayon Sports na APR FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/09/2017 8:11
0

Ndikumana Hamadi Katauti umutoza wungirije muri Rayon Sports, ubwo yari amaze kuyifasha gutsinda Etincelles FC ibitego 2-0 ku gikombe cya Feza Bet cyakinwe kuwa Gatatu tariki 20 Nzeli 2017, yavuze ko Etincelles FC hari abakinnyi ibura kugira ngo ibashe kuba yahangana n’amakipe akomeye arimo na Rayon Sports.

Rayon Sports yatsinze Etincelles FC ibitego 2-0 byatsinzwe na Kwizera Pierrot ku munota wa 74’ mbere yuko Manishimwe Djabel yungamo ikindi ku munota wa 82’. Nyuma y’umukino, Ndikumana Hamad Katauti wari watoje umukino kuko Olivier Karekezi yari yatabaye abo mu muryango we bagize ibyago, yabwiye abanyamakuru ko Etincelles FC ari ikipe nziza ariko ikibura abakinnyi bafite ubunararibonye.

“Etincelles ni ikipe nziza ku myanya yose uretse ko kuri njyewe (Katauti) nabonaga bakeneye abakinnyi babiri (2) cyangwa batatu (3) bafite ubunararibonye naho ubundi ni ikipe nziza”. Ndikumana Hamad Kauti.

Ndikumana wanakiniye Rayon Sports nka myugariro yavuze ko gahunda ya Rayon Sports ari ugutwara buri gikombe gicaracara mu Rwanda kandi ko nyuma yo gutwara icya shampiyona 2016-2017, Agaciro Cup 2017 na FezaBet 2017, igikurikiye ari ugutsinda APR FC bagatwara Super Cup 2017.

“Ikipe iduhaye icyizere. Twaje muri Rayon Sports intego ari ukuba twatwara ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda, ndumva n’icyo kuwa Gatandatu tuzagitwara. Amakuru ya APR ntabwo tujya tuyashakisha nta nayo dukeneye. Twebwe (Rayon Sports) tureba ikipe yacu ibindi tukazabirebera mu kibuga”. Ndikumana

Ndikumana Hamadi Katauti (iburyo) na Nkunzingoma Ramadhan (ibumoso)

Ndikumana Hamadi Katauti (iburyo) na Nkunzingoma Ramadhan (ibumoso)

Mu mukino Rayon Sports yatsinzemo Etincelles FC, Ndikumana yari yagerageje kubanzamo abakinnyi basa naho batajya babona umwanya ariko agenda abasimbuza uko umukino wagendaga winikiza, biza kurangira asigaranye abakinnyi benshi basanzwe babanza mu kibuga.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Nzeli 2017 mu Karere ka Rubavu mu Ntara y'iburengerazuba, hazabera umukino w'ishiraniro (Derby) uzahuza ikipe ya APR FC yatwaye igikombe cy'Amahoro 2017 na Rayon Sports ibitse igikombe cya shampiyona 2016-2017. Umukino uzakinwa saa kumi n'ebyiri z'umugoroba (18h00').

Dore abakinnyi babanje mu kibuga:

Rayon Sports XI:Bahunga Abouba (30,GK), Mugabo Gabriel 2, Mugisha Francois Master 25, Ndacyayisenga Jean d’Amour 22, Irambona Eric Gisa 17, Nova Bayama 24, Mugisha Gilbert 12, Nahimana Shassir 10, Mutsinzi Ange Jimmy 5 na Ismaila Diarra 20.

Etincelles FC XI:Issa Nsengiyumva (GK-38), Mbonyingabo Regis 7, Nahimana Isiaka 11, Kayigamba Jean Paul 4, Iddy Djumapili 3, Nsengiyumva Ilshade 23, Uwase Jean Marie Vianney 27, Ibrahim Niyonsenga 17, Isaac Muganza 19, Kambale Salita Gentil (C,9) na Akayezu Jean Bosco Welbeck 18.

Ndikumana Hamadi Katauti atoza ku mukino wa Etincelles FC

Ndikumana Hamadi Katauti atoza ku mukino wa Etincelles FC

Ubwo abakinnyi ba Rayon Sports bari bagiye kwishyushya

Ubwo abakinnyi ba Rayon Sports bari bagiye kwishyushya

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

11 ba Etincelles FC babanje mu kibuga

11 ba Etincelles FC babanje mu kibuga

Mbonyingabo Regis myugariro w'iburyo muri Etincelles FC

Mbonyingabo Regis myugariro w'iburyo muri Etincelles FC umwe mu bakinnyi bahagaze neza i Rubavu

Mbonyingabo Regis wa Etincelles FC ahunga Mugisha Gilbert wa Rayon Sports

Mbonyingabo Regis wa Etincelles FC ahunga Mugisha Gilbert wa Rayon Sports

Ismaila Diarra yaje kuva mu kibuga asimbuwe na Tidiane Kone

Ismaila Diarra yaje kuva mu kibuga asimbuwe na Tidiane Kone

Mugenzi Cedric wahoze muri Rayon Sports ubu ni umukinnyi wa Etincelles FC

Mugenzi Cedric wahoze muri Rayon Sports ubu ni umukinnyi wa Etincelles FC 

Usengimana Faustin yereka Mutsinzi Ange uko bagomba guhagarara mu bwugarizi

Usengimana Faustin yereka Mutsinzi Ange uko bagomba guhagarara mu bwugarizi

Kwizera Pierrot (Ibumoso) na Manishimwe Djabel (iburyo) bagiye mu kibuga basimbuye

Kwizera Pierrot (Ibumoso) na Manishimwe Djabel (iburyo) bagiye mu kibuga basimbuye

Kambale Salita Gentil kapiteni wa Etincelles FC wanahoze muri Rayon Sports yaje gusimburwa mu gice cya kabiri

Kambale Salita Gentil kapiteni wa Etincelles FC wanahoze muri Rayon Sports yaje gusimburwa mu gice cya kabiri

Nahimana Shassir akingira umupira

Nahimana Shassir akingira umupira

Sibomana Alafat agorana na Kwizera Pierrot hagati mu kibuga

Sibomana Alafat agorana na Kwizera Pierrot hagati mu kibuga

Abafana ba Rayon Sports

Abafana ba Rayon Sports

Manishimwe Djabel (ibumoso) na Kwizera Pierrot (iburyo) nibo batsindiye Rayon Sports

Manishimwe Djabel (ibumoso) na Kwizera Pierrot (iburyo) ni bo batsindiye Rayon Sports

Ndacyayisenga Jean d'Amour bita Meya (ibumoso) na Irambona Eric Gisa (iburyo) bari babanje mu kibuga baza gusimburwa na Nyandwi Sadam cyo kimwe na Eric Rutanga

Ndacyayisenga Jean d'Amour bita Meya (ibumoso) na Irambona Eric Gisa (iburyo) bari babanje mu kibuga baza gusimburwa na Nyandwi Sadam cyo kimwe na Eric Rutanga

Igikombe giteruye

Igikombe

Ndayishimiye Eric Bakame agiteruye

Ndayishimiye Eric Bakame agiteruye akereka abafana 

Abatoza n'abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igikombe

Abatoza n'abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igikombe

AMAFOTO: Saddam MIHIGO-Inyarwanda.com

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda BACKGROUND