RFL
Kigali

Karekezi Olivier yatandukanye na Rayon Sports mbere yo kwakira Mamelodi Sundowns

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:27/02/2018 8:40
2


Karekezi Olivier wari umutoza wa Rayon Sports kuva kuwa 27 Nyakanga 2017, yamaze gusezera ku bayobozi, abakinnyi n’abafana ba Rayon Sports mbere yuko bakira Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (Total CAF Champions League 2018).



Karekezi w’imyaka 34 yavuye muri iyi kipe nyuma yo gutsindwa na APR FC igitego 1-0 mu mukino wa shampiyona watumye amakipe yombi yuzuza imikino 11 muri uyu mwaka w’imikino 2017-2018.

Amakuru ava muri Rayon Sports avuga ko uyu mutoza yabanje guhura n’abayobozi b’ikipe bakarebera hamwe uko umusaruro uhagaze mu mezi arindwi ashize, bakaza gusanga bidahagaze neza ku buryo bakomezanya. Baje gusanga ahanini abafana ba Rayon Sports barababajwe no kuba mu byumweru bitatu bihise baratsinzwemo inshuro ebyiri mu mikino bahuyemo na APR FC.

Nyuma yo gusubira muri Sweden, ubu biravugwa ko Masud Djuma wahoze muri Rayon Sports agasiga ayihaye igikombe cya shampiyona mbere yo kujya muri Simba ashobora kugaruka agahabwa amasezerano mashya. Abandi bavugwa ko batoza iyi kipe ni Didier Gomez da Rosa na Ivan Minaert bose bakaba baraciye muri iyi kipe yambara umweru n’ubururu.

Kuva Karekezi yagera mu Rwanda kuwa 27 Nyakanga 2017, yafashije Rayon Sports gutwara igikombe cy’Agaciro Development Fund, batwaye igikombe cy’Intwari 2018, Itwara igikombe cya FezaBet na Super Cup 2018 batwaye batsinze APR FC mu mukino wakinwe inshuro ebyiri ku bibuga bibiri bitandukanye.

 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

Rayon Sports igomba kwakira Mamelodi Sundowns kuwa 7 Werurwe 2018 kuri sitade Amahoro

Muhire Kevin yereka Jeannaut Witakenge ikibazo bafite

Jeannot Witakenge agomba kuba ategura ikipe mu gihe batarabona umutoza mukuru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • INGWE6 years ago
    Abarayon twibagirwa vuba
  • austin6 years ago
    aliko mwagiye mugabanya kubeshya, uyumutype ngwafitimyaka mirongo34 nukuntu nomumaso asigaye yarashaje????? ubwose konzi kotwabanye mugisilikare murashaka kuvuvugako yacyinjiye afite musi yimyaka 10 ans????





Inyarwanda BACKGROUND