RFL
Kigali

Jimmy Mulisa yasobanuye ibanga yatsindishije Rayon Sports

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/01/2017 8:01
3


Jimmy Mulisa umutoza mukuru w’ikipe ya APR FC yasobanuriye abanyamakuru ibanga n’amayeri yakoresheje mu gushobora gutsinda Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona, igitego cyatsinzwe na Issa Bigirimana ku munota wa 22’ w’igice cya mbere.



Ni umukino wabonaga abakinnyi ba Rayon Sports bakunda gutera imipira kure y’izamu ndetse batanahuza neza cyane mu kibuga hagati. Jimmy Mulisa avuga ko mu byo yabwiye abakinnyi ba APR FC harimo ko bagomba kwirinda ko abakinnyi ba Rayon Sports bakina umukino basanzwe bakina.

“Nafashe umwanya nganira na buri mukinnyi mubwira amakosa ye n’ibyo mukeneyeho agomba gukora , ngira ngo mwabibonye ko babikoze. Mu buryo bw’amayeri y’umukino ni ukubabuza gukina, ngira ngo mwabibonye ko abakinnyi banjye bakoresheje imbaraga nyinshi cyane kugira ngo tubakure (Rayon Sports) mu mukino tubegera kuko twabemereraga ko baza gukinira mu gice cyacu”. Jimmy Mulisa wakiniye APR FC akaba ari umutoza wayo.

Abajijwe uburyo yabonye Imran Nshimiyimana yitwaye mu mukino yakinnye mu gihe abenshi mu bakurikirana umupira wo mu Rwanda batatekerezaga ko yari kubanza mu kibuga, Jimmy Mulisa yavuze ko abakinnyi be bose bakinnye neza muri rusange ndetse ko nta kintu abashinja mu bubyo yari yabatumye gukora mu mukino.

Nyuma yo gustinda Rayon Sports, APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 33 n’ibitego 14 izigamye mu mikino 14 ya shampiyona imaze gukina mu gihe Rayon Sports iza ku mwanya wa kabiri n’amanota 33 ku bitego 21 izigamye. Gusa kuko yatsinzwe na APR FC banganya amanota igomba kuyiza inyuma nkuko FERWAFA ibiteganya.

jimmy Mulisa na Masud

Jimmy Mulisa na Masud Djuma ku murongo w'ubutoza 

APR FC

Jimmy Mulisa ashimira abakinnyi ba APR FC mu kuba bubahirije amabwiriza yabahaye 

1 ba APRFC

Abakinnyi 11 Jimmy Mulisa yabanje mu kibuga

mousa

Abakinnyi ba APR FC bari bafite umukoro wo kwica umukino wa Rayon Sports

APR FC

Kubuza abakinnyi ba Rayon Sports gukina niyo yari gahunda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • sindayigaya Regis7 years ago
    Erega Mwabavandimwe bajye Rayon Rwayifashe Amatwi nkurukwavu Gasopo Nicyindigihe Tuzabarasa Amatwi
  • Grand7 years ago
    Kubona Rayon kumwanya wa mbere ninkokubona inzovu iri mugiti kuko ntawumenya uburyo yagezemu giti ariko buri wese azi uko izahanuka
  • mutwe7 years ago
    Apr oyee





Inyarwanda BACKGROUND