RFL
Kigali

Kasirye Davis ni we mukinnyi wa Rayon Sports utari wagera mu myitozo

Yanditswe na: Samson Iradukunda
Taliki:5/02/2016 14:43
3


Mu gihe ikipe ya Rayon Sports FC yitegura shampiyona izasubukurwa mu cyumweru gitaha, rutahizamu wayo w’umugande Davis Kasirye we ntari gukorana na bagenzi be imyitozo dore ko atari yagera no mu Rwanda.



Rayon Sports, itozwa na Yvan Minaert, yatangiye imyitozo yitegura shampiyona y’umupira w’amaguru y’u Rwanda izasubukurwa nyuma y’imikino ya CHAN ibera mu Rwanda, ku wa 28 Mutarama 2016, aho yitoreza ku kibuga cyo mu Rugunga ahazwi nka Cercle Sportif mu mujyi wa Kigali.

Kugeza ubu, Kasirye Davis ni we mukinnyi utari wakandagira mu myitozo yo kwitegura shampiyona yasubitswe Rayon Sports ifite amanota 18 ikaba iya kabiri inyuma ya AS Kigali iyoboye n’amanota 21.

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, nyuma y’imyitozo yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, tariki 5 Gashyantare 2016, kapiteni wa Rayon Sports, Eric Ndayishimiye Bakame, wageze mu myitozo nyuma y’abandi dore ko yari mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda yasezererewe muri ¼ cya CHAN, yavuze ko yasanze ikipe imeze neza ndetse n’umwuka mu bakinnyi ari nta makemwa.

Bakame yavuze ko Kasirye Davis ari we wenyine yasanze atari mu myitozo kimwe n’abandi.

Rutahizamu Kasirye ntarakandagira mu myitozo kimwe n'abandi

Abajijwe niba yaba yaramenye impamvu Kasirye atari yakorana na bagenzi be imyitozo, Eric Ndayishimiye yavuze ko atari yabimenya ngo kuko yakoze imyitozo bwa mbere, kuri uyu wa kane, tariki ya 4 Gashyantare 2016 nyuma yo kuva mu ikipe y'igihugu.

Bakame yongeyeho ko hari inama biteganyijwe ko izahuza abakinnyi ba Rayon Sports ndetse n’abayobozi mu rwego rwo kwitegura shampiyona ndetse no kwifurizanya umwaka mushya muhire dore ko batigeze babona uwo mwanya haba mu mpera z’uwa 2015 ndetse no mu ntangiriro z’uwa 2016.

photo

Eric Ndayishimiye Bakame

Twagerageje guhamagara nomero ya telefoni y’umunyamabanga wa Rayon Sports ngo tumenye impamvu y’itinda rya Kasirye Davis, ariko ntiyacamo.

Kasirye Davis aheruka muri Rayon Sports mbere ya CECAFA Senior Chanllenge Cup yabaye mu Ukuboza 2015, bikaba byaravuzwe kenshi ko haba hari amafaranga Rayon Sports imubereyemo ndetse hakaba hari n’amakuru yavuzwe ko uyu yaba yaragiranye ibiganiro byo kuba yakinira ikipe ya Bugesera FC.

Shampiyona yasubitswe Kasirye Davis amaze gutsindira Rayon Sports ibitego 4 mu mikino 9, akaba ari umwe muri ba rutahizamu batanga icyizere cyo gufasha Rayon Sports kubona ibitego byinshi muri shampiyona.

Mu gihe shampiyona yasubikwaga mu kwezi k’Ugushyingo k’umwaka uheruka, Rayon Sports yari imaze gukina imikino 9, ikaba yaratsizemo 5, inganya 3, itsindwa 1, biyishyira ku mwanya wa kabiri n’amanota 18 inyuma ya AS Kigali ifite amanota 21.

Rayon sport

Muri shampiyona, Rayon Sports ni iya kabiri

Rayon Sports yari ifite abakinnyi batatu mu ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda Amavubi yakinaga CHAN 2016, ari bo umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame, Munezero Fiston na Dominique Savio Nshuti.

Ubwo Shampiyona y’igihugu y’umupira w’amaguru izaba isubukurwa ku itariki 12 Gashyantare 2016, Rayon Sports izasura Gicumbi FC mu karere ka Gicumbi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jules8 years ago
    mu mureke ubwo amaze kubyimba ntaziko nabatari we bagiye tugakomeza gukina
  • kwitonda anatole8 years ago
    mumureke ubwo, ntakazi ashaka ahubwo naza muza muhana ako nagasuzuguro niba aramafaranga angomba kuza mukazi akabona guhembesha nahowe yataye akazi agomba kubihanirwa.....
  • 8 years ago
    ntawuruta cedrick muri rayon sport cg bokota uriya nika deseur mwimutaho igihe





Inyarwanda BACKGROUND